Ezira 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Igisubizo cy’umwami Dariyusi

1Ni bwo umwami Dariyusi yatanze itegeko ryo gushakashaka mu nzu y’ububiko bw’ibyabaye mu bihe bya kera, bibitse aho i Babiloni.

2Nuko mu kigo cy’umwami cyari ahitwa Ekibatani mu gihugu cy’Abamedi, bahabona igitabo kizinze cyari cyanditseho ngo:

«Ibya kera—

3Mu mwaka wa mbere w’ingoma ye, umwami Sirusi yatanze itegeko ryerekeye Ingoro y’Imana y’i Yeruzalemu.

Iyo Ngoro izongera kubakwa kugira ngo bayituriremo ibitambo, kandi bazayubake aho yahoze mbere. Ubuhagarike bwayo buzaba imikono mirongo itandatu, n’ubugari bwayo imikono mirongo itandatu.

4Izubakwa n’impushya eshatu z’amabuye abajwe, n’uruhushya rumwe rw’ibiti, kandi ibizatangwa byose bikazishyurwa ku mutungo w’umwami.

5Byongeye, ibikoresho bya zahabu na feza byo mu Ngoro y’Imana Nebukadinetsari yari yaranyaze akabijyana i Babiloni, bizasubizwe mu Ngoro y’i Yeruzalemu; buri gikoresho gishyirwe mu mwanya wacyo mu Ngoro y’Imana.»

6«None rero mwebwe, Tatenayi, umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, Shetari‐Bozenayi na bagenzi banyu mutegeka muri ako karere, ibyo nimubyihorere.

7Nimureke umutegetsi w’Abayahudi n’abatware babo bakomeze imirimo yabo, maze Ingoro y’Imana yubakwe aho yahoze na mbere.

8Dore kandi amategeko ntanze yerekeye uko muzafasha abakuru b’Abayahudi, kugira ngo Ingoro y’Imana yubakwe: muzafate ku mutungo w’umwami, ukomoka ku misoro y’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo abo bantu bazajye bishyurwa vuba ibyo batanze, kandi nta kiburaho.

9N’ibyo bazaba bakeneye byose ngo babitureho ibitambo Imana Nyir’ijuru, byaba ibimasa, za rugeyo n’intama, ingano, umunyu, divayi cyangwa amavuta, bazabihabwe buri munsi nta nkomyi, uko abaherezabitambo b’i Yeruzalemu bazaba babigennye;

10bityo bashobore gutura Imana Nyir’ijuru ibitambo byo kumugusha neza kandi basabire umwami n’abana be kuramba.

11Dore n’ikindi ntegetse: umuntu wese uzarenga kuri iri teka, bazarandure inkingi yo mu nzu ye, bayishinge maze bayimubambeho, kandi inzu ye bayihindure itongo.

12Kandi Imana yahatuje izina ryayo, iratsinde umwami uwo ari we wese, n’ihanga iryo ari ryo ryose bazarenga kuri iri tegeko, bakarambura ukuboko kwabo kugira ngo basenye iyo Ngoro y’Imana y’i Yeruzalemu. Jyewe Dariyusi, nshyizeho iri tegeko, kandi rizubahirizwe uko ritanzwe.»

13Nuko Tatenayi, umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, Shetari‐Bozenayi na bagenzi babo, bakora ibihuje n’itegeko ryatanzwe n’umwami Dariyusi.

Ibirori byo gutaha Ingoro y’Imana

14Abatware b’Abayahudi bakomeza kubaka kandi bigenda neza, batewe inkunga n’abahanuzi Hagayi na Zakariya mwene Ido. Nuko Ingoro barayuzuza, bakurikije itegeko ry’Imana ya Israheli, n’irya Sirusi, n’irya Dariyusi, abami b’Abaperisi.

15Bujuje Ingoro ku munsi wa gatatu w’ukwezi kwa Adari, mu mwaka wa gatandatu w’ingoma y’umwami Dariyusi.

16Maze Abayisraheli, abaherezabitambo, abalevi n’abatahutse mu bajyanywe bunyago, bakorana ibyishimo umunsi mukuru wo gutaha Ingoro y’Imana.

17Kubera ibyo birori byo gutaha iyo Ngoro y’Imana, batuye ibimasa ijana, za rugeyo magana abiri, intama magana ane; byongeye kandi, kugira ngo bahongerere icyaha cya Israheli yose, batura n’amasekurume cumi n’abiri, bakurikije umubare w’imiryango ya Israheli.

18Bashyiraho abaherezabitambo bakurikije amazu bakomokamo, n’abalevi bakurikije imitwe yabo, ngo bajye basimburana mu gukorera Imana i Yeruzalemu, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa.

Abayahudi bahimbaza umunsi mukuru wa Pasika

19Ku munsi wa cumi na kane w’ukwezi kwa mbere, abari barajyanywe bunyago bahimbaza umunsi mukuru wa Pasika.

20Koko rero abalevi bari barisukuye, bose ari abasukure; nuko bica intama za Pasika babigirira abari barajyanywe bunyago bose, abavandimwe babo b’abaherezabitambo kandi na bo ubwabo.

21Abayisraheli bagarutse mu bari barajyanywe bunyago, basangira Pasika bifatanyije n’abandi bose bitandukanyije n’ingeso mbi z’abanyamahanga bo muri icyo gihugu, bagira ngo bashakashake Uhoraho, Imana ya Israheli.

22Bahimbaza mu byishimo iminsi mikuru y’imigati idasembuye uko yari irindwi, kuko Uhoraho yari yabashimishije agahindura umutima w’umwami wa Ashuru, akanawushyiramo uwo mugambi wo kubafasha mu mirimo y’Ingoro y’Imana, ari yo Mana ya Israheli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help