1Uhoraho ahamagara Musa maze amubwirira mu ihema ry’ibonaniro ati
2«Dore ibyo uzamenyesha Abayisraheli: Muri mwe nihagira uzanira Uhoraho ituro, rizabe iry’amatungo maremare cyangwa iry’amagufi.
3Niba ashaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo maremare, azazane ikimasa kidafite inenge, maze agiturire ku muryango w’ihema ry’ibonaniro kugira ngo Uhoraho agishime;
4maze arambike ikiganza ku mutwe w’icyo gitambo, bityo gikunde kimubere igitambo cy’impongano.
5Iryo tungo azarisogotera imbere y’Uhoraho, nuko abaherezabitambo ari bo bene Aroni bamurike amaraso yaryo, maze bayamishe impande zose z’urutambiro ruri ku muryango w’ihema ry’ibonaniro.
6Icyo gitambo bazagikuraho uruhu, bakigabanyemo imirwi,
7maze bene Aroni umuherezabitambo bacane umuriro ku rutambiro bawugerekeho inkwi.
8Hanyuma ya mirwi, igihanga, hamwe n’ibinure biri ku mara, abaherezabitambo ari bo bene Aroni bazabigereke hejuru y’inkwi ziri ku rutambiro.
9Ibyo mu nda, amaguru hamwe n’amaboko bazabyogesha amazi, maze umuherezabitambo atwikire ibyo byose ku rutambiro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.
10Niba hari ushaka gutura igitambo gitwikwa cyo mu matungo magufiya yo mu bana b’intama cyangwa b’ihene, azazane isekurume idafite inenge.
11Azayicira imbere y’Uhoraho ahagana mu majyaruguru y’urutambiro, maze abaherezabitambo ari bo bene Aroni bamishe amaraso yayo mu mpande zose z’urwo rutambiro.
12Nyuma y’ibyo, bazayigabanyemo imirwi, maze igihanga hamwe n’ibinure, byose umuherezabitambo abigereke hejuru y’inkwi ziri ku rutambiro.
13Ibyo mu nda, amaguru n’amaboko bazabyogesha amazi, maze umuherezabitambo abitwikire byose ku rutambiro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.
14Niba ashaka gutura Uhoraho igitambo gitwikwa cy’inyoni, azazane intungura cyangwa inuma.
15Umuherezabitambo azabijyana ku rutambiro, abice umutwe, abitwikireho, maze amaraso yabyo arutembeho.
16Hanyuma, bazakuremo agatorero uko kakabaye, bakajugunye iruhande rw’urutambiro, iburasirazuba aho barunda ivu.
17Iyo nyoni bazayisaturira hagati y’amababa, ariko boye kuyatandukanya, maze umuherezabitambo ayitwikire ku rutambiro hejuru y’inkwi ziri ku muriro. Icyo ni igitambo gitwikwa, igitambo cy’ibiribwa gikongotse burundu, kandi gifite impumuro yurura Uhoraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.