1«Nyuma y’ibyo nzasendereza Umwuka wanjye
ku cyitwa ikiremwa cyose.
Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure,
abasaza banyu bazabonere mu nzozi,
urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe.
2Koko muri iyo minsi, abagaragu n’abaja
nzabasenderezamo Umwuka wanjye.
3Nzakora ibitangaje mu kirere no hasi ku isi,
hazaboneke amaraso, umuriro n’inkingi y’umwotsi.
4Izuba rizijima, ukwezi guhinduke amaraso,
mbere y’uko haza Umunsi w’Uhoraho,
umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba!
5Ubwo abaziyambaza izina ry’Uhoraho bose, bazakizwa.
Ni koko kandi, ku musozi wa Siyoni,
hazaboneka abacitse ku icumu, nk’uko Uhoraho yabivuze,
kandi i Yeruzalemu hazaboneke abarokotse,
mbese abo bose Uhoraho azabahamagare.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.