Yobu 24 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yobu avuga ko abagome bishyira bakizana

1«Kuki Imana Nyirububasha atagena igihe cy'urubanza ?

Kuki abayoboke bayo batamenya uwo munsi ?

2Dore hariho abimura imbago z'amasambu yabo,

hariho n'abaragiye amatungo bashimuse.

3Hariho abahuguza impfubyi indogobe yayo,

hariho n'abatwara ikimasa cy'umupfakazi ho ingwate.

4Batoteza abatishoboye bakabayobya,

abakene bo mu gihugu bakagomba kwihisha.

5Bameze nk'indogobe mu butayu,

bazindukira mu butayu gushaka ibyokurya,

bajyayo gushaka ibyo gutunga abana babo.

6Bahatirwa gutongora imirima y'abagome,

bagahatirwa gusarura imizabibu yabo.

7Bararira aho nta cyo biyoroshe,

nta cyo bagira cyo kwikinga imbeho.

8Imvura yo mu misozi ibacikiraho,

babura ubwugamo bakikinga ku rutare.

9Imfubyi bayinyaga n'ibyayibeshagaho,

naho abana b’umukene bakabagira ingwate.

10Bityo bagendera aho bambaye ubusa,

bicwa n'inzara nyamara bikorereye abandi imiba y'ingano !

11Bakamura amavuta mu minzeze,

babengera divayi mu mizabibu,

nyamara bo bicwa n'inyota.

12"Mu mugi huzuye imiborogo y'abasamba,

nyamara Imana ntiyita ku gutakamba kwabo !

babura ubwugamo, bakisunga urutare.

13Abagome bazirana n'urumuri,

ntibashaka kugendera mu mucyo,

ntibaguma mu nzira zawo.

14Umwicanyi abyuka mu rukerera,

yica umukene n'utishoboye,

iyo ijoro riguye ajya kwiba.

15Umusambanyi ategereza ko bwira,

agenda yipfutse mu maso,

yibwira ati 'Nta wuri bumbone'.

16Abajura bamena amazu nijoro,

ku manywa bakihisha, bazirana n'umucyo.

17Kuri bo igitondo kibabera nk'umwijima w'icuraburindi,

koko rero bamenyereye ibitera ubwoba bya nijoro.

18"Imibereho y'abagome ni nk'amazi ahita,

aho batuye haravumwe,

nta n'umwe muri bo ukigera mu mizabibu ye.

19Uko icyokere n’ubushyuhe bishongesha urubura,

ni ko umunyabyaha azimirira ikuzimu.

20Nyina wamubyaye aramwibagirwa,

inyo ziramurya ntiyongere kwibukwa.

Arimbuka nk'igiti kirimburanywe n'imizi.

21Yagiriraga nabi abagore bagumbashye,

yakandamizaga n'abapfakazi.

22Imana Nyirimbaraga irimbura abanyagitugu,

iyo ibahagurukiye ntibaba bakirusimbutse.

23Haba ubwo Imana ibareka bakiyumvamo amahoro,

icyakora igahoza ijisho ku migenzereze yabo.

24Bagubwa neza akanya gato, nyuma bakarimbuka,

bacishwa bugufi bakamera nk'abandi bose,

bararabirana bakamera nk’ihundo batemye.

25Ni nde wanyomoza ko ibyo atari ko biri ?

Nagaragaze ko ibyo mvuze ari amahomvu »

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help