Abehebureyi 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nuko rero, tube turetse inyigisho z’ibanze zerekeye Kristu, maze tujye mu byisumbuye bikwiriye abakuze. Ntitugaruka ku mahame y’ishingiro ariyo y’aya: gutandukana n’ibikorwa bikurura urupfu, kwemera Imana,

2inyigisho zerekeye za batisimu, kuramburirwaho ibiganza, izuka ry’abapfuye, n’urubanza rw’iteka.

3Ndetse ni uko tugiye kubigenza, niba Imana ibitwemereye.

4Abigeze gushyikirizwa urumuri, bagasogongera ku ngabire z’Imana, bagahabwa Roho Mutagatifu,

5bakaryoherwa n’Ijambo ryiza ry’Imana, bakibonera ububasha bw’igihe kizaza, bazamera bate niba bararenze kuri ibyo bakagwa?

6Ntibishoboka ko bivugurura bundi bushya bicuza, kandi ku bwabo bakomeza kubamba ku musaraba Umwana w’Imana bamusuzuguza ku mugaragaro.

7Iyo ubutaka bunywa amazi abugwaho maze bukabyarira ababuhinga imbuto z’ingirakamaro, buba buhawe umugisha w’Imana.

8Naho iyo bumezeho amahwa n’ibitovu, buba butaye agaciro, bukwiye kuvumwa, amaherezo bukagabizwa umuriro.

9Mwebweho rero, nkoramutima, nubwo tumaze kuvuga dutyo, ntidushidikanya ko muri mu nzira nziza, ari yo y’uburokorwe.

10Imana rwose ntirenganya, ntishobora kwibagirwa umwete wanyu n’urukundo mwagaragarije izina ryayo, mufasha abatagatifujwe nk’uko n’ubu mukibikomeje.

11Cyakora, icyo twifuza ni uko buri wese yakomeza iryo shyaka rizamugeza ku ndunduro y’ibyo yizeye.

12Bityo rero, umurego wanyu ntugacogore, ahubwo mukurikize urugero rw’abahawe umurage wabasezeranijwe, babikesheje ukwemera n’ukwiyumanganya.

Amasezerano y’Imana ni indakuka

13Igihe Imana isezeranyije Abrahamu, kuko nta wundi wari uyisumbye ngo imurahirire, yarirahiriye ubwayo iti

14«Rwose nzaguhundazaho imigisha, kandi nzaguha inkomoko nyamwinshi.»

15Abrahamu akomeza kwihangana bigeza aho yuzurizwa amasezerano.

16Ubusanzwe abantu barahirira imbere y’ubaruta, maze kugira ngo bakemure impaka bakishingikiriza iyo ndahiro.

17Ni cyo cyatumye Imana ubwayo ikoresha indahiro ngo igaragarize abo yageneye isezerano ko umugambi wayo udakuka.

18Iryo sezerano n’iyo ndahiro bidakuka kandi bitarangwamo ubuhendanyi bw’Imana, ni byo shingiro ridahungabana ry’amizero yacu, twe abemeye guhara byose ngo tugere ku mizero twasezeranijwe.

19Ayo mizero ni nk’inkingi umutima wacu wegamiye, kandi akaba ari yo atugeza hirya y’umubambiko,

20ha handi Yezu yatubanjirije kwinjira, ari Umuherezagitambo mukuru kandi w’iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help