Obadiya 1 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Ibonekerwa rya Obadiya.

Nyagasani Uhoraho avuze atya kuri Edomu:

Twumvise ubutumwa buturutse kuri Uhoraho,

kandi n’intumwa yoherejwe mu mahanga kuyabwira iti

«Nimuhaguruke dutere uwo muryango!

Twese tujye ku rugamba!»

Urubanza rwaciriwe Edomu

2Dore ngiye kugucisha bugufi rwagati mu mahanga,

ngusuzuguze ndetse ibi bikabije!

3Ubwibone bwawe bwarakuyobeje,

wowe wibera mu buvumo, ukanatura ahirengeye,

wowe wibwira mu mutima wawe, uti

«Ku isi ni nde wampangara?»

4N’aho waba watumbagiye mu kirere nka kagoma,

ugashyira icyari cyawe rwagati mu nyenyeri,

naguhananturayo! Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Irimbuka rya Edomu

5Mbese abajura n’abasahuzi ba nijoro baje iwawe,

wagumana amahoro? Ntibatwara se ibyo babashije byose?

Ibisambo se nibigusarurira imizabibu,

aho bizagusigira n’utwo uzahumba?

6Bene Ezawu mwe, mbega ukuntu mwasatswe!

Mbega ukuntu bavumbuye ubukire bwanyu buhishe!

7Abanywanyi bawe baragushutse, bakumenesha mu gihugu cyawe!

Incuti zawe ziraguhagurukiye!

Abo mwasangiye umugati baguteze umutego,

baravuga bati «Nta bwenge akigira!»

8Koko, kuri uwo munsi nyine — uwo ni Uhoraho ubivuze —

nzatsemba abanyabuhanga bo muri Edomu,

n’umusozi wa Ezawu sinzawusigira umunyabwenge n’umwe!

9Temani nawe, intwari zawe zizashya ubwoba,

ku buryo muri icyo cyorezo, icyitwa umuntu cyose

kizatsembwa ku musozi wa Ezawu.

Icyaha cya Edomu

10Urugomo n’ubwicanyi wagiriye umuvandimwe wawe Yakobo,

ni byo bitumye uzakorwa n’ikimwaro,

ukarimbuka ubuziraherezo!

11Umunsi wari wiheje uhagaze ahitaruye,

ubwo abanyamahanga bamusahuraga ibye ku ngufu,

abanzi bakinjira mu marembo ye,

bagafindira kuri Yeruzalemu,

nawe wari umeze nk’umwe muri bo!

12Ntukanezezwe no kubona umuvandimwe wawe,

umunsi yagwiririwe n’amakuba!

Ntukishimire kuri bene Yuda,

ku munsi w’irimbuka ryabo,

kandi ntukabavuge nabi ku munsi w’akababaro!

13Ntukinjire mu marembo y’umugi w’umuryango wanjye,

ku munsi w’amagorwa yawo!

Ntukanezezwe nawe n’amakuba awugwiririye,

ku munsi w’amagorwa yawo!

Ntukawusahure ibyiza utunze,

ku munsi w’amagorwa yawo!

14Ntugahagarare mu mayirabiri

ngo ubone uko utsemba abawo bahunga!

Ntugatange abawo bacitse ku icumu

ku munsi w’akababaro!

15Ni koko, umunsi w’Uhoraho uregereje,

umunsi wo kurimbura amahanga yose!

Uko wagenjeje nawe ni ko uzagenzerezwa,

ibikorwa byawe birakugaruke!

Israheli izihimura Edomu

16Koko rero, nk’uko mwanywereye ku musozi wanjye mutagatifu,

ni ko n’amahanga yose azanywa ubudatuza;

bazanywa bageze n’aho basinda,

bamere nk’abatigeze kubaho!

17Nyamara abacitse ku icumu bazakoranira ku musozi wa Siyoni,

wongere ube mutagatifu;

na bene Yakobo basubirane ibyabo byanyazwe!

18Nuko bene Yakobo bazahinduke nk’umuriro,

bene Yozefu babe nk’ikirimi cy’umuriro,

naho bene Ezawu bazahinduke umurama!

Iyo miriro yombi izabatwika maze bakongoke,

ku buryo nta n’umwe uzacika ku icumu wo kwa Ezawu.

Ng’uko uko Uhoraho avuze!

Israheli iziganzura ibihugu bituranye

19Ab’i Negevu bazigarurira umusozi wa Ezawu; abo mu karere k’imirambi bigarurire igihugu cy’Abafilisiti, begurirwe n’intara ya Efurayimu n’iya Samariya; naho abo kwa Benyamini bigarurire igihugu cya Gilihadi.

20Abajyanywe bunyago mu Bayisraheli bazaba baremye icyo gitero: bazanyaga igihugu cy’Abakanahani kugera i Sareputa, naho abajyanywe bunyago b’i Yeruzalemu bazature i Sefaradi, bigarurire n’imigi yo muri Negevu.

21Abazaba batsinze bazazamuka umusozi wa Siyoni, kugira ngo bacire urubanza umusozi wa Ezawu. Bityo Uhoraho azabe yimye ingoma!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help