Icya mbere cya Samweli 17 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Goliyati Umufilisiti asembura Abayisraheli

1Abafilisiti bakoranya ingabo zabo ngo bajye ku rugamba. Bazikoranyiriza i Soko y’i Yuda, nuko baca ingando hagati ya Soko na Azeki, i Efesidamimu.

2Sawuli n’Abayisraheli bakoranira hamwe, na bo baca ingando mu Kibaya cy’Umushishi ahateganye n’Abafilisiti, biteguye kubarwanya.

3Abafilisiti bari ku musozi umwe, Abayisraheli ku wundi, ikibaya kiri hagati yabo.

4Bukeye, mu ngando y’Abafilisiti hasohoka umugabo w’intwari witwaga Goliyati w’i Gati, yari afite igihagararo cy’imikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki.

5Mu mutwe we yari yambaye ingofero y’umuringa, yambaye n’ikoti rikozwe mu twuma dusobekeranye kandi riremereye cyane, nk’amasikeli ibihumbi bitanu by’umuringa.

6Ku maguru ye yari ahafite ibyuma bikingira imirundi, yambaye n’inkota y’umuringa mu bitugu.

7Uruti rw’icumu rye rwanganaga n’igiti cy’ababoshyi b’imyenda, kandi icumu ubwaryo ryapimaga amasikeli magana atandatu y’icyuma. Umutwaje ingabo ye yamugendaga imbere.

8Araza ahagarara imbere y’ingabo za Israheli, maze arangurura ijwi, ati «Ni iki cyatumye muhagurutswa no gushoza intambara? Sindi Umufilisiti, naho mwe mukaba abacakara ba Sawuli? Mwihitemo umuntu umwe, maze amanuke ansange!

9Nagira imbaraga zituma turwana akanyica, ubwo tuzahinduka abacakara banyu; naho niturwana nkamurusha imbaraga nkamwica, ni mwebwe muzahinduka abacakara bacu, maze mudukorere.»

10Umufilisiti arongera, aravuga ati «Uyu munsi, nsembuye ingabo za Israheli; nimumpe umuntu aze turwane!»

11Sawuli n’Abayisraheli bose ngo bumve ayo magambo y’Umufilisiti, barakangarana bakuka umutima.

Se wa Dawudi amwohereza ku rugamba

12Dawudi yari umuhungu w’Umunyefurati w’i Betelehemu ya Yuda, witwaga Yese, wari ufite abahungu umunani. Mu gihe cya Sawuli, uwo mugabo yari ashaje, ageze mu zabukuru.

13Abahungu bakuru batatu ba Yese bari baratabaranye na Sawuli. Abo uko ari batatu, ni uw’imfura Eliyabu, uw’ubuheta Abinadabu, n’uwa gatatu Shama.

14Dawudi rero yari umuhererezi, abo bakuru batatu bakaba ari bo bari baratabaranye na Sawuli. (

15Ariko Dawudi uko yajyaga kwa Sawuli, yagarukaga n’i Betelehemu kuragira amatungo ya se.

16Nuko Umufilisiti akomeza kubasatira uko bukeye n’uko bwije, amara iminsi mirongo ine yose yigaragambya.)

17Bukeye Yese abwira umuhungu we Dawudi, ati «Akira izi ngano zikaranze n’iyi migati cumi, maze wihute ubigemurire bakuru bawe bari ku rugamba.

18Naho aya masoro cumi y’amavuta, urayaha umutware w’umutwe w’ingabo barimo. Urebe bakuru bawe kandi bakubwire uko bamerewe aho ku rugamba, banaguhe ikimenyetso cy’uko wagezeyo.

19Bari kumwe na Sawuli n’Abayisraheli bose mu Kibaya cy’Umushishi, bararwana n’Abafilisiti.»

20Nuko Dawudi azinduka mu gitondo cya kare, amatungo ayasigaho undi mushumba, afata izo ngemu, aragenda nk’uko Yese yabimutegetse. Agera mu ngando mu gihe ingabo zari zigiye kurwana zavuzaga urwamo rw’intambara.

21Ingabo z’Abayisraheli n’iz ’Abafilisiti zari zishyamiranye.

22Dawudi abitsa umunyabintu umutwaro we, aherako ariruka ajya ku rugamba, maze aramutsa bakuru be.

23Igihe akivugana na bakuru be, ingabo z’Abafilisiti zirazamuka. Cya gihangange cyitwa Goliyati, Umufilisiti w’i Gati, azirangaje imbere, nuko atangira gusubira muri ya mihigo ye uko asanzwe, Dawudi aramwumva.

24Ngo barabukwe uwo mugabo, Abayisraheli bose bagira ubwoba bwinshi, maze barahunga.

25Abayisraheli baravuga bati «Mbese mwabonye uriya mugabo uzamuka? Nta kindi kimuzanye kitari ugukoza isoni Israheli. Umuntu uri bumwice, umwami azamugororera ibintu byinshi, azamushyingira umukobwa we kandi azaha inzu ye icyubahiro cy’akarenga muri Israheli.»

Dawudi asaba kurwanya Goliyati

26Dawudi abaza abantu bari hafi ye, ati «Umuntu uzica uriya Mufilisiti agahanagura ikimwaro kuri Israheli, harya ngo azagororerwa iki? Mbese yaba ari muntu ki uriya Mufilisiti utagenywe, akaba asuzugura ingabo z’Imana Ihoraho?»

27Abantu bamusubirira mu byo umwami yavuze, bati «Uko ni ko bazagororera umuntu uzamwica.»

28Maze Eliyabu, mukuru we w’imfura, yumva Dawudi avugana n’abo bantu. Aramurakarira cyane maze aramubaza ati «Mbese wazanywe n’iki hano? Amatungo yawe wayasigiye nde mu butayu? Ndakuzi wowe n’amarere yawe n’ubwibone bwawe: ubwo wazanywe no kureba intambara!»

29Dawudi aramusubiza ati «Ariko se ngize nte? Nta kintu kibi nkoze, uretse kuganira.»

30Ubwo amuva iruhande asanga undi muntu, na we amubaza cya kibazo cye. Undi amusubiza na none nk’uko aba mbere bamushubije.

31Nyamara, ayo magambo Dawudi yavuze bari bayumvise, bayasubiriramo Sawuli, nuko aramuhamagaza.

32Dawudi abwira Sawuli, ati «Ntihagire n’umwe ukuka umutima kubera uriya Mufilisiti; jyewe umugaragu wawe ndajya kumurwanya.»

33Sawuli abwira Dawudi, ati «Ntiwashobora kurwana n’uriya Mufilisiti, kuko ukiri muto, naho we akaba ari umugabo wamenyereye intambara kuva mu busore bwe.»

34Dawudi asubiza Sawuli, ati «Jyewe, umugaragu wawe, nari umushumba w’amatungo ya data; iyo habaga haje intare cyangwa ikirura, maze igatwara intama imwe mu mukumbi,

35narayikurikiranaga, nkayikubita, maze nkayiyambura; yaba impindukiranye nkayifata ubwoya, nkayitura hasi maze nkayica.

36Ubwo umugaragu wawe yishe intare n’ikirura, uriya Mufilisiti utagenywe azamera nka kimwe muri ibyo, kubera ko yakojeje isoni ingabo z’Imana Ihoraho.»

37Dawudi arakomeza ati «Uhoraho wankijije inzara z’intare n’iz’ikirura, ubwe azandokora n’ikiganza cy’uriya Mufilisiti.» Sawuli abwira Dawudi, ati «Ngaho genda, maze Uhoraho abe kumwe nawe.»

Dawudi yica Goliyati

38Nuko Sawuli yambika Dawudi imyambaro ye bwite, amwambika ingofero y’umuringa mu mutwe, amuha n’ikoti ry’icyuma.

39Dawudi agerekaho n’inkota ya Sawuli, maze agerageza kugenda biba iby’ubusa kuko atari amenyereye iyo myambaro. Nuko Dawudi abwira Sawuli, ati «Sinshobora kugenda nambaye ibi byose, kuko ntabimenyereye.» Maze arabyiyambura.

40Aherako afata inkoni ye mu ntoki, atoragura amabuyengeri atanu mu mugezi, ayashyira mu gahago ke ka gishumba, afata n’umuhumetso we maze agenda asanga Umufilisiti.

41Umufilisiti na we aza arangajwe imbere n’umutwaje ingabo ye, atangira buhoro buhoro gusatira Dawudi.

42Nuko Umufilisiti yitegereza Dawudi, maze aramusuzugura kuko yari akiri umwana, yari inzobe kandi afite uburanga buhebuje.

43Umufilisiti ni ko kubwira Dawudi, ati «Mbese wabonye ndi imbwa kugira ngo unsange witwaje inkoni?» Nuko Umufilisiti avumisha Dawudi izina ry’imana ze.

44Umufilisiti abwira Dawudi, ati «Ngaho niba wiyanga ngwino, nkubagire ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi.»

45Dawudi aramusubiza ati «Wowe unteye witwaje inkota, intambi n’icumu; naho jyewe nje nitwaje izina ry’Uhoraho Umushoborabyose, Imana y’ingabo za Israheli wasuzuguye.

46Uyu munsi Uhoraho arakungabiza, ndakwica maze nguce umutwe, kandi intumbi z’ingabo z’Abafilisiti ndazigaburira inyoni zo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi. Maze isi yose izamenyereho ko muri Israheli hari Imana.

47Bityo iri koraniro ryose rizamenya ko Uhoraho adakoresha inkota cyangwa icumu; ni we mugenga w’ingabo kandi arabagabiza ibiganza byacu.»

48Nuko Umufilisiti uko yakemaraye, ava aho yari ari, aza asanga Dawudi. Ni bwo Dawudi akataje agana urugamba, asanganiye Umufilisiti.

49Dawudi akora bwangu mu gahago ke, akuramo ibuye ariteresha umuhumetso, arikocora mu gahanga k’Umufilisiti, maze riracengera, agwa ku butaka yubamye.

50Nguko uko Dawudi yivuganye Umufilisiti, akoresheje ibuye n’umuhuhumetso, amutsinda aho aramwica. Ibyo Dawudi yabikoze nta nkota afite mu ntoki.

51Nuko Dawudi ariruka, ahagarara hejuru y’Umufilisiti, akura inkota y’uwo Mufilisiti mu rwubati, aramusonga kandi amuca umutwe. Abafilisiti ngo babone ko intwari yabo ipfuye, bariruka barahunga.

52Ubwo Abayisraheli n’Abayuda barahaguruka, bavuza akamo k’intambara, bakurikirana Abafilisiti kugera i Gati no ku marembo ya Ekironi. Imirambo y’Abafilisiti yari irambaraye ku nzira, kuva i Sharayimu kugeza i Gati n’i Ekironi.

53Bamaze kubakurikirana igihe kirekire, Abayisraheli barahindukira, basahura ingando abo Bafilisiti bari barimo.

54Dawudi afata umutwe wa wa Mufilisiti awujyana i Yeruzalemu, naho intwaro yamucuje azibika mu ihema rye.Yonatani agirana isezerano na Dawudi

55Ubwo Dawudi yajyaga kurwana n’Umufilisiti, Sawuli yaramwitegerezaga, maze abaza Abuneri, umugaba w’ingabo ze, ati «Uriya muhungu ni uwa nde, Abuneri we?» Abuneri aramusubiza ati «Ndagatuma utabaho, Nyagasani, nta bwo muzi.»

56Umwami arongera ati «Baririza se w’uriya muhungu uwo ari we.»

57Aho Dawudi agarukiye amaze gutsinda Umufilisiti, Abuneri amuzana imbere ya Sawuli, afite umutwe w’Umufilisiti mu ntoki.

58Sawuli aramubaza ati «Harya uri mwene nde, wa musore we?» Dawudi aramusubiza ati «Ndi umuhungu w’umugaragu wawe, Yese w’i Betelehemu.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help