1Yonasi biramubabaza cyane, maze ararakara.
2Yambaza Uhoraho, avuga ati «Si ibi nari navuze igihe nari nkiri mu gihugu cyanjye? Ni cyo cyatumye mbanza guhungira i Tarishishi. Nari nzi nyine ko uri Imana y’impuhwe n’ibambe, utinda kurakara kandi ukungahaye ubudahemuka, ntukomeza umugambi wo kugira nabi.
3None rero, Uhoraho, nkiza ubuzima bwanjye, kuko gupfa bindutiye kubaho.»
4Uhoraho arasubiza ati «Ubwo koko hari impamvu ufite yo kurakara?»
5Yonasi ava mu mugi yicara iburasirazuba bwawo, ahiyubakira akazu, maze akugamamo izuba, ategereje ikizaba kuri uwo mugi.
6Hanyuma Uhoraho Imana ategeka ko hamera ikibonobono, maze kikazamuka hejuru ya Yonasi kugira ngo kimutwikire bityo kimugabanyirize akababaro. Yonasi yishimira bikomeye icyo giti.
7Ariko bukeye bwaho, umuseke ukebye, Imana itegeka ko haza inanda ikarya cya giti maze kikuma.
8Nuko izuba rirashe, Imana iteza umuyaga utwika w’iburasirazuba, izuba ricanira umutwe wa Yonasi maze araraba. Asaba gupfa, aravuga ati «Kuri jye biraruta ko napfa aho kubaho.»
9Uhoraho abwira Yonasi ati «Ubwo koko hari impamvu ufite yo kurakazwa n’iki giti?» Arasubiza ati «Yego, birakwiye ko ndakara byo gupfa.»
10Uhoraho arongera ati «Wowe ubabajwe n’iki giti utigeze uruhira cyangwa ngo ugihe gukura, kikaba cyarakuze mu ijoro rimwe, kikuma mu rindi.
11Naho jyewe, mbese sinkwiriye kubabazwa na Ninivi, umugi mugari, utuwe n’abantu ibihumbi ijana na makumyabiri batazi gutandukanya indyo n’imoso, hamwe n’amatungo atabarika?»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.