1Inzoka yari inyaryenge kurenza izindi nyamaswa zose zo mu gasozi Uhoraho yari yahanze. Ibaza umugore, iti «Koko Imana yaravuze ngo ntimukagire igiti cyo muri ubu busitani muryaho?»
2Umugore asubiza inzoka, ati «Imbuto z’ibiti byo muri ubu busitani dushobora kuziryaho,
3naho ku mbuto z’igiti kiri hagati y’ubusitani, Imana yaravuze iti ’Ntimuzaziryeho, ntimuzazikoreho, ejo mutazapfa.’»
4Inzoka ibwira umugore, iti «Gupfa ntimuzapfa!
5Ahubwo Imana izi ko umunsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahumuka, maze mukamera nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.»
6Umugore arareba asanga cya giti kiryoshye, kinogeye amaso, kandi cyanashobora gutanga ubwenge. Asoroma imbuto zacyo, aryaho, ahaho n’umugabo we bari kumwe. Na we ararya.
7Nuko amaso yabo bombi arahumuka, bamenya ko bambaye ubusa. Nuko badodekanya amababi y’umutini, maze barayacocera.
8Ngo bumve Uhoraho Imana wagendagendaga mu busitani mu mafu y’igicamunsi, umugabo n’umugore we bihisha Uhoraho Imana mu biti by’ubusitani.
9Uhoraho Imana ahamagara Muntu aramubaza ati «Uri hehe?»
10Undi arasubiza ati «Numvise ijwi ryawe mu busitani, ngira ubwoba kuko nambaye ubusa, ndihisha.»
11Uhoraho Imana ati «Ni nde waguhishuriye ko wambaye ubusa? Aho ntiwariye ku giti nari nakubujije kuryaho?»
12Muntu arasubiza ati «Umugore wanshyize iruhande, ni we wampaye kuri cya giti ndarya.»
13Uhoraho Imana abwira umugore, ati «Wakoze ibiki?» Umugore arasubiza ati «Inzoka yampenze ubwenge, ndarya.»
14Uhoraho Imana abwira inzoka ati «Kuko wakoze ibyo, ubaye ruvumwa mu nyamaswa zose z’agasozi; uzakurura inda hasi, maze urye umukungugu iminsi yose y’ukubaho kwawe.
15Nshyize inzigo hagati yawe n’umugore, hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe; ruzakujanjagura umutwe, nawe urukomeretse ku gatsinsino.»
16Abwira umugore ati «Nzongera imiruho yawe igihe utwite, maze uzabyare ubabara; uzahora wifuza umugabo wawe, na we agutegeke.»
17Hanyuma abwira Muntu ati «Kuko witaye ku magambo y’umugore wawe ukarya ku giti nari nakubujije nkubwira nti ’Ntuzakiryeho’, ubutaka buravumwe ku mpamvu yawe. Uzabukuramo ikizagutunga bikugoye, iminsi yose y’ukubaho kwawe;
18buzakwerera amahwa n’ibitovu, maze uzatungwe n’ibyatsi byo ku gasozi.
19Umugati wawe uzawurya wiyushye akuya kugeza ubwo uzasubira mu gitaka, kuko ari cyo wavuyemo. Koko rero uri umukungugu, kandi uzasubira mu mukungugu.»
20Nuko Muntu yita izina umugore we, amwita Eva, kuko ari we wabaye nyina w’abazima bose.
21Uhoraho Imana akanira Muntu n’umugore we impu arazibambika:
22Uhoraho aravuga ati «Dore Muntu yabaye nk’umwe muri twe, mu kumenya icyiza n’ikibi. Reka atavaho asingira igiti cy’ubugingo, akakiryaho maze akazabaho iteka!»
23Uhoraho Imana amwirukana mu busitani bwa Edeni, ngo ajye guhinga ubutaka yari yarakuwemo.
24Nuko yirukana Muntu, maze mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni ahashyira Abakerubimu bafite inkota y’umuriro wikaragaga, ngo barinde inzira igana ku giti cy’ubugingo.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.