Ubuhanga 14 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Urundi rugero rwo gusenga ibigirwamana

1Undi na we akitegura kwambuka amazi y’imivumba ikaze,

maze agatakambira igiti,

ndetse cyamunzwe kurusha ubwato bumutwaye.

2Koko rero, ubwo bwato bwakorewe kujya guhaha,

kandi bwubakanwa ubuhanga n’umunyabukorikori.

3Nyamara, Mubyeyi uzi guteganya, ni wowe ubwiyoborera,

ni wowe wahanze umuhanda wabwo mu nyanja,

mu mivumba rwagati uhashyira inzira nyabagendwa;

4ugaragaza utyo ko ushobora kurinda amakuba yose,

kugeza n’aho umwiga yashobora guturira inyanja.

5Ntushaka ko ibikorwa by’Ubuhanga biba impfabusa,

ari na cyo gituma abantu biragiza igiti kitagira shinge,

bakabasha kwambuka inyanja yibirinduye,

bari mu bwato budafashe, bakomoka ari bataraga.

6Ni ko byagenze no mu ntangiriro,

igihe abirasi n’ibihangange barimbutse;

icyizere cy’isi cyahungiye mu bwato,

maze kiyoborwa n’ikiganza cyawe,

bituma ibihe bizaza biteganyirizwa urubyaro rushya.

7Haragahirwa igiti cyahindutse igikoresho cy’ubutungane,

8ariko havumwe ikigirwamana cyakibajwemo ndetse n’uwagikoze;

we azire ko yagikoze,

naho cyo ko ari ikintu gishanguka cyiswe imana;

9kuko Imana yangira hamwe umugome n’ubugome bwe,

10kandi igikorwa kikazahanirwa hamwe n’uwagikoze.

11Koko rero, urubanza rw’Imana ruzibasira ibigirwamana by’amahanga,

kuko byahindutse amahano mu biremwa by’Imana,

bikabera abantu impamvu yo kugwa,

n’umutego mu nzira y’abapfayongo.

Inkomoko yo gusenga ibigirwamana

12Inkomoko y’ubuhabara yaturutse mu kubaza ibigirwamana,

maze uko kubivumbura kubahumanyiriza ubuzima.

13Ntibyigeze bibaho kuva mu ntangiriro,

kandi nta n’ubwo bizahoraho.

14Ubwo ni ubwirasi bw’abantu bwabizanye ku isi,

ariko n’igihe byagenewe cyo kuvanwaho kiri bugufi.

15Umubyeyi wari wazahajwe n’icyunamo kimutunguye,

yakoresheje igishushanyo cy’umwana we wari ukindutse;

bityo uwahoze ari intumbi, se amwubaha nk’imana,

kandi ashinga abe ayo mabanga n’iyo mihango;

16maze uko ibihe bisimburana, uwo muco urakomera,

kandi ukurikizwa nk’itegeko.

Nanone kandi ku bw’itegeko ry’abatware,

amashusho y’amabazanyo yaje gusengwa.

17Koko, abatashoboraga kubashengerera kubera ko batuye kure,

bagenekerezaga uko basa,

maze umwami batari kumwe, bakamusimbuza ishusho,

nuko bagashishikarira batyo kumuhakwaho nk’aho yahibereye.

18Nguko uko n’ababaga batazi umwami na bo baje kumuramya,

babitewe n’ishyaka ry’umunyabukorikori wari ubifitemo inyungu.

19Uwo muntu ndetse, kugira ngo arusheho gushimisha umutegetsi we,

yamukoreraga amashusho asumbya uburanga ubwo asanganywe,

20nuko imbaga igahururira ubwiza bwayo,

maze umwami bahaga icyubahiro cy’umuntu cyonyine,

agahinduka atyo imana ikwiye gusengwa.

21Nuko ubuzima bw’umuntu bugwa butyo mu mutego,

bicwa n’ibyago n’agahato k’abatware,

kuko bari bafashe ibuye cyangwa igiti,

bakabiha izina risumba ayandi yose.

Ingaruka z’uko gusenga ibigirwamana

22Ntibahagijwe no kuyobagurika mu bumenyi bw’Imana,

ndetse no guhora mu ngorane z’urudaca zitewe n’ubujiji,

ibyago nk’ibyo batinyutse kubyita amahoro.

23Kubera imihango yabo yo kwica abana,

amabanga yabo afifitse, cyangwa ibisazi batewe n’umurengwe,

24ntibacyubaha ubuzima cyangwa ubumanzi bw’abashakanye,

ahubwo umwe arica undi urw’agashinyaguro, amugambanira,

cyangwa se akamutesha icyubahiro, yohokera ubusambanyi.

25Byose byabaye uruvangitirane:

kumena amaraso n’ubwicanyi, ubujura n’ubuhendanyi,

ubushukanyi n’ubuhemu, imidugararo n’ubugambanyi,

26kumwaza abanyamurava, kwibagirwa ineza,

ubwandure bw’imitima n’ubukubanyi,

ubushyamirane mu bashakanye, ubusambanyi n’ubwomanzi.

27Koko rero, gusenga ibigirwamana bitabaho ni intangiriro,

impamvu n’iherezo ry’icyitwa ikibi cyose:

28hari ukwishimisha birenze urugero, hari uguhanura ibinyoma,

hari ukubaho mu bugome cyangwa kurahira ubusa.

29Kubera ko biringira ibigirwamana bitagira ubuzima,

bemera ko indahiro zabo z’ibinyoma

nta ngaruka mbi zizabatera.

30Ariko rero bazahanishwa igihano kikubye kabiri,

kuko biyibagije Imana, bagaragira ibigirwamana,

kandi bakarahira ibinyoma, bahinyura icyitwa ubutungane.

31Nta bwo ari ububasha bw’ibintu barahiriyeho,

ahubwo ni urubanza rucirwa abanyabyaha,

ruhana iteka ryose abaca ku mategeko.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help