1Ni nde wakwemera ibyo twebwe twumvise?
Ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani?
2Yakuriye imbere y’Uhoraho nk’umumero ushibutse,
ameze nk’umuzi wanamye mu gitaka cyumiranye:
nta buranga, nta n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu,
yewe nta n’igihagararo cyamutera igikundiro.
3Yari yasuzuguwe kandi yatereranywe n’abantu,
umunyamibabaro n’umumenyerane w’ibyago;
mbese nk’uwo bagera imbere, bakipfuka mu maso,
kuko yari asuzuguritse, twese nta we umwitaho.
4Nyamara kandi, ni imibabaro yacu yari yikoreye,
ni ibyago byacu byari bimuremereye;
ariko twe, tukamubonamo uwahawe igihano,
nk’uwibasiwe n’Imana ikamucisha bugufi.
5Nyamara we yahinguranyijwe kubera ibyaha byacu,
ajanjagurirwa ibicumuro byacu:
igihano cye cyadukomoreye amahoro,
ibikomere bye tubikesha umukiro.
6Twese twarabuyeraga nk’intama zazimiye,
tugenda intatane, buri wese atomereye inzira ye,
maze Uhoraho amugerekaho ububi bwacu bwose.
7Yarashinyaguriwe, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura umunwa,
boshye umwana w’intama bajyanye mu ibagiro,
cyangwa intama yicecekera imbere y’abayogosha ubwoya,
na we ntiyaruhije abumbura umunwa.
8Yafashwe ku gahato, bamucira urw’akarengane,
kandi nta n’umwe wigeze amwitaho.
Ni koko, yakuwe mu isi y’abazima,
ahanirwa ubugome bw’umuryango we.
9Yahambwe hamwe n’abagiranabi,
imva ye ishyirwa hamwe n’iy’abakungu,
n’ubwo we nta bugome yigeze agira,
akaba nta n’ikinyoma cyigeze mu munwa we.
10Uhoraho yashatse kumujanjaguza imibabaro,
kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha,
azabona abamukomokaho, azarambe,
maze azuzuze atyo umugambi w’Uhoraho.
11Nyuma y’iyo mibabaro yose,
azabona urumuri, azanezerwe;
namara kumenyekana ko ari intungane,
azageza benshi ku butungane.
Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’abantu,
kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo.
12Ni cyo gituma nzamugenera umugabane mu bihangange,
akazagabana umunyago n’abanyamaboko;
kuko ubwe yigabije urupfu,
akabarirwa mu banyabyaha.
Ubwe yikoreye ibicumuro by’imbaga,
nuko atakambira abagiranabi.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.