1Musa arasubiza ati «Ntibazanyemera, kandi ntibazanyumva, ahubwo bazavuga ngo ’Uhoraho ntiyakubonekeye!’»
2Uhoraho rero aramubwira ati «Ufite iki mu ntoki?» Undi ati «Ni inkoni.»
3Nuko Uhoraho aravuga ati «Yijugunye hasi.» Ayijugunya hasi maze ihinduka inzoka, Musa atangira kuyihunga.
4Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko uyifate umurizo.» Arambura ukuboko, ayifata umurizo, nuko yongera guhinduka inkoni mu ntoki ze.
5Uhoraho ati «Ibyo ni ukugira ngo bazamenye ko wabonekewe n’Uhoraho Imana y’abakurambere babo, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo!»
6Uhoraho yongera kumubwira ati «Shyira ikiganza mu gituza cyawe.» Undi ashyira ikiganza mu gituza cye; hanyuma akivanaho, asanga cya kiganza cyasheshe ibibembe byererana nk’urubura.
7Uhoraho aravuga ati «Subiza ikiganza mu gituza cyawe.» Undi asubiza ikiganza mu gituza cye; hanyuma akivanaho asanga cyongeye kuba kizima nk’umubiri we usanzwe.
8Nuko aramubwira ati «Niba rero batakwemeye, kandi ntibumve iki kimenyetso cya mbere, bazemezwa n’icya kabiri.
9Niba kandi batemeye ibyo bimenyetso byombi, maze ntibumvire ijwi ryawe, uzende amazi yo mu Ruzi, uyasese ku butaka, maze amazi uzaba wavanye mu Ruzi, ahinduke amaraso.»
Imana itora Aroni ngo abe umufasha wa Musa10Musa abwira Uhoraho, ati «Nyamuna Mutegetsi wanjye, nta bwo ndi umuntu ubangukirwa no kuvuga: sinabyigeze rwose, ndetse no kuva aho uvuganiye n’umugaragu wawe ntacyahindutse. Ngira umunwa uremerewe, n’uruimi rwagobwe.»
11Uhoraho aramubwira ati «Ni nde wahaye umuntu umunwa wo kuvuga cyangwa akamugira ikiragi, cyangwa se igipfamatwi? Ni nde uhumura cyangwa se uhumisha? Nta bwo ari jyewe, Uhoraho?
12None rero genda; jye ndi kumwe n’umunwa wawe, nzakwigisha ibyo uzavuga!»
13Ubwo Musa aravuga ati «Nyamuna Mutegetsi wanjye, ahubwo utume undi wishakiye kohereza!»
14Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Musa, maze aravuga ati «Mbese ntihari mwene nyoko Aroni, Umulevi? Nzi ko we avuga neza. Ndetse ashyize nzira agusanga; nakubona azishima mu mutima we.
15Uzamubwire ibyo agomba kuvuga, ubimutoze. Jye ndi kumwe n’umunwa wave, nkaba kandi kumwe n’umunwa we; nzabigisha ibyo mugo mba gukora.
16Ni we uzavugana na rubanda mu mwanya wawe, maze azabe ari we uba umunwa wawe, woweho ube umubwiriza we.
17Naho iyi nkoni uyifate mu ntoki, kuko ari yo uzakoresha ibimenyetso!»
Musa asubira mu Misiri agasanga umuryango we18Musa aragenda, asubira kwa sebukwe Yetero; aramubwira ati «Ndagusabye, reka ngende, nsubire muri bene wacu bari mu Misiri, kugira ngo ndebe ko bakiriho.» Yetero asubiza Musa, ati «Genda amahoro!»
19Uhoraho abwirira Musa mu gihugu cya Madiyani, ati «Genda, usubire mu Misiri, kuko abahigaga amagara yawe bapfuye bose.»
20Musa agira umugore we n’abahungu be, abashyira ku ndogobe, maze basubirana mu gihugu cya Misiri; Musa agumana inkoni y’Imana mu ntoki ze,
21Uhoraho abwira Musa, ati «Dore uri mu nzira igusubiza mu Misiri; ibuka rero bya bitangaza byose naguhereye ububasha; uzabikorere imbere ya Farawo. Naho jyewe nzatera umutima we kunangira, maze yekureka imbaga ngo igende
22Ubwo uzabwire Farawo, uti ‘Uhoraho aravuze ati: Umwana wanjye w’imfura ni Israheli. Ndakubwiye ngo
23Rekura umwana wanjye agende, ajye kunsenga; niba kandi wanze kumurekura ngo agende, jyewe nzica umwana wawe w’imfura.’»
24Mu rugendo, Uhoraho asanga Musa aho yari acumbitse, maze asa n’ushaka kumwica.
25Ni bwo Sipora yenze isarabwayi, akata agashishwa k’umubirigabo w’umuhungu we, maze agakoza ku birenge bya Musa, avuga ati «Kuri jyewe ubaye umugabo w’amaraso!»
26Nuko Uhoraho aramureka. Ubwo Sipora nyine yari amaze kuvuga ngo «umugabo w’amaraso», ashaka kuvuga ibyo kugenya.
27Uhoraho abwira Aroni, ati «Genda usanganire Musa mu butayu.» Aroni ashyira nzira, ahurira na Musa ku musozi w’Imana, aramuhobera.
28Musa arondorera Aroni amagambo yose Uhoraho yari yaramutumye, kandi n’ibimenyetso yari yaramutegetse gukora.
29Musa na Aroni baragenda, bakoranya abakuru bose b’imiryango y’Abayisraheli.
30Aroni abarondorera amagambo yose Uhoraho yari yarabwiye Musa, kandi akorera ibimenyetso mu maso y’imbaga.
31Nuko imbaga iremera; bamenya ko Uhoraho yasuye Abayisraheli, maze akabona amagorwa yabo. Nuko barapfukama, barasenga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.