Zaburi 33 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Ikishongoro kirata ububasha n’ububyeyi by’Uhoraho

1Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho!

Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza.

2Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

munamucurangire inanga y’imirya cumi.

3Nimumuririmbire indirimbo nshya,

mumucurangire binoze muranguruye amajwi!

4Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

5Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

6Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho,

umwuka we uhanga ingabo zaryo zose.

7Amazi y’ibiyaga ayagomerera hamwe,

inyanja azikoranyiriza mu bigega.

8Isi yose nitinye Uhoraho,

abayituye bose bamugirire ubwoba.

9Kuko ibyo avuze byose biraba,

yategeka, byose bikabaho.

10Uhoraho yaburijemo imigambi y’amahanga,

ibitekerezo by’imiryango abihindura ubusa.

11Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose,

n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho,

uko ibihe bigenda biha ibindi.

12Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,

hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye!

13Uhoraho arebera mu bushorishori bw’ijuru,

akabona bene muntu bose.

14Aho atetse ijabiro mu ngoro ye,

ahoza ijisho ku batuye isi bose;

15ni we wenyine mubaji w’imitima yabo,

kandi akamenya ibyo bakora byose.

16Nta mwami ukizwa n’uko afite ingabo nyinshi,

nta n’intwari irengerwa n’uko ifite imbaraga.

17Kwiringira ifarasi y’urugamba, ni ukwibeshya,

imbaraga zayo zose si zo zitabarura.

18Ahubwo ni Uhoraho uragira abamwubaha,

akita ku biringira impuhwe ze,

19kugira ngo abakize urupfu,

anababesheho mu gihe cy’inzara.

20Twebwe rero twizigiye Uhoraho;

ni we buvunyi bwacu n’ingabo idukingira.

21Ibyishimo biri mu mutima wacu ni we bikomokaho,

amizero yacu akaba mu izina rye ritagatifu.

22Uhoraho, ineza yawe iraduhoreho,

nk’uko amizero yacu agushingiyeho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help