1Jyewe Petero, intumwa ya Yezu Kristu, kuri mwebwe ntore z’Imana, mwatatanijwe nk’abagenzi n’abasuhuke mu ntara ya Ponti, mu Bugalati, muri Kapadosiya, muri Aziya no muri Bitiniya,
2mukaba ari mwebwe Imana Data yatoranije bikurikije umugambi wayo, ikabatagatifurisha Roho kugira ngo mujye mwumvira Yezu Kristu kandi musukurwe n’amaraso ye: ineza n’amahoro nibibasenderemo!
Gushimira Imana3Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye,
4no kugira ngo dutunge umurage udashobora gushanguka, kwandura cyangwa guserebera, ari wo ubazigamiwe mu ijuru,
5mwebwe abo ububasha bw’Imana buragirishije ukwemera, kugeza ubwo umukiro wabateguriwe uzigaragariza mu bihe byagenwe by’imperuka.
6Nimwishime kandi munezerwe, kabone n’ubwo mukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose.
7Uko zahabu bayiyungururisha umuriro, ni na ko bya bigeragezo bigenewe gusukura ukwemera kwanyu gutambukije kure agaciro iyo zahabu y’akanya gato, kugira ngo nikumara guhama, kuzabaheshe ibisingizo, ikuzo n’icyubahiro, igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje.
8Koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo bitagira ivugiro kandi by’agatangaza,
9kuko mwashyikiriye igihembo cy’ukwemera kwanyu, ari cyo umukiro wanyu.
Uko abahanuzi bakurikiranye iby’umukiro10Iby’uwo mukiro, abahanuzi bagerageje kubikurikirana no kubisobanuza, maze bahanura ibyerekeye ineza mwari mugiye kugirirwa n’Imana.
11Bashakashakaga uko batahura igihe n’uburyo ibyo bari bumvishijwe na Roho wa Kristu wari ubarimo bizabera, nk’ibyerekeye ububabare Kristu yagombaga kubabara, hamwe n’ikuzo rizabukurikira.
12Abo bahanuzi Imana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagomba kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru, ndetse n’abamalayika bifuza kuyirangamira.
Mube intungane mu migenzereze yanyu yose13Nimuhore rero mwiteguye, mube maso kandi mushyire amiringiro yanyu yose mu ngabire muzahabwa igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje.
14Nimube nk’abana bumvira, mureke gukurikiza irari mwari mufite kera, mukiri mu bujiji;
15ahubwo mube intungane mu migenzereze yanyu yose, mbese nk’uko Uwabahamagaye na We ari intungane,
16kuko byanditswe ngo «Nimube intungane, kuko ndi intungane.»
17Niba mwiyambaza Imana nk’Umubyeyi wanyu, Yo itagira aho ibogamira, kandi igacira buri muntu urubanza ikurikije ibikorwa bye, nimugendere mu gitinyiro igihe cyose muri ku isi;
18kuko muzi y’uko atari ibintu bishanguka nka zahabu cyangwa feza byabarokoye mu migenzereze mibi mwarazwe n’abakurambere banyu;
19ahubwo ko mwarokowe n’amaraso y’agaciro gakomeye ya Kristu, nk’ay’intama itagira inenge cyangwa ubwandure.
20Kristu ni We watoranyijwe mbere y’ihangwa ry’isi, kandi agaragazwa mu bihe by’indunduro ku mpamvu yanyu.
21Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana.
Nimutere imbere nk’abana b’Imana22Mwasukuwe imitima yanyu mwumvira ukuri, kugira ngo mugire urukundo rwa kivandimwe ruzira uburyarya. Nimukundane ubudatezuka n’umutima wanyu wose,
23mwebwe abavutse bundi bushya ku mbuto itari inyabushanguke, ahubwo idashanguka ku bw’ijambo nyabuzima kandi rihoraho ry’Imana.
24Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Ikinyamubiri cyose ni nk’icyatsi, n’ikuzo ryacyo rikaba nk’iry’ururabyo rw’icyatsi: icyatsi kiruma, ururabyo rugahunguka;
25ariko ijambo ry’Uhoraho rizahoraho iteka.»
Iryo jambo rero ni ryo Nkuru Nziza mwamenyeshejwe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.