1Umwuka urenda kunshiramo, ndarembye,
ndi uwo guhambwa!
2None se sinahindutse urw’amenyo,
kandi ubugome bwabo si bwo bumbuza gusinzira?
3Mana yanjye, unyiteho!
Ni nde wundi wakwemera kunyishingira?
4Koko rero, umutima wabo wawunyujije ukubiri n’ubwenge,
ni yo mpamvu utazatuma bigamba.
5Bameze nk’umuntu ugabiza ibye rubanda,
kandi abana be bamuhanze amaso.
6Wampinduye iciro ry’imigani,
none nabaye uwo bavunderezaho amacandwe;
7amaso yanjye yishwe n’agahinda,
n’ingingo zanjye zose zaragagaye.
8Abanyamurava byabateye ubwoba,
uw’intungane arakarira umugiranabi,
9kandi umunyakuri akomeza inzira ye,
maze uw’umwere arushaho gukaza umurego.
10Ngaho rero mwese nimuhaguruke munshinje;
nyamara nta munyabwenge n’umwe mbasangamo!
11Ubuzima bwanjye n’imigambi yanjye,
byose byabaye impfabusa, n’igihe kiranshirana.
12Ijoro bo baryita umunsi,
bwakwira bati ’Burakeye.’
13Icyo ndindiriye ni iki? Inyenga yatashye iwanjye,
uburiri bwanjye buri mu mwijima;
14imva nsigaye nyita ’data’,
naho inyo nkazita ’mama’ na mushiki wanjye!’
15Icyizere nari mfite kiri he?
Ya mahirwe nahoranye ni nde ukiyabona?
16Ese ibyo nzamanukana na byo tujyane ikuzimu,
maze tuzimirire hamwe mu butaka?»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.