Abanyefezi 2 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Mwazukanye na Kristu

1Namwe kandi mwari mwarapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha mwiberagamo kera,

2igihe mwakurikizaga imigenzo y’iyi si, n’Umugenga w’ibyo mu nsi y’ikirere, wa mwuka ukorera mu bagomera Imana . . .

3Kandi natwe twese kera twari tumeze nka bo, dukurikira irari ry’umubiri wacu, dukora gusa ibyo umubiri ushaka n’ibyifuzo byawo bibi; yewe, ku bwacu twari twikururiye uburakari bw’Imana kimwe na bo.

4Ariko Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje; kubera urukundo rwinshi yadukunze,

5n’ubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na Kristu: rwose, kuba mwarakijijwe, mubikesha ubuntu bwayo!

6Nuko hamwe na We iratuzura, maze itwicaza mu ijuru turi muri Kristu Yezu.

7Bityo, igiriye ubuntu bwayo yatugaragarije muri Yezu Kristu, yashatse kwerekana mu bihe bizaza ubukungu butagereranywa bw’ineza yayo.

8Koko mwakijijwe ku buntu, mubikesha ukwemera; nta bwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana.

9Ntibyatewe n’ibyo mwakoze, kugira ngo hatazagira uwirata.

10Koko rero, Imana ni Yo yaduhanze, kandi twaremewe muri Kristu Yezu, kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera igira ngo bijye bituranga iteka.

Bose bunga ubumwe muri Kristu

11Nuko rero, mwebwe b’abanyamahanga, mwebwe abasuzugurwaga n’Abayahudi kubera umubiri wanyu utagenywe warangaga ukutemera kwanyu, naho bo bakiratana iryo genywa ryabo ryakozwe n’abantu,

12nimwibuke uko mwari mumeze kera: icyo gihe mwari mwibereye aho mutagira Umukiza, nta sano mufitanye na Israheli, nta ho muhuriye n’Amasezerano y’Imana, ndetse mutanayizi, kandi nta cyo mwizeye kuri iyi si.

13Naho ubu ngubu, muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera, mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu.

14Koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo.

15Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi, ari Umuyahudi, ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro,

16maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose.

17Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure, kimwe n’abari hafi.

18Ubu rero twese, uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data, tubumbwe na Roho umwe.

19Nuko rero ntimukiri abanyamahanga n’abasuhuke; ahubwo musangiye ubwenegihugu n’abatagatifujwe, mubarirwa mu muryango w’Imana.

20Muri inzu yubatswe mu kibanza cy’intumwa n’abahanuzi, maze Yezu Kristu ubwe akaba ibuye riyishyigikira.

21Ibimwubatseho byose bizamuka bisobekeranye neza, bigahinduka ingoro ntagatifu ibereye Nyagasani.

22Namwe kandi ni We mukesha gusobekwa kuri iyo nzu imwubatseho, kugira ngo muhinduke ingoro y’Imana ku bwa Roho Mutagatifu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help