1Adamu, Seti, Enoshi,
2Kenani, Mahalaleli, Yeredi,
3Henoki, Matushalomu, Lameki,
4Nowa, Semu, Kamu na Yafeti.
5Bene Yafeti ni Gomeri, Magogi, Madayi, Yavani, Tubali, Mesheki na Tirasi.
6Bene Gomeri ni Ashikenazi, Rifati na Togarima.
7Bene Yavani ni Elisha, Tarishishi, Kitimu na Rodanimu.
8Bene Kamu ni Kushi, Misiri, Puti na Kanahani.
9Bene Kushi ni Seba, Havila, Sabuta, Rahema na Sabuteka; bene Rahema ni Sheba na Dedani.
10Kushi abyara Nemurodi, ari we ntwari ya mbere ku isi.
11Misiri abyara Abaludi, Abanamu, Abalehabu, Abanagutuwa,
12Abapaturusi, Abakasiluwa, n’Abakafutori, ari bo Abafilisiti bakomokaho.
13Kanahani abyara Sidoni ari we mfura ye, abyara na Heti,
14Umuyebuzi, Umuhemori, Umugirigashi,
15Umuhivi, Umwaruki, Umusini,
16Umwaruvadi, Umusemari, Umuhamati.
17Bene Semu ni Elamu, Ashuru, Arupagishadi, Ludi, Aramu. Bene Aramu ni Usi, Huli, Geteri, na Mesheki.
18Arupagishadi abyara Shelaki, naho Shelaki abyara Eberi.
19Kuri Eberi havuka abahungu babiri: uwa mbere yitwaga Pelegi, kuko mu gihe cye isi yagabanyijwemo imigabane, murumuna we yitwaga Yokitani.
20Yokitani abyara Alimodadi, Shelefi, Hasarimaweti, Yeraki,
21Hadoramu, Huza, Dikila,
22Ebali, Abimayeli, Saba,
23Ofiri, Havila, na Yobabu. Abo bose ni bene Yokutani.
24Semu abyara Arupagishadi, Arupagishadi abyara Shela,
25Shela abyara Eberi, Eberi abyara Pelegi, Pelegi abyara Rewu,
26Rewu abyara Serugu, Serugu abyara Nahori, Nahori abyara Tera,
27Tera abyara Abramu ari we Abrahamu.
Abakomoka kuri Abrahamu28Bene Abrahamu ni Izaki na Ismaheli.
29Dore imiryango yabo:
Imfura ya Ismaheli ni Nebayoti, hagakurikiraho Kedari, Adibiyeli, Mibusamu,
30Mishuma, Duma, Masa, Hadadi, Tema,
31Yeturi, Nafishi na Kedima. Abo ni bo bene Ismaheli.
32Bene Ketura, inshoreke ya Abrahamu ni aba: yabyaye Zimurani, Yokishani, Medani, Madiyani, Yishibaki na Shuwa. Bene Yokishani ni Sheba na Dedani.
33Bene Madiyani ni Eyifa, Eferi, Hanoki, Abida na Elida. Abo bose ni bo bene Ketura.
34Abrahamu abyara Izaki. Bene Izaki ni Ezawu na Israheli.
35Bene Ezawu ni Elifazi, Rehuweli, Yehushi, Yelamu na Kora.
36Bene Elifazi ni Temani, Omari, Sefo, Gayetamu, Kenazi, Timuna na Amaleki.
37Bene Rehuweli ni Nahati, Zerahi, Shama na Miza.
38Bene Seyiri ni Lotani, Shobali, Sibewoni, Ana, Dishoni, Eseri na Dishani.
39Bene Lotani ni Hori na Homamu. Mushiki wa Lotani yitwaga Timina.
40Bene Shobali ni Aluwani, Manahati, Ebali, Shefo na Onamu. Bene Sibewoni ni Aya na Ana.
41Mwene Ana ni Dishoni. Bene Dishoni ni Hamurani, Eshibani, Yitirani na Kerani.
42Bene Eseri ni Bilihani, Zawani, na Akwani. Bene Dishoni ni Husi na Arani.
Abami n’abatware ba Edomu43Dore abami bategetse igihugu cya Edomu mbere y’uko himikwa umwami w’Abayisraheli. Ni Bela mwene Bewori, kandi umurwa we witwaga Dinihaba.
44Bela yaratanze azungurwa na Yobabu mwene Zeraki w’i Bosira.
45Yobabu amaze gutanga azungurwa na Hushami wo mu gihugu cy’Abatemani.
46Hushami amaze gutanga azungurwa na Hadadi mwene Bedadi. Atsindira Madiyani mu ntambara y’i Mowabu. Umurwa we witwaga Awiti.
47Hadadi amaze gutanga azungurwa na Samula w’i Masireka.
48Samula amaze gutanga azungurwa na Shawuli w’i Rehoboti ku ruzi rwa Efurati.
49Shawuli amaze gutanga azungurwa na Behali‐Hanani mwene Akibori.
50Behali‐Hanani amaze gutanga azungurwa na Hadadi; umurwa we witwaga Pawu. Umugore we yitwaga Mehetabela, umukobwa wa Matiredi, mwene Mezahabu.
51Hadadi yamaze gutanga maze Edomu iyoborwa n’abatware, ari bo: Timuna, Aluwa, Yeteti,
52Oholibama, Ela, Pinoni,
53Kenazi, Temani, Mibisari,
54Magidiyeli, na Iramu. Abo ni bo batware ba Edomu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.