Iyimukamisiri 34 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amabuye mashya yanditseho amategeko

1Uhoraho abwira Musa, ati «Ubaze ibimanyu bibiri by’amabuye nk’ibya mbere, maze kuri ibyo bimanyu nandikeho amagambo yari kuri bya bimanyu bya mbere wamenaguye.

2Uzabe witeguye ejo mu gitondo cya kare, maze bugicya uzazamuke hejuru y’umusozi wa Sinayi, uhagarare imbere yanjye, hariya mu mpinga y’umusozi.

3Ntihazagire umuntu uzamukana nawe; ntihazagire n’ukandagira kuri uwo musozi aho ariho hose; ndetse n’amatungo magufi cyangwa maremare ntazarishe ahegereye uyu musozi.»

4Nuko Musa abaza ibimanyu bibiri by’amabuye nk’ibya mbere. Arazinduka, azamuka umusozi wa Sinayi, nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, maze ajyana mu ntoki ibimanyu bibiri by’amabuye.

5Nuko Uhoraho amanuka mu gacu, ahahurira na we, maze atangaza izina rye «Uhoraho».

6Uhoraho rero anyura imbere ya Musa, maze avuga aranguruye ati «Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje ubuntu n’ubudahemuka,

7Imana igaragariza ubuntu bwayo ibisekuru ibihumbi n’ibihumbi, ikihanganira igicumuro, ubwigomeke n’icyaha, ariko ntireke guhanira igicumuro cy’ababyeyi mu bana n’abuzukuru babo, kugeza mu gisekuru cya gatatu n’icya kane!»

8Ako kanya Musa akubita amavi ku butaka, arapfukama.

9Nuko aravuga ati «Nyagasani, niba koko mfite ubutoni mu maso yawe, ngaho databuja niyemere kugendana natwe. Yego turi umuryango ufite ijosi rishingaraye; ariko rero utubabarire ibicumuro byacu n’ibyaha byacu, maze utugire ubukonde bwawe!»

Uhoraho yongera kugirana Isezerano n’Umuryango we

10Uhoraho rero aravuga ati «Ngiye kugirana nawe Isezerano! Mu ruhame rw’umuryango wawe wose, ngiye gukora ibintu bitangaje, bitigeze bibaho mu gihugu na kimwe cyangwa mu ihanga na rimwe; maze imbaga yose igukikije yibonere igikorwa cy’Uhoraho, kuko ibintu ngiye gukorana nawe biteye ubwoba!

11Urakurikize neza ibyo ngutegeka uyu munsi. Dore nzirukana imbere yawe Umuhemori, Umukanahani, Umuheti, Umuperezi, Umuhivi n’Umuyebuzi.

12Uzirinde kugirana isezerano n’abaturage b’igihugu ugiyemo, hato bitazakubera umutego.

13Ahubwo muzahirike intambiro zabo, mumenagure inkingi z’amabuye bashinze, kandi mutemagure ibiti byeguriwe ibigirwamana byabo.

14Ntuzagire rero indi mana upfukamira, kuko izina ry’Uhoraho ari Rudaharikwa, akaba Imana ifuha.

15Uramenye ntuzagirane isezerano n’abatuye icyo gihugu, hato batazagutumira igihe bazaba bakora ibibi basenga ibigirwamana byabo, babitura ibitambo, maze ukarya ku bitambo byabo.

16N’umuhungu wawe ntuzamusabire mu bakobwa babo, hato abo bakobwa batazatera abahungu bawe gukora ibibi basenga ibigirwamana byabo.

17Ntuziremere imana zicuzwe mu cyuma.

18Uzubahirize iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Mu minsi irindwi uzarye imigati idasembuye nk’uko nabigutegetse, ku itariki nashyizeho y’ukwezi kw’Amahundo, kuko ukwezi kw’Amahundo ari ko wimutseho mu Misiri.

19Umuhungu wavutse uburiza wese ni uwanjye, kimwe n’icyavutse uburiza cyose cy’igitsinagabo mu matungo yawe, ari inka, ari intama.

20Uburiza bw’indogobe uzabucunguze umwana w’intama; niba utayibucunguje, uzabuvune ijosi. Uburiza bwose bw’abahungu bawe na bwo uzabucungure. Kandi ntihazagire uhinguka amara masa imbere yanjye.

21Uzakore imirimo iminsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi uzaruhuke; kabone n’aho haba ari igihe cy’ihinga cyangwa icy’isarura, uzaruhuke.

22Uzubahirize umunsi mukuru w’Ibyumweru ubigirira kurya umuganura w’ingano zeze. Uzubahirize n’umunsi mukuru w’Ihunika mu ndunduro y’umwaka.

23Gatatu mu mwaka, abagabo bose bazaze kwiyereka Nyagasani Uhoraho Imana ya Israheli.

24Koko rero nimara kwirukana amahanga imbere yawe, no kwagura igihugu cyawe, nta wundi uzararikira isambu yawe igihe uzaba wagiye kwiyereka Uhoraho Imana yawe, gatatu mu mwaka.

25Ntuzanture igitambo cy’amaraso giherekejwe n’imigati isembuye; kandi igitambo uturiye umunsi mukuru wa Pasika ntikizarenge ijoro ngo kigere mu gitondo.

26Uzazane mu Ngoro y’Uhoraho Imana yawe umuganura w’imbuto zeze mu murima wawe.

Ntuzateke umwana w’ihene mu mahenehene ya nyina.»

27Uhoraho abwira Musa, ati «Andika aya magambo witonze, kuko Isezerano ngiranye nawe kimwe na Israheli rishingiye kuri ayo magambo.»

28Musa agumana aho ngaho n’Uhoraho iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, nta kurya umugati, nta no kunywa amazi. Nuko yandika ku bimanyu by’amabuye amagambo y’Isezerano, ari yo ya magambo cumi.

Musa amanuka ku musozi

29Musa amanuka ku musozi wa Sinayi afite mu ntoki ibimanyu bibiri by’amabuye byanditseho Isezerano. Ubwo yamanukaga, ntiyari azi ko mu ruhanga rwe harabagiranaga kubera ko yaganiriye n’Uhoraho.

30Aroni n’Abayisraheli bose babona Musa, n’ukuntu mu maso he harabagiranaga! Nuko bagira ubwoba bwo kumwegera.

31Musa arabahamagara; Aroni n’abatware bose b’imbaga bagaruka bamusanga, maze arabavugisha.

32Hanyuma Abayisraheli bose baramwegera, abamenyesha amategeko yose Uhoraho yari yamubwiriye hejuru y’umusozi wa Sinayi.

33Musa arangije kubibabwira, yipfuka igitambaro mu maso.

34Iyo Musa yabaga yinjiye imbere y’Uhoraho ngo avugane na we, yavanagaho icyo gitambaro kugeza igihe asohokeye mu ihema; yagera hanze, akabwira Abayisraheli ibyo yabaga yategetswe:

35Abayisraheli babonaga mu maso ha Musa harabagirana. Nuko Musa agasubiza igitambaro mu maso, kugeza ubwo yongera kwinjira ngo avugane n’Uhoraho.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help