Tobi 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Bamaze kurya no kunywa, bumva barashaka kuryama. Ni ko kuzana wa musore, bamwinjiza mu cyumba.

2Akihagera Tobi yibuka ya magambo Rafayeli yamubwiye. Nuko akora mu ruhago rwe, akuramo umwijima w’ifi hamwe n’umutima, abishyira ku cyotezo;

3maze umunuko w’ifi uturumbanya ya roho mbi, ihungira mu turere two mu majyepfo ya Misiri. Ako kanya, Rafayeli ahita ayikurikirayo, arayiburabuza, arayihabohera.

4Icyo gihe ababyeyi bari basohotse, basiga bakinze icyumba. Nuko Tobi ahaguruka ku buriri maze abwira Sara, ati «Muvandimwe, haguruka dusenge, dutakambire Nyagasani kugira ngo adusesekazeho impuhwe n’umukiro.»

5Sara arahaguruka, maze batangira gusenga no kwambaza, kugira ngo baronke umukiro. Nuko Tobi aratangira, aravuga ati «Uragasingizwa Mana y’abasokuruza, n’izina ryawe riragahora risingizwa ubu n’iteka ryose! Habwa impundu mu ijuru kandi n’ibyaremwe byose nibigusingize iteka!

6Ni wowe waremye Adamu, unamuremera Eva, umugore we, ngo amubere umufasha, amutere inkunga; kandi ni bo uwitwa muntu wese avukaho. Ni wowe wavuze uti ’Si byiza ko umugabo yaba wenyine, reka tumuremere umufasha umeze nka we

.’

7None ubu rero, uyu muvandimwe wanjye, simushatseho umugore kubera irari ry’umubiri, ahubwo mbigiranye umutima uzira uburyarya. Utugirire impuhwe ari we ari nanjye, maze tuzagerane mu zabukuru.»

8Bavugira icyarimwe bati «Amen! Amen!»

9Nuko bombi bararyama, kugira ngo barare aho.

10Muri icyo gihe ariko, Raguweli akibyuka akoranya abagaragu be, bajya gucukura imva. Koko rero, yaribwiraga ati «Birashoboka ko n’uyu yapfa, maze bakaduhindura urw’amenyo n’iciro ry’imigani.»

11Barangije gucukura imva, Raguweli agaruka imuhira, ahamagara umugore we,

12aramubwira ati «Ohereza umwe mu baja yinjire, arebe ko akiri muzima, maze nasanga yapfuye, tumuhambe nta n’umwe urabimenya.»

13Ni ko kohereza umuja, bacana itara barakingura, maze arinjira asanga Tobi na Sara basinziriye cyane.

14Umuja arasohoka aza kubibamenyesha, agira ati «Bimeze neza, aracyari muzima.»

15Nuko basingiza Imana Nyir’ijuru, bavuga bati «Uragasingizwa, Mana, kandi uhundwe impundu n’abafite umutima ukeye! Uragahora usingizwa uko ibihe bihora bisimburana iteka!

16Habwa impundu, wowe watumye nezerwa, kuko uko nabyibwiraga atari ko byagenze, ahubwo watugiriye impuhwe kubera ineza yawe.

17Uragahabwa impundu kuko wababariye abana b’ibinege bombi, wowe Mutegetsi rero, ubasenderezeho impuhwe n’umukiro wawe, maze bazasazane umunezero n’ubugwaneza.»

18Hanyuma Raguweli ategeka abagaragu be ngo basibe ya mva butaracya.

19Nuko ategeka umugore we guteka imigati myinshi, naho we aragenda ajya mu mashyo ye, ayakuramo ibimasa bibiri n’imfizi z’intama enye, ategeka ko babibaga. Maze batangira batyo gutegura ibirori.

20Hanyuma ahamagara Tobi, maze aramubwira ageretseho n’indahiro, ati «Mu minsi cumi n’ine yose, nta n’aho uzatirimukira, ahubwo uzaguma hano iwanjye, urye kandi unywe, kugira ngo umutima w’umukobwa wanjye wari warahahamuwe n’ibyago, uwusubize mu gitereko, yongere anezerwe.

21Guhera ubu kandi, igice cya kabiri cy’umutungo wanjye wose ndakikweguriye; uzabitahane, ubigerane kwa so amahoro, utanatsitaye. Ikindi gice cya kabiri gisigaye, cyo uzacyegukana, jyewe n’umugore wanjye nitumara gupfa. Dore mbaye so, naho Edina ni nyoko, kandi kuva ubu, ari wowe, ari na mugenzi wawe, tuzahorana namwe ubuziraherezo. Komera, mwana wanjye!»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help