Matayo 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yezu yihindura ukundi(Mk 9.2–10; Lk 9.28–36)

1Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani umuvandimwe we ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure.

2Nuko yihindurira ukundi mu maso yabo: uruhanga rwe rubengerana nk’izuba, imyambaro ye yererana nk’urumuri.

3Ubwo Musa na Eliya bababonekera, baganira na we.

4Petero ni ko guterura abwira Yezu, ati «Nyagasani, kwibera hano ntako bisa; niba ubishaka ngiye kuhaca ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa, n’ikindi cya Eliya.»

5Akivuga ibyo, igihu kibengerana kirabatwikira; ijwi riturukamo rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!»

6Abigishwa babyumvise, bitura hasi bubitse amaso, bafite ubwoba bwinshi.

7Nuko Yezu arabegera, abakoraho, arababwira ati «Nimubaduke, mwitinya!»

8Bubuye amaso, ntibagira undi babona kereka Yezu wenyine.

9Bamanuka umusozi, Yezu arabihanangiriza ati «Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kubona, kugeza ubwo Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye.»

Intumwa zibaza Yezu ibya Eliya(Mk 9.11–13)

10Nuko abigishwa baramubaza bati «Ni kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya ari we ugomba kubanza kuza?

11Arabasubiza ati «Ni koko, Eliya azaza kandi atunganye byose;

12ariko mbabwire: Eliya yaraje, nyamara ntibamumenye, ahubwo bamugiriye nabi uko bishakiye. N’Umwana w’umuntu bazamubabaza batyo.»

13Nuko abigishwa bamenya ko ari Yohani Batisita yababwiraga.

Umunyagicuri uhanzweho na roho mbi(Mk 9.14–29; Lk 9.37–43)

14Bageze iruhande rw’inteko y’abantu, umuntu yegera Yezu, amupfukamira agira ati

15«Nyagasani, babarira umwana wanjye urwaye igicuri, akaba ameze nabi. Kenshi yiroha mu muriro, ubundi mu mazi.

16Namuzaniye abigishwa bawe ntibashobora kumukiza.»

17Yezu arasubiza ati «Mbe bantu b’iki gihe, b’abemera gato kandi b’inkozi z’ibibi, nzabana namwe kugeza ryari? Nzabiyumanganya mpereze hehe? Nimumunzanire hano.»

18Nuko Yezu acyaha iyo roho mbi, imuvamo, ako kanya arakira.

19Nuko abigishwa begera Yezu, baramubaza bati «Ni iki gituma twebwe tutashoboye kuyirukana?»

20Arababwira ati «Ni uko mufite ukwemera guke. Koko ndababwira ukuri: iyo mugira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye uyu musozi muti ’Va aha ngaha, ujye hariya’, ukahajya; kandi nta cyashobora kubananira.» (21 . . . )Yezu avuga ubwa kabiri ko azapfa akazuka(Mk 9.30–32; Lk 9.43–45)

22Umunsi umwe bateraniye mu Galileya, Yezu arababwira ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu,

23bakazamwica, ariko akazazuka ku munsi wa gatatu.» Ibyo birabashavuza cyane.

Yezu na Petero batanga umusoro w’Ingoro y’Imana

24Bageze i Kafarinawumu, abasoresha b’Ingoro begera Petero, baramubaza bati «Mbese Umwigisha wanyu ntatanga ituro ry’Imana?»

25Arabasubiza ati «Araritanga.» Igihe bageze imuhira, Yezu aramutanguranwa, aramubwira ati «Simoni, ubyumva ute? Abami b’isi bahabwa na bande imisoro cyangwa amaturo? Babihabwa n’abana babo cyangwa se na rubanda?»

26Amushubije ati «Ni rubanda», Yezu arongera ati «Nuko rero abana ntibabitegekwa.

27Nyamara, kugira ngo tudaha urugero rubi bariya bantu, jya ku nyanja urohe ururobo. Ifi ya mbere uri bufate, uyasamure; urayisangamo igiceri, ukijyane, maze ukibaheho ituro ryanjye n’iryawe.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help