1Sofari w’i Nahama afata ijambo, agira ati
2«Harya ngo imvuzi ya cyane ntivuguruzwa!
None se gusukiranya amagambo ni ko kuvuga ukuri?
3Amahomvu yawe se azacecekesha abandi,
ukomeze kurocangwa nta we ukuvuguruza?
4Waravuze ngo ’Ndi indakemwa,
n’imyifatire yanjye iraboneye mu maso y’Imana.’
5Nyamara Nyir’ububasha ashatse kubumbura umunwa,
akagusubiza akweruriye;
6aramutse aguhishuriye amabanga y’ubuhanga bwe,
butambutse kure icyitwa ubumenyi cyose,
ni ho wamenya ko akuryoje icyaha cyawe.
7Ese wibwira ko washobora gucengera amabanga y’Imana,
ku buryo wakumva ubwiza bwa Nyir’ububasha?
8Ko uzasanga busumba kure ijuru, uzabigenza ute?
Ko bujya kure y’ikuzimu, uzabumenya ute?
9Busumba isi mu burebure,
bukarusha inyanja ubugari!
10Igize uwo icakira, ikamufunga,
ni nde wayibuza kumucira urubanza?
11Koko rero, yo izi abantu b’abanyabinyoma;
ibona icyaha, ikacyitegereza.
12Ab’ibicucu bakurizaho kwitonda,
n’indogobe y’igihubutsi, igacisha make.
13Wowe rero, nukomeza umutima wawe kuri Nyir’ububasha,
ukarambura amaboko uyamwerekejeho,
14nurinda ibiganza byawe gukora nabi,
kandi ntube icyitso cy’abagome,
15ni bwo uzaba umuziranenge,
ukagira umutima ukomeye, utagira ikiwukanga.
16Koko rero, ntuzongera kwibuka umuruho wawe,
uzawibagirwa nk’amazi yatembye kera.
17Ubuzima bwawe buzarabagirana kurusha umucyo w’amanywa,
ahari mu gicuku, hakubere nko mu gitondo.
18Icyizere cyawe kizatuma utuza,
uzasinzira umudendezo, kuko uhagarikiwe.
19Uziruhukira nta we ugusagarira,
rubanda benshi bamaranire kugutonaho.
20Naho abagiranabi bo, bazumirwa, babure ubuhungiro,
amizero bazasigarana, abe ayo gupfa.»
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.