Matayo 22 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umugani w’ubukwe(Lk 14.15–24)

1Yezu yongera kubabwirira mu migani, ati

2«Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we;

3agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza.

4Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ’Dore nateguye amazimano; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye, nimuze mu bukwe.»

5Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe mu murima we, undi mu bucuruzi bwe;

6maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica.

7Umwami ararakara, yohereza ingabo ze zirimbura abo babisha, kandi zitwika umugi wabo.

8Hanyuma abwira abagaragu be, ati ’Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye.

9Nimugende rero mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura.’

10Abo bagaragu bakwira amayira, bakoranya abo babonye bose, ari ababi, ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa.

11Nuko umwami arinjira ngo arebe abari ku meza, maze ahabona umuntu utambaye iby’ubukwe.

12Aramubwira ati ’Mugenzi wanjye, waje ute hano udafite umwambaro w’abakwe?’ Undi araceceka.

13Nuko umwami abwira abahereza, ati ’Nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’

14Koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake.»

Umusoro wa Kayizari(Mk 12.13–17; Lk 20.20–26)

15Abafarizayi baragenda, bajya inama yo gufatira Yezu ku magambo avuga.

16Nuko bamutumaho abigishwa babo n’Abaherodiyani. Baramubaza bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha inzira y’Imana nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu.

17Nuko rero tubwire uko ubyumva: ese guha Kayizari umusoro, biremewe cyangwa si byo?»

18Ariko Yezu wari uzi ubugome bwabo, arabasubiza ati «Mwa ndyarya mwe, igituma munyinja ni iki?

19Nimunyereke igiceri mutangaho umusoro.» Bamuhereza idenari.

20Nuko arababaza ati «Iri shusho n’ibyanditseho ni ibya nde?»

21Bati «Ni ibya Kayizari.» Nuko Yezu arababwira ati «Ibya Kayizari, mubisubize Kayizari, n’iby’Imana, mubisubize Imana!»

22Babyumvise baratangara, bamusiga aho barigendera.

Ikibazo cyerekeye izuka ry’abapfuye(Mk 12.18–27; Lk 20.27–38)

23Uwo munsi nanone, Abasaduseyi ba bandi bahakana iby’izuka ry’abapfuye baramwegera, baramubaza bati

24«Mwigisha, Musa yaravuze ati ’Umuntu napfa ari incike, uwo bava inda imwe ajye acyura uwo mupfakazi, kugira ngo acikure nyakwigendera.’

25Iwacu rero habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore, hanyuma apfa bucike, umugore we amusigira uwo bava inda imwe.

26Uwa kabiri na we bimugendekera bityo, n’uwa gatatu biba uko, kugeza ku wa karindwi.

27Amaherezo, na wa mugore aza gupfa.

28Igihe cy’izuka uwo mugore azaba uwa nde muri abo bavandimwe barindwi, ko bose bamutunze?»

29Yezu arabasubiza ati «Murayoba kuko mutazi Ibyanditswe, ntimumenye n’ububasha bw’Imana.

30Igihe cy’izuka nta we uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo, ahubwo bazamera nk’abamalayika mu ijuru.

31Naho iby’izuka ry’abapfuye, ntimwasomye aho Imana ibabwira iti

32’Ndi Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo’?

Nta bwo rero Imana ari iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima!»

33Maze rubanda bari babyumvise batangazwa n’inyigisho ze.

Itegeko riruta ayandi(Mk 12.28–34; Lk 10.25–28)

34Abafarizayi bumvise ko yazibye akanwa k’Abasaduseyi, barakorana.

35Maze umwe muri bo wari umwigishamategeko amubaza amwinja, ati

36«Mwigisha, itegeko riruta ayandi ni irihe?»

37Aramubwira ati «Uzakunde Nyagasani, Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose.

38Iryo ni itegeko riruta ayandi kandi ni ryo rya mbere.

39Irya kabiri risa na ryo: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.

40Muri ayo mategeko uko ari abiri, habumbiyemo andi yose n’ibyo Abahanuzi bavuze.»

Kristu asumba Dawudi(Mk 12.35–37; Lk 20.41–44)

41Abafarizayi bamaze gukorana, Yezu arababaza ati

42«Icyo mutekereza kuri Kristu ni iki? Ni mwene nde?» Bati «Ni mwene Dawudi.»

43Arongera ati «Bite se ko Dawudi, abwirijwe na Roho w’Imana, amwita Umutegetsi, avuga ati

44’Nyagasani yabwiye Umutegetsi wanjye, ati: Icara iburyo bwanjye kugeza igihe abanzi bawe mbahindura imisego y’ibirenge byawe.’

45Uwo rero Dawudi yita Umutegetsi we, yaba umwana we ate?»

46Ntihagira ubasha kumusubiza n’ijambo na rimwe; kandi kuva uwo munsi, nta n’uwongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.

Blog
About Us
Message
Site Map