Mwene Siraki 38 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Kwivuza bigomba kujyana no gusenga

1Ujye wubahira muganga ibyo yagukoreye,

kuko na we Uhoraho yaramuremye.

2Muganga akiza indwara abihawe n’Umusumbayose,

maze umwami akamugabira ibintu.

3Ubumenyi bwa muganga buramugaragaza,

maze abakomeye bakamutangarira.

4Uhoraho ni we waremye ibyatsi bivamo imiti ku butaka,

umuntu uzi ubwenge ntayisuzugura.

5Ese nta bwo ari igiti cyatumye amazi aryohera,

kikamenyekanya gityo ububasha bukirimo?

6Uhoraho kandi ni we wahaye abantu ubumenyi,

kugira ngo bishimire ibyo yaremye bitangaje;

7ni byo bifasha muganga kuvura no gukiza ububabare,

uzi imiti arabivangavanga.

8Bityo ibikorwa bye ntibigira iherezo,

kandi amahoro amuturutseho agasakara ku isi.

9Mwana wanjye, nurwara, ntuzirangareho,

ahubwo uzasenge Uhoraho, ni we uzagukiza.

10Irinde icyaha, ibiganza byawe bibe ibiziranenge,

umutima wawe uwusukureho ibyaha byose.

11Uzature ububani, n’ifu y’ingano ho urwibutso,

umurike ituro ritubutse, utitangiriye itama,

12hanyuma uhe umwanya muganga kuko Uhoraho yamuremye,

kandi ntuzamuhunge kuko umukeneye.

13Hari ubwo koroherwa ari bo uzabikesha,

14kuko na bo basenga Uhoraho,

kugira ngo abahe ubushobozi bwo kuvura no gukiza,

maze bakurokorere ubuzima.

15Naho ucumura ku Uwamuremye,

arakagwa mu maboko ya muganga!

Kwiraburira uwapfuye

16Mwana wanjye, ujye uririra uwo wapfushije,

utere indirimbo y’ishavu nk’umuntu washegeshwe.

Uzashyingure umurambo we uko bikwiye,

kandi uzakomeze kubahiriza imva ye.

17Uzarire uhogore, wihondagure mu gatuza,

umwiraburire nk’uko abikwiye,

uzamare umunsi umwe cyangwa ibiri hato batazagusebya,

hanyuma wihanagure amarira.

18Koko rero guhorana agahinda bikurura urupfu,

kandi umutima ushavuye ucika intege.

19Icyago ntigitana n’agahinda,

nyamara nta wakwihanganira ishavu ridashira.

20Ntugatere umutima wawe agahinda,

ujye ukirinda, wibuke ko byose bifite iherezo.

21Ntuzabyibagirwe, nta garuriro!

Nyakwigendera uwo nta cyo waba umumariye,

kandi nawe ubwawe waba wigiriye nabi.

22Sobanukirwa n’icyo akubwira kuko nawe bikureba:

«Ejo yari jyewe, uyu munsi ni wowe!»

23Uwapfuye yabonye ikiruhuko, ntugakomeze kumwibuka,

akuka nigahera, jya wemera ko agiye.

Abanyabukorikori

24Ubuhanga bw’umunyamategeko bwiyongera igihe adahuze,

kandi udahihibikana mu mirimo azaba umunyabuhanga.

25Uwirirwa ayoboye icyuma gihinga yaba ate umunyabuhanga?

Aterwa ishema no gufata inkoni,

akayobora ibimasa ari na byo bahorana,

nta kindi avuga kitari amatungo!

26Umutima we wibanda ku guca imingoti,

na we akarara ashaka ubwatsi bw’inyana ze.

27Ni na ko bigendekera abubatsi n’ababaji bose,

bakora amanywa n’ijoro,

kimwe n’abashushanya ku makashe,

bagashishikazwa no kunyuranya ibishushanyo biyariho;

buri wese yibanda kwigana igishushanyo mbonera,

akarara amajoro atengeneza akazi ke.

28Ni kimwe n’umucuzi wicaye iruhande rw’ibuye acuriraho,

akitegereza icyuma kimaze gushya;

indimi z’umuriro zikamwotsa,

akarwana n’ubushyuhe bwo mu ziko,

urusaku rw’inyundo rukamumena amatwi,

kandi agahanga amaso ku rugero rw’icyo acura;

umutima we ushishikarira gutunganya ibyo akora,

akarara amajoro abinonosora neza.

29Ni kimwe n’umubumbyi wicaye imbere y’ikibindi cye,

akakizengurutsa impande zose,

agahora azirikana icyo gikorwa cye,

kugira ngo akirangize mu gihe cyagenwe.

30Akaragisha ibumba amaboko ye,

akarikatisha ibirenge ngo rinoge,

umutima we wibanda mu kukinogereza,

akarara amajoro asukura icyocyezo.

31Abo bose bizera amaboko yabo,

kandi buri wese aba ashoboye umwuga we.

32Batariho, nta mugi wakubakwa,

nta wahatura, nta n’uwahagenda.

33Ariko ntibatumirwa mu nama y’umuryango,

mu ikoraniro ntibahagaragara,

ntibicara ku ntebe y’umucamanza,

kandi ntibasobanukiwe n’amategeko.

34Si bo barangwaho ubumenyi n’ubuhanga buhanitse,

ntunabasanga mu bahimbye imigani.

Nyamara ni bo bakomeza umurimo uzahoraho w’Umuremyi,

kandi n’isengesho ryabo riberanye n’umwuga bakora.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help