1Simoni, mwene Oniyasi, umuherezabitambo mukuru,
ni we wasannye Ingoro igihe yari akiriho,
ubuzima bwe bwose yabumaze akomeza urusengero.
2Ni we wubatse inkuta zikomeye kandi ndende,
zishyigikiye ikibuga cy’Ingoro.
3Mu gihe cye ni ho hacukuwe ikigega cy’amazi
cyari gifite ubugari nk’ubw’inyanja.
4Yari ashishikajwe no kurinda umuryango we kurimbuka,
bituma azitiza umugi inkuta zikomeye.
5Mbega ikuzo yabaga afite iyo yasohokaga mu rusengero,
akikijwe n’umuryango we!
6Yari ameze nk’inyenyeri yo mu rukerera rwagati mu gicu,
cyangwa nk’ukwezi kwazoye,
7agasa n’izuba ribengerana hejuru y’Ingoro y’Umusumbabyose,
n’umukororombya uri mu bicu by’ikuzo.
8Yari ameze nk’iroza ku rugaryi,
cyangwa nka lisi iteye ku nkombe y’amazi,
akamera nk’imyaka yo muri Libani ku mpeshyi.
9Yari nk’ububani bwakira mu cyotezo,
akamera nk’igikombe gikoze muri zahabu iyunguruye,
kandi gitatseho amabuye y’agaciro y’amoko yose.
10Koko, yari ameze nk’umuzeti uhunzeho imbuto,
cyangwa nk’umuzonobari ugera mu bicu.
11Mbega ukuntu yaberwaga
iyo yambaraga ikanzu ye y’ibirori,
agatamiriza imitako ye!
Iyo yazamukaga agana urutambiro,
ikibuga cyose cyasenderaga ikuzo!
12Abaherezabitambo bamuzaniraga inyama z’ibitambo,
naho we yabaga ahagaze hafi y’umuriro wo ku rutambiro;
urugaga rw’abavandimwe be rumukikije,
boshye ingemwe z’amasederi muri Libani,
cyangwa ibiti by’umukindo.
13Abo ni bene Aroni mu ikuzo ryabo,
bazaniye amaturo Uhoraho mu biganza byabo,
umuryango wose wa Israheli ubareba!
14We rero, yatunganyaga imihango mitagatifu yo ku rutambiro,
akamurikira Umusumbabyose kandi Nyir’ububasha
amaturo amugenewe.
15Yaramburiraga ikiganza ku nkongoro,
akaminjagira divayi hasi ku rutambiro,
impumuro yayo ikanyura Umusumbabyose, Umwami w’ikirenga.
16Nuko bene Aroni bagatera impundu,
bakavuza impanda zikoze mu cyuma, bakoma akamo,
kugira ngo Umusumbabyose ajye abibuka.
17Nuko imbaga yose ikihutira gupfukama,
igakoza umutwe ku butaka,
kugira ngo isenge Umutegetsi wayo,
We Mushoborabyose, akaba n’Imana Isumbabyose.
18Abaririmbyi na bo bakamusingiza mu majwi yabo,
mu ndirimbo z’urufaya kandi zinyura amatwi.
19Imbaga igatakambira Uhoraho Umusumbabyose,
igasenga imbere ya Nyir’impuhwe,
kugeza ubwo imihango y’Uhoraho irangira,
n’abahari bose bamaze kumuramya no kumusingiza.
20Ubwo Simoni akamanuka,
aramburiye ibiganza ku mbaga yose y’Abayisraheli,
akarangurura ijwi kugira ngo abasabire umugisha w’Uhoraho,
kandi ashimishwe no kuvuga Izina rye.
21Nuko, bose bakongera kunama,
kugira ngo bahabwe umugisha w’Umusumbabyose.
UMWANZUROIsengesho ryo gushimira22None rero, nimusingize Imana yaremye ibintu byose,
ikaba ikorera hose ibitangaza,
ikita ku buzima bwacu kuva tukiri mu nda y’abatubyaye,
kandi ikatugirira impuhwe zayo.
23Yo ubwayo nidusenderezemo ibyishimo,
maze muri iki gihe turimo isakaze amahoro
muri Israheli ubu n’iteka ryose!
24Impuhwe nizitugumemo ubudatezuka,
kandi igihe tukiriho ijye iturokora!
Ibihugu bitatu umwanditsi adakunda25Hari ibihugu bibiri umutima wanjye wazinutswe,
n’icya gatatu ndetse kitari n’igihugu!
26Abo ni abatuye ku musozi wa Seyiri, Abafilisiti,
n’umuryango w’ibicucu utuye i Sikemu.
Umugambi w’umwanditsi27Iki gitabo gikubiyemo inyigisho z’ubwenge n’iz’ubumenyi,
cyanditswe na Yezu mwene Siraki, wa Eleyazari w’i Yeruzalemu,
wakwije hose nk’imvura ubuhanga bumuri mu mutima.
28Hahirwa umuntu uzahora azirikana aya magambo!
Nuyabika mu mutima, uzahabwa ubuhanga.
29Koko rero, uzayakurikiza, azagira imbaraga muri byose,
kuko urumuri rw’Uhoraho ari rwo ruzamuyobora inzira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.