Zaburi 111 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umuvugo urata Imana idahemuka kandi igira ubuntu

1Alleluya!

Alefu

Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,

Beti

mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.

Gimeli

2Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,

Daleti

ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.

He

3Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,

Vawu

kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.

Zayini

4Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,

Heti

Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.

Teti

5Abamwubaha abaha ibibatunga,

Yodi

akibuka iteka Isezerano rye.

Kafu

6Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye,

Lamedi

igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani.

Memu

7Ibyo akora byose birangwa n’ukuri n’ubutungane,

Nuni

amategeko ye yose akwiye kwiringirwa.

Sameki

8Yashyiriweho abo mu bihe byose

kandi ku buryo budasubirwaho,

Ayini

akaba agenewe kubahirizwa nta buryarya n’ubuhemu.

Pe

9Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora,

Tsade

agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye.

Kofu

Izina rye ni ritagatifu, kandi rigatera ubwoba.

Reshi

10Intangiriro y’ubwenge ni ugutinya Uhoraho;

Shini

abagenza batyo bose ni bo inararibonye.

Tawu

Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help