1Bana, nimwumve inyigisho y’umubyeyi, mwihatire kumenya ubwenge icyo ari cyo.
2Ni koko, inyigisho nabahaye ni ingirakamaro: ntimuzarenge ku byo nabatoje.
3Nanjye, data namubereye umwana mwiza, naho mama yankundaga nk’umuhungu w’ikinege.
4Nuko data akanyigisha, agira ati «Umutima wawe ujye wibuka amagambo yanjye, ukurikize amabwiriza yanjye, maze bizakuviremo kubaho.
5Jya wunguka ubuhanga, wunguke ubwenge; ntukabyirengagize, ngo uce ukubiri n’amagambo yanjye.
6Ntuzatatire ubuhanga, buzakuragira; uzabukunde, buzakurinda.
7Ujye ushakashaka ubuhanga: ni byo ntangiriro yabwo. Ujye ushakashaka ubwenge wifashishije ibyo utunze byose!
8Uzabupfumbate, buzagukuza; nubuhobera buzaguhesha icyubahiro.
9Buzakwambika umutamirizo w’ineza ku mutwe, bukwambike ikamba ry’ikuzo.»
Kwirinda inzira y’abagome10Mwana wanjye, tega amatwi, wakire amagambo yanjye, bizaguha kuramba umare imyaka myinshi.
11Nakuyoboye mu nzira y’ubuhanga, ngutoza inzira y’ukuri.
12Nta kizakubogamira mu rugendo rwawe, kandi niwiruka ntuzatsikira.
13Uzatsimbarare ku burere bwawe, ntuzabute, ahubwo uzabukomeze, kuko ari bwo buzima bwawe!
14Ntuzakurikire inzira y’abagome, cyangwa ngo uce mu nzira y’abagizi ba nabi.
15Uzahirinde, ntuzahanyure! Uzabyihunze uboneze ahandi!
16Kuko bo batajya basinzira, batabanje gukora ikibi, ntibagoheka batagize uwo bagusha.
17Koko rero umugati barya ni umwibano, na divayi banywa bayikesha urugomo.
18Inzira y’intungane yo, ni nk’umuseke ukebye ugatangaza kugeza ku manywa y’ihangu;
19naho inzira y’abagome ni nk’umwijima, ntibaba bazi icyo bari butsikireho.
Gutsimbarara ku myifatire myiza20Mwana wanjye, witondere amagambo yanjye, utege amatwi ibyo nkubwiye!
21Ntibizakujye kure y’amaso, uzabibike mu mutima wawe,
22kuko ubizirikanye, bimubera ubugingo kandi bikamukomeza.
23Cyane cyane uzahore urinze umutima wawe, kuko ari wo ubuzima bushingiyeho.
24Uzamagane amagambo y’ubugome, ugendere kure imvugo isebanya.
25Jya ureba imbere yawe, ugende uromboreje inzira imwe.
26Shakira ibirenge byawe aho binyura, kandi inzira zawe zihore ziboneye.
27Ntukayobagurike hirya no hino, ibirenge byawe ujye ubihungisha ikibi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.