Abacamanza 20 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abayisraheli bahana Ababenyamini

1Abayisraheli basohokera icyarimwe, bakoranira imbere y’Uhoraho i Misipa. Bari baturutse imihanda yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, no kuva mu gihugu cya Gilihadi.

2Abatware b’imbaga n’abakuru b’imiryango yose ya Israheli bahagarara imbere y’ikoraniro ry’Imana, bari abantu ibihumbi magana ane bashobora gutwara inkota.

3Ababenyamini bamenya ko Abayisraheli bazamutse i Misipa.

Nuko Abayisraheli baravuga bati «Tubwire ukuntu icyo gicumuro cyaje.»

4Uwo Mulevi, umugabo wa wa mugore wari wishwe, arabasubiza ati «Jyewe n’umugore wanjye twari tugeze i Gibeya ya Benyamini, kugira ngo tuhacumbike.

5Abanyagibeya bantera nijoro basakiza inzu nari ndimo bashaka kunyica. Ni bwo bafashe umugore wanjye bamugirira nabi kugeza ko apfuye.

6Mfata umugore wanjye mutemamo ibice, maze mbyohereza mu gihugu cyose cya Israheli, kuko ubwo busambanyi n’ayo mahano byakorewe muri Israheli.

7None rero, Bayisraheli mwese, uko mukoraniye hano, nimubijyeho impaka, mwese mwemeze icyo mugomba gukora!»

8Nuko Abayisraheli bose bahagurukira icyarimwe, bavuga bati «Nta n’umwe muri twe usubira mu ihema rye, kandi nta n’umwe usubira mu rugo rwe.

9None rero, dore icyo tugiye gukorera Gibeya: tuzazamuka tuyitere tumaze gukora ubufindo;

10maze dufate abantu icumi ku ijana mu miryango yose ya Israheli, abantu ijana ku gihumbi, n’abantu igihumbi ku bihumbi cumi, bo gutwara impamba y’imbaga igiye gutera Gibeya ya Benyamini, kubera ayo mahano bakoreye muri Israheli.»

11Nuko Abayisraheli bose bakoranira hamwe, bitegura gutera uwo mugi.

12Imiryango ya Israheli yohereza abantu ku muryango wose wa Benyamini kubabwira bati «Icyo gicumuro cyabonetse muri mwe ni bwoko ki?

13Noneho rero, nimutange abo bantu b’ibyihebe bari i Gibeya tubice, maze duhanagure ikibi muri Israheli.» Nyamara Ababenyamini bima amatwi abavandimwe babo b’Abayisraheli.

14Nuko Ababenyamini bava mu migi yabo, bakoranira i Gibeya kugira ngo bajye kurwana n’Abayisraheli.

15Uwo munsi, Ababenyamini bavuye mu migi yabo barabarurwa: bari abantu ibihumbi makumyabiri na bitandatu bazi kurwanisha inkota, utabariyemo abaturage b’i Gibeya bageraga ku bantu magana arindwi b’intwari.

16Muri iyo mbaga yose, harimo abantu magana arindwi b’intwari batwarira imoso. Buri muntu muri bo n’umuhumetso we, yashoboraga kurekura umuhumetso, ntabe yahusha n’agasatsi atagahamije.

17Abayisraheli na bo barabarurwa: bari abantu ibihumbi magana ane bazi kurwanisha inkota kandi bamenyereye intambara, utabariyemo Ababenyamini.

18Baragenda, bazamuka bajya i Beteli kugira ngo babaze Imana, bati «Ni nde muri twe uzazamuka mbere gutera Ababenyamini, kugira ngo abarwanye?». Nuko Uhoraho arabasubiza ati «Ni Yuda uzabanza gutera!»

19Abayisraheli babyuka mu gitondo cya kare maze baca ingando hafi ya Gibeya.

20Bukeye Abayisraheli barasohoka bajya ku rugamba kugira ngo barwanye Ababenyamini, ahateganye na Gibeya.

21Ababenyamini na bo basohoka i Gibeya, uwo munsi bica abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri mu Bayisraheli.

22Imbaga y’Abayisraheli irongera irisuganya, bajya ku rugamba aho bari baruremeye ku munsi wa mbere.

23Abayisraheli ni ko kuzamuka, baganyira Uhoraho kugeza nimugoroba, nuko babaza Uhoraho, bati «Twongere se turwane n’Ababenyamini, abavandimwe bacu?» Uhoraho arabasubiza ati «Nimuzamuke mubatere!»

24Ku munsi wa kabiri, Abayisraheli basatira Ababenyamini.

25Kuri uwo munsi wa kabiri, Ababenyamini basohoka i Gibeya basakirana na bo, maze bica na none abantu ibihumbi cumi n’umunani mu Bayisraheli, bose barwanishaga inkota.

26Imbaga yose y’abana b’Abayisraheli barazamuka bajya i Beteli, bahageze bicara hasi baganyira Uhoraho, kandi uwo munsi basiba kurya kugeza nimugoroba, maze batura ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro, imbere y’Uhoraho.

27Abayisraheli babaza Uhoraho — kandi koko muri iyo minsi, Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Imana bwari aho ngaho.

28Pinehasi mwene Eleyazari, mwene Aroni, muri iyo minsi ni we wari ubushinzwe. Nuko Pinehasi arabaza, ati «Nongere ndwane na bene Benyamini umuvandimwe wanjye, cyangwa se mbyihorere?» Uhoraho arabasubiza ati «Muzamuke mubatere, kuko ejo nzababagabiza.»

29Abayisraheli bahisha abantu impande zose za Gibeya.

30Ku munsi wa gatatu, Abayisraheli barazamuka batera Ababenyamini, baremera urugamba ahateganye na Gibeya nk’uko basanzwe babigenza.

31Ababenyamini barasohoka bajya kurwana n’iyo mbaga, bitarura umugi wabo, nuko batangira kwica abantu nk’uko babigenje mu bihe bishize. Mu Bayisraheli hagwa abantu bagera kuri mirongo itatu ku gasozi, biciwe ku muhanda ugana i Beteli no ku muhanda ugana i Gibeya.

32Nuko Ababenyamini barabwirana bati «Dore turabatsinze nk’uko byagenze ubushize!» Ariko Abayisraheli baribwiraga bati «Tugiye guhunga maze tubashuke bagere mu muhanda kure y’umugi.»

33Hanyuma Abayisraheli bava aho bari bari hose, baremera urugamba i Behali‐Tamari, naho abari mu bwihisho babuvamo, bashinga ibirindiro mu burengerazuba bwa Geba.

34Abantu ibihumbi cumi b’intwari batoranyijwe muri Israheli yose bagera ahateganye na Gibeya; urugamba rurakomera, ariko Ababenyamini ntibari bazi ibyago bigiye kubagwirira.

35Uhoraho atsinda Ababenyamini mu maso ya Israheli, uwo munsi Abayisraheli bica abantu ibihumbi makumyabiri na bitanu n’ijana mu Babenyamini, kandi bose bazi kurwanisha inkota.

36Ubwo Ababenyamini babona ko batsinzwe.

Abayisraheli barekeye urubuga Ababenyamini, kuko bizeraga abantu babo bari mu bwihisho mu mpande zose z’umugi wa Gibeya.

37Abo bari bihishe bihutira kujya mu mugi wa Gibeya, barimbura umugi kandi bamarira ku nkota abawutuye bose.

38Ariko Abayisraheli bakaba bari bumvikanye n’abantu babo bari mu bwihisho ko umwotsi nutumbagira hejuru y’umugi, ubabera ikimenyetso.

39Nuko bawubonye, ako kanya Abayisraheli bahita babahindukirana, barabarwanya. Ni bwo Ababenyamini batangiye kubicamo, hagwa abantu bagera kuri mirongo itatu mu Bayisraheli. Ababenyamini baribwira bati «Dore turabatsinze koko, nko ku rugamba ruheruka!»

40Ariko cya kimenyetso cy’umwotsi cyari cyatangiye kuzamuka mu mugi, maze Ababenyamini ngo bahindukire babona umugi wose uragurumana, umwotsi utumbagira mu kirere.

41Abayisraheli rero bari babakurikiranye, maze Ababenyamini bagira ubwoba kuko babonaga ko ibyago bibagwiririye.

42Ababenyamini bahunga Abayisraheli berekeza mu butayu, ariko bari batangatanzwe n’abari babakurikiranye n’abari baturutse mu mugi, maze bicwa umugenda.

43Abayisraheli basatira Ababenyamini, barabakurikirana ubutaruhuka babaribata inzira yose kugera mu burasirazuba bwa Gibeya.

44Nuko hapfa abantu ibihumbi cumi n’umunani mu Babenyamini, bose b’intwari.

45Abandi Babenyamini bahungiye mu butayu, ahagana ku rutare rw’i Rimoni. Ibihumbi bitanu muri bo bagwa mu mayira, abasigaye barabakurikirana kugera i Gidewomu, maze babicamo n’abandi ibihumbi bibiri.

46Ababenyamini bapfuye uwo munsi bagera ku bihumbi makumyabiri na bitanu, kandi bose bazi kurwanisha inkota, bakaba n’intwari.

47Abandi magana atandatu barahindukira bahungira mu butayu, ahagana ku rutare rw’i Rimoni, bibera aho ku rutare rw’i Rimoni mu gihe cy’amezi ane.

48Abayisraheli baragaruka birara mu Babenyamini bari basigaye, bakava mu mugi bajya mu wundi, babamarira ku nkota kimwe n’amatungo, barimbura n’ibindi byari bihari byose. Byongeye kandi, batwikaga n’imigi yose banyuragamo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help