Izayi 60 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ikuzo ry’Uhoraho kuri Yeruzalemu

1Haguruka, ubengerane Yeruzalemu!

Kuko urumuri rwawe ari nguru,

kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho.

2Nyamara dore umwijima utwikiriye isi,

n’icuraburindi ribundikiye amahanga;

ariko wowe, Uhoraho azakurasiraho,

n’ikuzo rye rikubengeraneho.

3Amahanga azagana urumuri rwawe,

abami basange umucyo ukurasiyeho.

Yeruzalemu izakoranirwaho n’amahanga yose y’isi

4Kebuka impande zose, maze witegereze:

dore bose barakoranye, baje bakugana,

abahungu bawe baturutse iyo bigwa,

n’abakobwa bawe baje bahagatiwe.

5Nuko uzabirebe maze unezerwe,

umutima wawe wisimbize, utaratswe n’ibyishimo,

kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja,

n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe.

6Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho,

ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa;

abantu bose b’i Saba bazaza, bikoreye zahabu n’ububani,

kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho.

7Amatungo magufi yose y’i Kedari azakoranyirizwa iwawe,

za rugeyo z’i Nebayoti uzazitureho ibitambo;

zizajye ku rutambiro rwanjye, zishimwe.

Ni koko, nzatuma Ingoro ibengerana ikuzo ryanjye.

8Abo ni bande baguruka nk’igihu,

cyangwa nk’inuma zigana ibyari byazo?

9Ni koko, ibirwa byose ni jye biza bigana,

amato y’i Tarishishi yafashe iya mbere,

kugira ngo bazane abahungu bawe bari iyo bigwa,

kumwe na feza na zahabu byabo,

baje gusingiza izina ry’Uhoraho, Imana yawe,

Nyir’ubutagatifu wa Israheli, kuko yagukujije.

10Abanyamahanga bazubaka bundi bushya inkike zawe,

abami bazakuyoboke,

kuko mu burakari bwanjye naguhannye,

ariko mu bugwaneza bwanjye nkakugirira impuhwe.

11Amarembo yawe azahora yuguruye,

haba ku manywa cyangwa nijoro ntazugarirwa na rimwe,

kugira ngo binjire iwawe, abakuzaniye ubukungu bw’amahanga,

n’abami babo, umwe inyuma y’undi.

12Igihugu n’ingoma bitazakuyoboka, bizarimbuka,

amahanga azasenywe burundu.

13Ikuzo ryo muri Libani rizaza iwawe,

umuzonobari n’ibindi biti byiza bizire icyarimwe,

kugira ngo bibe umurimbo w’ahubatswe Ingoro yanjye,

bityo mpeshe ikuzo aho nshyize umusego w’ibirenge byanjye.

14Abahungu b’abagucishaga bugufi bazakugana bakububira;

abagusuzuguraga bose bazagupfukamire.

Bazakwita «Umugi w’Uhoraho»,

«Siyoni ya Nyir’ubutagatifu wa Israheli.»

15Ubwo wari waratereranywe,

wanzwe kandi nta muntu n’umwe ukugeraho,

nzakugira ishema rizahoraho,

n’ibyishimo by’ibihe bizaza, uko bizasimburana.

16Uzonka amashereka y’amahanga,

wijute ubukire bw’abami,

bityo umenyereho ko Umukiza wawe ari jye, Uhoraho,

nkaba Indatsimburwa ya Yakobo igucungura.

17Mu kigwi cy’umuringa, nzakuzanira zahabu,

mu kigwi cy’icyuma, nguhe feza;

mu kigwi cy’ibiti, nzakuzanira umuringa,

mu kigwi cy’amabuye, nguhe icyuma.

Nzimika Amahoro akubere umwami,

nguhe Ubutabera mu kigwi cy’abagutegekesha igitugu.

Yeruzalemu imurikiwe n’Uhoraho

18Nta we uzongera kumva havugwa iterabwoba mu gihugu cyawe,

ubwangizi n’amatongo ntibizarangwa mu mipaka yawe;

ahubwo inkike zawe uzazita «Agakiza»,

amarembo yawe yitwe «Ibisingizo».

19Ntuzongera kumurikirwa n’izuba ku manywa,

ukwezi ntikuzakumurikira ukundi nijoro:

Uhoraho ni we uzakubera urumuri ruhoraho,

Imana yawe ikubere ikuzo.

20Izuba ryawe ntirizarenga ukundi,

n’ukwezi kwawe ntikuzijima,

kuko Uhoraho azakubera urumuri ruhoraho,

iminsi y’amaganya yawe ikibagirana.

21Mu muryango wawe bose bazaba intungane,

bazatunge igihugu iteka ryose.

Abo naremye bazaba nk’umucwira w’ibihingwa byanjye,

wagenewe kumenyekanyisha ikuzo ryanjye.

22Umuryango muto uzabarwamo abantu igihumbi,

uw’inkeho ube ihanga ry’imbaga itabarika.

Ni jye Uhoraho uzabyitaho, igihe cyabyo nikigera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help