Yozuwe 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Bambuka Yorudani

1Yozuwe abyuka mu gitondo cya kare, we n’Abayisraheli bose; bava i Shitimu, baragenda maze bagera kuri Yorudani. Aho ngaho baraharara mbere yo kwambuka.

2Nyuma y’iminsi itatu, abatware b’imbaga banyura mu ngando,

3maze baha rubanda iri tegeko, bati «Nimubona Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Imana yanyu, n’abaherezabitambo b’Abalevi babuhetse, ubwo muzahereko muva aho muri, maze mubukurikire;

4bityo muzamenye inzira mugomba kunyura, kuko iyo nzira nta bundi mwari mwayinyura. Ariko hagati yanyu na bwo, hajye hasigara intera ireshya n’imikono ibihumbi bibiri; ntimukabwegere.»

5Hanyuma Yozuwe abwira rubanda, ati «Mwitagatifuze kuko ejo Uhoraho azakora ibitangaza hagati yanyu.»

6Yozuwe abwira abaherezabitambo, ati «Nimuheke Ubushyinguro bw’Isezerano, maze mutambuke mujye imbere y’imbaga.» Baheka Ubushyinguro bw’Isezerano, maze bajya imbere y’imbaga.

7Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi ndatangira kukubahiriza mu maso ya Israheli, kugira ngo bamenye ko nzaba ndi kumwe nawe nk’uko nabanye na Musa.

8Naho wowe, uhe iri tegeko abaherezabitambo baheka Ubushyinguro uti ’Nimugera ku nkombe y’amazi ya Yorudani, muhagarare muri Yorudani.’»

9Yozuwe abwira Abayisraheli, ati «Nimwigire hino maze mwumve ijambo ry’Uhoraho, Imana yanyu.»

10Nuko Yozuwe aravuga ati «Ibi ni byo muzamenyeraho ko Imana Nyir’ubuzima iri muri mwe, kandi ko izamenesha mubyirebera Umukanahani, Umuheti, Umuhivi, Umuperezi, Umugirigashi, Umuhemori, Umuyebuzi:

11dore Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Umugenga w’isi yose bugiye kubabanziriza muri Yorudani.

12None ubu rero, mufate abantu cumi na babiri mu miryango ya Israheli, umuntu umwe muri buri muryango.

13Ubwo abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Umugenga w’isi yose, nibaba bagishinga ibirenge mu mazi ya Yorudani, ako kanya amazi ya Yorudani amanuka ava mu masoko aracikamo kabiri, maze yibumbire mu kizenga kimwe.»

14Nuko imbaga isohoka mu mahema yayo kugira ngo yambuke Yorudani, naho abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bayigenda imbere.

15Abahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bagikandagira mu mazi yo ku nkengero, — koko kandi amazi ya Yorudani asendera ku nkombe zombi igihe cyose cy’isarura —,

16ako kanya amazi yamanukaga ava mu masoko arahagarara, maze yibumbira hamwe icyarimwe kure cyane ahitwa Adama, umugi uri hafi ya Saritani, naho amazi yamanukaga ajya mu nyanja ya Araba, ari yo nyanja y’Umunyu, arakama rwose, maze imbaga yambukira ahateganye na Yeriko.

17Nuko abaherezabitambo bahekaga Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, bahagarara ku butaka bwumutse muri Yorudani rwagati, mu gihe Israheli yose yambukiraga ahumutse; abaherezabitambo ntibanyeganyega kugeza ubwo imbaga yose yari imaze kwambuka Yorudani.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help