1Umuntu w’igicucu yizera ibinyoma n’ibintu bitazabaho,
kandi inzozi zitera abapfayongo kwiyemera.
2Kwiringira inzozi, ni nko gushaka gufata igicu,
cyangwa kwiruka inyuma y’umuyaga.
3Indorerwamo n’inzozi bifite icyo bihuriraho:
uruhanga ubonamo ni ishusho, si umuntu nyakuri.
4Mu kintu cyanduye havamo igisukuye gute,
cyangwa se ikinyoma cyabyara ukuri gite?
5Kuragura, gucuragura n’inzozi, ni ibintu by’amahomvu,
bimeze nk’ibitekerezo by’umugore uri ku nda.
6Keretse Umusumbabyose naramuka agusuye mu nzozi,
naho ubundi ntukaziteho,
7kuko inzozi zaroshye benshi,
baragwa kubera kuziringira.
8Itegeko rigomba gukurikizwa nta kinyoma,
kandi ubuhanga bwuzuye buba mu budahemuka.
Akamaro k’ingendo9Umuntu wagenze aba yarize byinshi,
kandi inararibonye ivuga ibyo izi.
10Utarageragezwa aba azi ibintu bike,
ariko uwagenze aba yuzuye ubushobozi.
11Nabonye byinshi mu ngendo zanjye,
nsobanukirwa n’ibiruta ibyo nshobora kuvuga.
12Kenshi naguye mu makuba yampitana,
ngakizwa n’uko nzi ibintu n’ibindi.
Uhoraho arinda abamutinya bakamukunda13Abatinya Uhoraho bazaramba,
kuko amizero yabo aba ashingiye ku Ubakiza.
14Utinya Uhoraho nta cyo yikanga,
ntahinda umushyitsi, kuko Imana ari yo mizero ye.
15Hahirwa umutima w’umuntu utinya Uhoraho!
None se si we uba wishingikirijeho akawushyigikira?
16Amaso y’Uhoraho ahora ayahanze abamukunda,
akababera umurinzi ukomeye n’inkingi itajegajega;
ahosha inkubi y’umuyaga n’izuba ry’amanywa y’ihangu,
abakiza imitego, akanababuza guhanuka.
17Ni we ukangura umutima, akamurikira amaso,
aravura, agatanga ubuzima n’umugisha.
Ibikorwa binyura Umusumbabyose18Utuye igitambo cy’ibyibano
aba atanze ituro ritakirwa,
kandi amaturo y’indakoreka ntashimisha.
19Umusumbabyose ntanyurwa n’amaturo y’abamwanga,
kandi ntababarira ibyaha akurikije umubare w’ibyishwe.
20Utuye igitambo yanyaze mu mukumbi w’abakene,
aba yiciye umwana mu maso ya se.
21Akagati k’abakene ni ko kabatunze,
ukabanyaze aba ari umwicanyi.
22Unyaze mugenzi we ikimutunga, aba amwishe,
naho uwima umukozi igihembo cye, aba amennye amaraso.
23Umwe arubaka undi agasenya,
ariko se bombi baba bungutse iki uretse umuruho?
24Umwe arasenga, undi akavuma,
ubwo se Umutegetsi azumva ijwi rya nde?
25Uwiyuhagira amaze gukora intumbi, akongera akayikora,
ubwo aba yiyuhagiriye iki?
26Ni kimwe n’umuntu usiba kurya kubera ibyaha bye,
hanyuma akongera agacumura,
ubwo se ni nde uzumva isengesho rye?
Kuba yaricishije bugufi se, byamwunguye iki?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.