Abacamanza 10 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Abandi bacamanza: Tola, Yayiri

1Nyuma ya Abimeleki haza Tola mwene Puwa, mwene Dodo, akaba umugabo wo mu muryango wa Isakari, wari utuye i Shamiri mu karere k’imisozi miremire y’i Efurayimu, ahagurukira gukiza Israheli.

2Aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’itatu; arapfa maze ahambwa i Shamiri.

3Nyuma ye haza Yayiri w’Umugilihadi, aba umucamanza muri Israheli mu gihe cy’imyaka makumyabiri n’ibiri.

4Yari afite abahungu mirongo itatu bagendaga ku ndogobe, kandi bari bafite imigi mirongo itatu mu gihugu cya Gilihadi, na n’ubu iracyitwa ingando za Yayiri.

5Yayiri arapfa maze ahambwa i Kamoni.

Abahamoni batera Israheli

6Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho. Bayoboka za Behali na za Ashitaroti, bayoboka n’imana z’Abaramu, iz’i Sidoni, iz’i Mowabu, iz’Abahamoni n’iz’ Abafilisiti. Birengagiza Uhoraho, ntibongera kumuyoboka ukundi.

7Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, ni ko kubagabiza Abafilisiti n’Abahamoni.

8Uwo mwaka bigabanya Israheli, maze mu gihe cy’imyaka cumi n’umunani bamerera nabi Abayisraheli bose bari hakurya ya Yorudani, mu gihugu cy’Abahemori, muri Gilihadi.

9Abahamoni bambuka Yorudani kugira ngo batere Yuda, Benyamini n’inzu ya Efurayimu, maze Israheli irushaho kugira akaga kenshi.

10Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, bavuga bati «Twagucumuyeho, kuko twirengagije Imana yacu, tukayoboka za Behali.»

11Uhoraho abwira Abayisraheli, ati «Ubwo Abanyamisiri, Abahemori, Abahamoni, Abafilisiti,

12Abasidoni, Amaleki na Madiyani bari babamereye nabi mukantakambira, sinabakijije se ibiganza byabo?

13Ariko mwebwe mwaranyirengagije, maze muyoboka izindi mana. Ni yo mpamvu ntazongera kubakiza.

14Ngaho nimugende! Mutakambire imana mwahisemo; maze zijye zibatabara igihe muri mu kaga!»

15Abayisraheli binginga Uhoraho, bavuga bati «Twaracumuye muri byose, utugenze uko ubyishakiye; ariko uyu munsi wongere udukize!»

16Baherako bitandukanya n’imana z’abanyamahanga, maze bayoboka Uhoraho utakwihanganira amakuba ya Israheli.

17Bukeye, Abahamoni barakorana baca ingando i Gilihadi. Abayisraheli na bo barakorana, maze baca ingando i Misipa.

18Rubanda n’abatware bari i Gilihadi barabazanya bati «Ni nde mugabo muri mwe uzashoza intambara, akarwanya Abahamoni? Uwo ni we uzaba umutware w’abatuye Gilihadi bose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help