Yudita 16 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Indirimbo ya Yudita

1Yudita aravuga ati

«Nimuterere Imana yanjye indirimbo,

iherekezwe n’umurishyo w’ingoma.

Nimuririmbire Uhoraho mukoresheje ibyuma birangira,

nimumuhimbire icyishongoro cyo kumurata,

musingize kandi mwiyambaze izina rye!

2Kuko Uhoraho ari Imana itatanya ibitero by’intambara,

aganditse rwagati mu muryango we,

yangobotoye mu kiganza cy’abantotezaga.

3Ashuru yaje iturutse mu misozi yo mu majyaruguru,

izana n’uduhumbagiza tw’ingabo zayo;

ubwinshi bwabo bwagomeraga imigezi,

kandi amafarasi yabo agapfukira imisozi.

4Bigambaga ko bazatwika igihugu cyanjye,

bakamarisha abasore banjye inkota,

ko bazoreka ibibondo byanjye,

bakancuza abana banjye,

n’inkumi zanjye bakazifata ku ngufu.

5Uhoraho Umushoborabyose yarabibatesheje,

abigirishije ukuboko k’umugore.

6Koko kandi, intwari muri bo ntiyaguye izize abasore,

si n’abakomoka ku bantu b’ibyamamare bamuhanantuye,

cyangwa ngo ibihanyanswa bimutere,

ahubwo ni Yudita, umukobwa wa Merari,

wamutsindishije ubwiza bw’uruhanga rwe.

7Yiyambuye ikanzu y’ubupfakazi,

agira ngo yunamure imbabare za Israheli.

Yasize uruhanga rwe imibavu,

8imisatsi ye ayifatisha agashumi,

yambarira ikanzu ya hariri kumureshya.

9Urukweto rwe rwigarurira indoro ye,

maze ubwiza bwe bumutwara umutima,

nuko inkota imuca ijosi!

10Abaperisi bahindishwa umushyitsi n’ubukaka bwe,

n’Abamedi bakangaranywa n’ubutwari bwe.

11Ni bwo rero intamenyekana zanjye zateye hejuru,

maze bo bashya ubwoba,

abanyantege nke banjye barasakuza,

baranguruye ijwi, maze bo barahunga.

12Inkota yarabahinguranije

nk’aho ari utwana tukiri ku ibere,

barabakomeretsa, nk’uko babigirira abahunga ku rugamba.

Bapfira gushira mu gitero cyagabwe na Nyagasani!

13Ngiye kuririmbira Imana yanjye indirimbo nshya:

Nyagasani, uri igihangange, kandi wisesuyeho ikuzo;

uri intagereranywa mu buhangare, ukaba na Rudasumbwa.

14Ibiremwa byose nibikugaragire,

kuko wavuze ijambo rimwe, byose bikaremwa.

Umwuka wawe ni wo wabihaye intege,

kandi nta muntu n’umwe uzananira ijwi ryawe.

15Imisozi izarimbagurikira aho ishingiye,

maze yivange n’imigezi,

naho ibitare bizashonga nk’ibishashara,

imbere y’uruhanga rwawe,

nyamara abagutinya bo ntuhwema kubagirira impuhwe.

16Impumuro y’igitambo gitwikwa yagushimisha ite,

n’ikinure cyacyo batura, cyakumarira iki?

Ariko utinya Uhoraho ahora ari igihangange.

17Hagowe amahanga yiha kurwanya ubwoko bwanjye!

Uhoraho Umushoborabyose azayihimura ku munsi w’urubanza,

azagabiza imibiri yabo umuriro n’inyo,

maze bazarizwe n’amagorwa yabo ubuzira herezo.»

18Bageze i Yeruzalemu, baramya Imana, nuko imbaga imaze kwisukura, batura ibitambo bitwikwa, hamwe n’ibindi bitambo n’amaturo bishakiye.

19Yudita atura Imana ibintu byose bya Oloferinesi, Abayisraheli bari bamuhaye, biratwikwa. Naho umwenda yari yivaniye ubwe mu cyumba cyo kuraramo cya Oloferinesi, awegurira Imana.

20Bamara amezi atatu mu byishimo i Yeruzalemu, imbere y’ahantu hatagatifu. Nuko Yudita agumana na bo.

Uko Yudita yashaje

21Iyo minsi irangiye, buri wese asubira mu munani we. Yudita na we asubira i Betuliya, maze aguma mu isambu ye. Nuko aba ikirangirire mu gihugu, iminsi yose yabayeho.

22Benshi bifuje kumureshya, ariko ntiyigeze agira undi mugabo babana mu minsi yose yari akiriho, kuva aho umugabo we Manase apfiriye agahambwa hamwe n’abasekuruza be.

23Uko imyaka yashiraga, yarushagaho kuba ikirangirire; asazira mu nzu y’umugabo we, ageza ku myaka ijana n’itanu. Asubiza ubwigenge umuja we, nuko apfira i Betuliya, bamushyingura mu mva y’umugabo we Manase.

24Inzu ya Israheli imwiraburira iminsi irindwi. Mbere yo gupfa, yari yaragabanije ibintu bye abo mu muryango w’umugabo we Manase, n’abo mu muryango we bwite.

25Ntihongera kugira utera ubwoba Abayisraheli Yudita akiriho, bimara n’igihe kirekire nyuma y’urupfu rwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help