1Uhoraho ambwira iri jambo, ati
2«Mwana w’umuntu, hindukirira Abahamoni maze ubahanurire ibiberekeyeho.
3Uzababwire uti ’Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ngo nimutege amatwi ijambo rye.
Kubera ko mwishongoye ku Ngoro yanjye, mukavuga ngo ‘Awa’ igihe yandavujwe, mukishongora ku gihugu cya Israheli igihe bakiyogoje, no ku muryango wa Yuda ubwo ujyanywe bunyago;
4ngiye kubagabiza abantu b’iburasirazuba bace ingando iwanyu, maze bahature. Ni bo bazarya imbuto zanyu, banywe n’amata yari ayanyu.
5Raba nzayigira igikingi cy’ingamiya, imigi y’Abahamoni nyihindure ibiraro by’amatungo, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’
6Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Kubera ko mwakomye mu mashyi kandi mukabyina, mukishimana agasuzuguro ku gihugu cya Israheli;
7ngiye kubibasira, mbagabize amahanga abasahure; mbatsembe mu miryango kandi mbarimbure no mu bindi bihugu; mbatsiratsize maze muzamenye ko ndi Uhoraho!»
Ibyabwiwe Mowabu8Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:
Kubera ko abantu b’i Mowabu n’ab’i Seyiri bavuze bati «Umuryango wa Yuda wahindutse nk’andi mahanga yose’,
9ngiye gutsemba imigi ya Mowabu, nyirimbure mpereye ku myiza cyane nka Betiyeshimoti, Behalimewoni na Kiriyatayimu.
10Nzayihera abantu b’iburasirazuba bayiture nk’uko bigaruriye Abahamoni, bizatume abo Bahamoni batongera kwibukwa ukundi mu yandi mahanga.
11Mowabu nzayicira uruyikwiye, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.»
Ibyabwiwe Edomu12Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:
Kubera ko Edomu yihoreye ku muryango wa Yuda, ikihamya ityo icyaha;
13jye Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Edomu, maze nyimare ku bantu no ku matungo. Nzayihindura amatongo kuva i Temani kugera i Dedani, bamarwe n’inkota.
14Ubwanjye nzahora Edomu mbigirishije ikiganza cya Israheli umuryango wanjye; bazayigirire nabi bakurikije uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, maze bazamenye ko ari jye wihoreye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.
Ibyabwiwe Abafilisiti15Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:
Kubera ko Abafilisiti bihoreye, bakabigirana agasuzuguro bashaka gusenya ku mpamvu y’urwango rw’akarande;
16jye, Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Abafilisiti, ntsembe Abakereti, ndimbure n’abasigaye mu batuye ku nkengero y’inyanja.
17Nzihorera bikomeye mbahanisha ibihano bikaze, maze bazamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba maze kubahana, nihorera.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.