Icya mbere cya Samweli 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

II. SAMWELI NA SAWULIAbayisraheli bisabira umwami

1Samweli ageze mu zabukuru, yegurira abahungu be ubucamanza kuri Israheli.

2Umuhungu we w’imfura yitwaga Yoweli, naho uw’ubuheta akitwa Abiya, nuko bagacira imanza i Berisheba.

3Ariko abahungu be ntibakurikize amatwara ye, ahubwo bashukwa n’inyungu, bakakira ruswa mu manza kandi bakarenga ku mategeko.

4Abakuru b’imiryango ya Israheli bose barakorana, maze basanga Samweli i Rama.

5Baramubwira bati «Dore urashaje kandi abahungu bawe ntibagukurikiza. None rero utwimikire umwami, ajye atuyobora nko mu yandi mahanga yose.»

6Ibyo bibabaza cyane Samweli, ubwo bavugaga bati «Twimikire umwami ajye atuyobora.» Nuko Samweli atakambira Uhoraho.

7Uhoraho abwira Samweli, ati «Tega amatwi abo bantu n’ibyo bakubwira byose. Si wowe banze, ahubwo ni jye. Ntibashaka ko mba umwami wabo.

8Barakugenzereza nk’uko bangenjeje kuva umunsi mbakuye mu Misiri kugeza uyu munsi, ubwo banyimuraga bakayoboka izindi mana.

9None rero, umva icyo bakubwira; ariko kandi unabasobanurire neza uburyo uwo mwami bashaka azabategeka.»

10Nuko imbaga yasabaga umwami, Samweli ayisubiriramo amagambo yose Uhoraho yavuze.

11Arababwira ati «Dore uko umwami musaba azabategeka: azafata abahungu banyu, abagire abanyamagare ye n’abanyamafarasi ye, maze bazajye birukanka imbere y’igare rye.

12Azabagira abatware b’abantu igihumbi, n’ab’abantu mirongo itanu, abagire abahinzi b’imirima ye n’abasaruzi b’imyaka ye, bamucurire intwaro zo kurwanisha n’ibyuma byo gushyira ku mafarasi ye.

13Azafata abakobwa banyu ho abakozi b’imibavu, abanyagikoni n’abatetsi b’imigati.

14Azabatwara imirima yanyu, imizabibu n’imizeti yanyu y’inyamibwa, azabigabire abagaragu be.

15Azafata umugabane wa cumi w’imbuto zanyu n’uw’imizabibu yanyu, maze abigabire abanyarugo be n’abagaragu be.

16Azabanyaga abagaragu n’abaja banyu, n’inyamibwa zo mu basore banyu, n’indogobe zanyu, maze abikoreshe imirimo ye.

17Azafata umugabane wa cumi w’amatungo yanyu, namwe ubwanyu muzahinduke abacakara be.

18Nuko uwo munsi muzacure imiborogo mutewe n’uwo mwami mwihitiyemo, nyamara uwo munsi Uhoraho ntazabasubiza.»

19Ariko iyo mbaga yanga kumvira Samweli, baravuga bati «Icyo dushaka ni umwami,

20kugira ngo natwe tuzamere nk’andi mahanga yose. Umwami wacu azatuyobora, azatujye imbere, anaturengere mu ntambara turwana.»

21Samweli atega amatwi ayo magambo yose ya rubanda, maze ayageza kuri Uhoraho.

22Nuko Uhoraho abwira Samweli, ati «Bemerere, ubimikire umwami.» Samweli ni ko kubwira Abayisraheli, ati «Nimugende, buri muntu asubire mu mugi we.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help