1Mutima wanjye, singiza Uhoraho!
Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose!
Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,
2wambaye urumuri nk’igishura,
urambura ijuru nk’ihema.
3Hejuru y’amazi wahubatse Ingoro yawe,
ibicu ubigira igari ryawe,
ugatambagirira ku mababa y’umuyaga.
4Imiyaga wayigize intumwa zawe,
umuriro uwugira umufasha wawe.
5Isi wayiteretse mu kibanza cyayo,
ntizigera na rimwe ihungabana.
6Wayisesuyeho inyanja nk’umwambaro,
amazi yayo agomererwa hejuru y’imisozi.
7Iyo uyakangaye arahunga,
ku ijwi ry’inkuba zawe akicubura;
8aharamba imisozi, akamanuka imibande,
yerekeje ahantu wayageneye.
9Wahashinze umupaka atagomba kurenga,
ku buryo atazongera kurengera ubutaka.
10Uvubukisha amasoko y’amazi mu myoma,
agatemba hagati y’imisozi;
11akuhira inyamaswa zose zo mu gasozi,
indogobe z’ishyamba zikahashirira inyota;
12hafi yayo inyoni zo mu kirere zihubaka ibyari,
zikaririmba zibereye mu mashami.
13Imisozi uyivomerera uri hejuru iyo,
isi ukayihaza imbuto z’ibikorwa byawe;
14umeza ubwatsi bw’amatungo,
n’imyaka muntu ahinga,
maze ubutaka bukamuha ikimutunga,
15na divayi ihimbaza umutima wa mwene muntu,
kimwe n’amavuta amukesha uruhanga,
n’umugati uramira imbaraga ze.
16Ibiti by’Uhoraho bifite amazi abihagije,
kimwe n’amasederi yateye yo muri Libani;
17aho ni ho inyoni zarika,
maze itanangabo ikiturira mu mizonobari.
18Imisozi miremire ni iy’ihene z’agasozi,
amasenga yo mu bitare akaba ubwikingo bwa nyiramuhari.
19Ukwezi yakuremeye kuranga ibihe,
izuba rikamenya igihe rirengera.
20Uzana umwijima, maze hakaba ijoro,
inyamaswa z’ishyamba zikayagara;
21ibyana by’intare bigatontoma bishaka icyo bifata,
maze bigasaba Imana icyo birya.
22Izuba ryarasa bikitahira,
bikajya kubunda mu ndiri yabyo.
23Noneho muntu agasohoka iwe ajya gukora,
akajya guhinga kugeza bwije.
24Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi!
Byose wabikoranye ubwitonzi,
isi yuzuye ibiremwa byawe!
25Ngiyo inyanja ngari, kandi yagutse impande zose,
maze inyamaswa zitabarika,
inini n’intoya, zikayijagatamo.
26Ni na ho amato magari acuragana,
na cya Leviyatani waremeye kuhadabagirira.
27Byose ni wowe byiringira,
biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye;
28urabiha bikayoragura,
wabumbura ikiganza cyawe, bigahaga ibyiza.
29Uhisha uruhanga rwawe bigakangarana;
wabivanamo umwuka bigahwera,
bigasubira mu mukungugu byavuyemo.
30Wohereza umwuka wawe, bikaremwa,
maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.
31Ikuzo ry’Uhoraho riragahoraho ubuziraherezo!
Uhoraho arakishimira ibikorwa bye!
32We ureba isi, maze igahinda umushyitsi,
yakorakora imisozi igacumba umwotsi!
33Nzaririmba Uhoraho, mu buzima bwanjye bwose,
iminsi yose nkiriho nzacurangire Imana yanjye.
34Icyampa ngo umuvugo wanjye umunyure,
maze Uhoraho ambere isoko y’ibyishimo!
35Abanyabyaha nibakendere ku isi,
maze abagiranabi bekubaho ukundi!
Mutima wanjye, singiza Uhoraho!
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.