Izayi 54 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yeruzalemu, umugeni w’Uhoraho

1Vuza impundu, wa ngumba we itakibyara;

ishime kandi ubyine, wowe utakiramukwa,

kuko ngaba, baje ari benshi abahungu b’umugore w’intabwa,

bararuta ubwinshi ab’umugore ufite umugabo,

uwo ni Uhoraho ubivuze.

2Agura ikibanza cy’ihema ryawe,

inkingi zo mu mazu yawe bazimure.

Ntugire kandi icyo uzigama,

ungura imigozi yawe n’imambo zawe uzishimangire,

3kuko ugiye kugwira, haba iburyo cyangwa ibumoso,

abana bawe bazazungura amahanga,

bature mu migi yari yaribagiranye.

4Wigira ubwoba, kuko utazakorwa n’ikimwaro,

wimanjirwa, kuko utazongera gukozwa isoni,

ukazibagirwa ikimwaro cyo mu bukumi bwawe,

n’umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuwibuke ukundi.

5Kuko uwaguhanze ari we mugabo wawe,

izina rye rikaba Uhoraho, Umugaba w’ingabo;

uwagucunguye, Nyir’ubutagatifu wa Israheli,

yitwa Imana y’isi yose!

6Mugore w’intabwa kandi ushavuye,

Uhoraho aguhamagaye, agira ati

«Umugore wo mu busore bwanjye se yasendwa?»

Iyo ni Imana yawe ibivuze.

7Nabaye ngutaye akanya gato,

ariko kubera impuhwe nguhoranira, ngiye kugucyura.

8Mu burakari bwinshi nagize,

naguhishe uruhanga rwanjye akanya gato,

ariko mu rukundo ruzira iherezo ngufitiye,

ngiye kukugaragariza impuhwe zanjye,

uwo ni Uhoraho, uwagucunguye, ubivuze.

9Bizamera nko mu gihe cya Nowa,

ubwo ndahiye ko amazi atazongera kurengera ku isi;

nko muri icyo gihe cya Nowa,

ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira,

no kutazasubira kukwirukana ukundi.

10N’iyo imisozi yava mu myanya yayo,

ndetse n’udusozi tugahungabana,

urukundo rwanjye ntiruzavaho,

n’isezerano ryanjye ry’amahoro ntirizahugana,

uwo ni Uhoraho ubivuze, ukugaragariza impuhwe ze.

Yeruzalemu nshya

11Wagize ibyago, uhuhwa n’umuyaga ubura uguhumuriza,

none dore, amabuye yawe ngiye kuyakikizaho imitako,

bityo nkubake ku masarabwayi abengerana.

12Inkuta zawe nzazubakisha amabuye atukura,

inkike zawe nzizengurutseho amabuye y’agaciro gakomeye.

13Abahungu bawe bose bazaba abigishwa b’Uhoraho,

kandi bazagira amahoro, atagira uko angana.

14Uzashingira imizi ku butabera,

ubwo ukize ugushikamira, nta cyo uzatinya;

kuko ukize uwagukangaranyaga, akaba atazongera kukwegera.

15Niba bashaka no kukugambanira,

ibyo si jye bizaba biturutseho;

ariko uzagutera wese, azakuzira!

16Dore ni jye waremye umucuzi uvuguta umuriro w’amakara,

agacura igikoresho kimufitiye akamaro;

ni jye kandi waremye umuntu ugenewe kurimbura!

17Intwaro yose yakorewe kukurwanya, ntizabigeraho,

ururimi rw’uzaguhagurukira mu rubanza, uzarushinja ikinyoma.

Nguwo umugabane uzigamiwe abagaragu b’Uhoraho;

ngubwo uburenganzira mbahaye. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help