1Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi, umugaragu w’Imana.
2Nibutse ijambo ry’ubugomeramana ryavuzwe n’umunyabyaha:
kuri we, ni iki cyatuma umuntu yatinya Imana?
3Iyo yirebye yibwira ko ari indakemwa,
ntabashe kubona amafuti ye ngo ayange.
4Amagambo yose avuga yuje ubugome n’ubuhendanyi,
gushyira mu gaciro no gukora neza ntibimurangwaho.
5Iyo aryamye ni bwo acura imigambi y’ubugizi bwa nabi,
agahata ibirenge inzira itari nziza,
ntabe yatekereza guca ukubiri n’icyitwa ikibi.
6Uhoraho, impuhwe zawe ziganje mu ijuru,
ubudahinyuka bwawe bugakabakaba mu bicu.
7Ubutungane bwawe butumburutse nk’imisozi miremire,
ubucamanza bwawe bukareshya n’inyenga ngari.
Uhoraho, ni wowe ukiza abantu n’inyamaswa;
8Mana yanjye, mbega ineza yawe ngo iraba intagereranywa !
Bene muntu babona ubuhungiro mu gicucu cy’amababa yawe,
9bakijuta amafunguro amara inzara babonera mu Ngoro yawe,
maze ukabashora ku ruzi rw’ibyiza bikomoka iwawe.
10Koko rero, iwawe ni ho hari isoko y’ubugingo,
kandi urumuri rwawe ni rwo natwe dukesha kubona urumuri.
11Ineza yawe urayikomereze abakumenye,
n’ubutabera bwawe ubukomereze abafite umutima uboneye.
12Umunyagasuzuguro ntagakandagire iwanjye,
n’ikiganza cy’umugiranabi ntikikantsimbure.
13Ngaha abagizi ba nabi baguye imirara,
baratembagaye ubudashobora kubyutsa umutwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.