1Nyamara Demetiriyo amenye ko Nikanori yaguye ku rugamba n’ingabo ze, yongera kohereza Bakidesi na Alikimu mu gihugu cya Yudeya, hamwe n’ingabo z’uruhembe rw’iburyo.
2Nuko bafata inzira igana mu Galileya, bagota Mesaloti yo mu gihugu cya Arubele, barahigarurira kandi bahica n’abantu batagira ingano.
3Mu kwezi kwa mbere k’umwaka w’ijana na mirongo itanu n’ibiri baca ingando i Yeruzalemu,
4hanyuma bagenda berekeje i Berizeti, bajyanye n’ingabo ibihumbi makumyabiri z’abanyamaguru, n’ibihumbi bibiri by’abanyamafarasi.
5Yuda na we akaba yaciye ingando Eleyasa, ari kumwe n’ingabo z’ingenzi ibihumbi bitatu.
6Ngo babone ubwinshi bw’igitero cy’abanzi bagira ubwoba, maze benshi muri bo barahunga hasigara gusa nk’abantu magana inani mu ngando.
7Yuda abonye ko abantu be bamushizeho kandi n’igitero kikaba kimusatiriye, acika intege kuko atari agifite igihe cyo gukoranya ingabo ze.
8Uko yakihebye, abwira abari basigaye ati «Nimuhaguruke dusatire abanzi, tubarwanye uko dushoboye kose.»
9Nyamara bo bamuca intege bamubwira bati «Nta kindi kindi dushoboye muri aka kanya usibye gukiza amagara yacu gusa, nyuma tukazagarukana ku rugamba n’abavandimwe bacu. Ubu rwose turi bake cyane.»
10Yuda arabasubiza ati «Ibyo kubahunga byo simbikozwa! Niba umunsi wacu wageze, dupfire gitwari abavandimwe bacu, ariko tutabaretse ngo badutwarane akaganzanyo.»
11Nuko igitero cy’abanzi gisohoka mu ngando gihagarara ahateganye na bo. Abanyamafarasi bigabanyamo amatsinda abiri, naho abanyamihumetso n’abanyamiheto kimwe n’abanyengabo — mbese abantu b’intwari bose — babarangaza imbere.
12Bakidesi yari ku ruhembe rw’iburyo, maze akarumbeti ngo kavuge, igitero gitangira gusatira ku mpembe zombi. Ku ruhande rwa Yuda na bo bavuza akarumbeti,
13maze isi ihinda umushyitsi kubera urwamo rw’ingabo. Urugamba rutangira mu gitondo rurakomeza kugeza nimugoroba.
14Yuda abona ko Bakidesi n’ab’intwari mu ngabo ze baherereye ku ruhembe rw’iburyo; ubwo abagikomeye mu be baramwegera,
15maze urwo ruhembe rw’iburyo bararutikiza ndetse barabakurikirana kugera ku musozi wa Azara.
16Ariko Abanyasiriya bari ku ruhembe rw’ibumoso ngo babone ko urw’iburyo runeshejwe, bakurikirana Yuda na bagenzi be babaturutse inyuma.
17Intambara irushaho gukaza umurego ku mpande zombi, hagwa abantu batagira ingano.
18Nuko Yuda na we agwa aho ngaho, abasigaye barahunga.
Ihambwa rya Yuda Makabe19Yonatani na Simoni batwara umurambo w’umuvandimwe wabo Yuda, bawushyingura mu mva y’abasekuruza be i Modini.
20Abayisraheli bose baramuririra, bamugira mu cyunamo kandi bamarana amaganya iminsi myinshi bavuga, bati
21«Iyo ntwari yakizaga Israheli, ipfuye ku buhe buryo!»
22Ibindi bigwi bya Yuda, intambara ze, ibikorwa yakoze n’ibigaragaza ikuzo rye nta bwo byanditswe; byari byinshi cyane.
IV. YONATANI, UMUTWARE W’ABAYAHUDI N’UMUHEREZABITAMBO MUKURU (160–142 mb. K.)Yonatani azungura umuvandimwe we Yuda23Yuda amaze gupfa, abantu b’ibyigomeke n’inkozi z’ibibi bongera kwaduka muri Israheli.
24Kubera ko muri iyo minsi hari harateye inzara gica, igihugu cyose kirabayoboka.
25Bakidesi atoranya nkana abantu b’ibiburamutima ngo abe ari bo bategeka igihugu.
26Abo bategetsi batoteza ab’incuti za Yuda, bakabakoreraho iperereza hanyuma bakabazanira Bakidesi akabahana, ndetse akabakoza n’isoni.
27Nuko muri Israheli haba itotezwa ritigeze riboneka nk’iryo, kuva umunsi abahanuzi bazimiye muri Israheli.
28Bukeye, incuti za Yuda zirakorana zibwira Yonatani, ziti
29«Kuva aho umuvandimwe wawe Yuda apfiriye, nta wundi muntu umeze nka we twabonye washobora kurwanya abanzi bacu: Bakidesi n’abantu be n’abandi bose banga umuryango wacu.
30None rero guhera ubu turagutoye, wowe ubwawe, kugira ngo utubere umutware mu mwanya we, kandi utuyobore muri iyi ntambara turwana.»
31Kuva ubwo Yonatani afata ubutegetsi, asimbura umuvandimwe we Yuda.
Yonatani mu butayu bw’i Tekowa32Bakidesi abyumvise ashaka uburyo yakwicisha Yonatani.
33Yonatani na we, amaze kubimenya, ahungira mu butayu bw’i Tekowa, hamwe na Simoni umuvandimwe we n’abo bari kumwe bose, baca ingando hafi y’ikigega cy’amazi cya Asufari.
34Bakidesi abimenya ari ku isabato, yambukana n’ingabo ze zose bajya hakurya ya Yorudani.
35Yonatani ni ko kohereza murumuna we Yohani, wari uyoboye abari batumwe ku ncuti zabo z’Abanabateyi, kubabaza ko bashobora kubabikira ibintu byabo kuko byari byinshi cyane.
36Ariko bene Amurayi, b’i Medoba, barasohoka bafata Yohani bamucuza n’ibyo yari afite byose, maze barigendera n’iminyago yabo.
37Nyuma y’ibyo, baza kubwira Yonatani na Simoni umuvandimwe we, ko bene Amurayi bagiye gucyuza ubukwe bukomeye, umugeni akaza mu ngobyi ishagawe cyane, kuva i Nabata, akaba kandi ari umukobwa w’umuntu ukomeye wo mu gihugu cya Kanahani.
38Bahita bibuka amaraso y’umuvandimwe wabo Yohani, ni ko kuzamuka bajya kwihisha mu ibanga ry’umusozi.
39Ngo bubure amaso, babona haje ikivunge cy’abantu basakabaka, bafite n’ibintu byinshi; bakurikiwe n’umukwe, incuti ze n’abavandimwe be, hamwe n’abavuza ingoma n’abaririmbyi bambaye gisirikare.
40Abayahudi bavumbuka mu bwihisho bwabo, barabasimbukira, maze si ukubica karahava; hagwa abantu benshi n’abasigaye bahungira ku musozi, Abayahudi barabacuza.
41Nuko ubwari ubukwe buhinduka icyunamo, n’indirimbo zivamo amaganya.
42Bamaze guhorera batyo umuvandimwe wabo, bigarukira ku nkombe za Yorudani.
Abayahudi bambuka Yorudani43Bakidesi amaze kubimenya, ahagurukana n’ingabo ze zose aza ku nkombe ya Yorudani.
44Nuko Yonatani abwira abantu be, ati «Nimuhaguruke, turwane ku magara yacu, kuko iminsi idasa; bucya bwitwa ejo.
45Ngira ngo murabyibonera namwe ko urugamba rwadutangatanze, imbere n’inyuma, hakaba n’aya mazi ya Yorudani, n’iki gishanga n’ibi bihuru; ku buryo nta hantu na hamwe dushobora guhungira.
46None rero, nimutakambire Nyir’ijuru kugira ngo abakure mu minwe y’abanzi banyu.»
47Rumaze kwambikana, Yonatani abangura ukuboko ngo atikure Bakidesi, ariko Bakidesi aramwizibukira, asubira inyuma.
48Nuko Yonatani na bagenzi be biroha muri Yorudani, baroga bafata hakurya, ariko abanzi babo ntibambuka ngo babakurikire.
49Uwo munsi abantu bagera ku gihumbi mu ngabo za Bakidesi, bagwa ku rugamba.
Bakidesi muri Yudeya n’urupfu rwa Alikimu50Bakidesi agarutse i Yeruzalemu, atangira kubakisha ibigo bikomeye muri Yudeya: ikigo cy’i Yeriko, icya Emawusi, icya Betoroni, icya Beteli, icya Tamunata, icya Faratoni n’icya Tifoni, abikikiza inkike ndende cyane, ashyira inzugi ku marembo n’ibihindizo by’ibyuma.
51Hanyuma asiga muri buri kigo umutwe w’abasirikare bo gukandamiza Israheli,
52maze akomeza n’umugi wa Betishuri, uwa Gazara, n’Ikigo cy’i Yeruzalemu; ahashyira abasirikare kandi ahahunika n’ibiribwa.
53Abana b’abatware b’igihugu abafataho ingwate, abashyira mu Kigo cy’i Yeruzalemu ngo babe ari ho barindirwa.
54Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka w’ijana na mirongo itanu n’itanu, Alikimu ategeka gusenya inkike y’igikari cy’Ingoro; asenya atyo ibikorwa by’abahanuzi, atangira kubirimbagura.
55Cyakora muri icyo gihe, Alikimu afatwa n’indwara, maze ibikorwa yari atangiye biburiramo. Umunwa we urafatana, uraremara ku buryo atari agishobora kuvuga ijambo na rimwe no gutanga amategeko y’urugo rwe.
56Alikimu apfa atyo mu bubabare burenze urugero.
57Bakidesi ngo abone ko Alikimu apfuye agaruka ibwami, n’igihugu cya Yuda kiboneraho kugira agahenge k’imyaka ibiri.
Ukuganzwa n’itahuka rya Bakidesi58Abantu bose by’ibyigomeke bajya inama bagira bati «Dore Yonatani n’abantu be bibereye mu mahoro nta cyo bikanga. None reka dutumize Bakidesi, aze abafate bose ijoro rimwe.»
59Ni ko kujya kumureba, maze inama yabyo barayinoza.
60Bakidesi ahagurukana n’igitero gikomeye, yandikira rwihishwa incuti ze zo muri Yudeya azisaba gufata Yonatani na bagenzi be, ariko ntibabishobora kuko umugambi wabo wari wamenyekanye.
61Ahubwo abo kwa Yonatani baba ari bo bafata abantu mirongo itanu mu gihugu — abari bagiye uwo mugambi w’ubugome — maze barabica.
62Hanyuma Yonatani na Simoni n’abantu babo bahungira i Betibasi mu butayu, basana iby’aho byari byarasenyutse, maze barahakomeza.
63Bakidesi ngo abimenye, akoranya abantu be bose kandi ahuruza n’incuti ze zo muri Yudeya.
64Araza aca ingando hafi y’i Betibasi ahagota iminsi myinshi, ari na ko yubakisha imashini z’intambara.
65Bukeye, Yonatani asiga umuvandimwe we Simoni mu mugi, arasohoka ajya mu gasozi yitwaje itsinda ry’abantu bakeya.
66Atsinda Odomera n’abavandimwe be ndetse na bene Fazironi, abasanze mu ngando yabo. Abo bantu batangira kurwana, no gusatira cyane,
67naho Simoni n’abantu be barasohoka, maze batwika za mashini.
68Barwana na Bakidesi, bamutsinze biramubabaza cyane kubera ko uburyo bwo kurwana yari yateguye butamuhiriye.
69Nuko ataha arakaye, abantu b’abahemu bari bamugiriye inama yo kuza mu gihugu, we n’abantu be, babicamo benshi, bityo yiyemeza kwisubirira iwe.
70Yonatani ngo abyumve, amutumaho intumwa kugira ngo bagirane na we amasezerano y’amahoro no kugurana imfungwa.
71Bakidesi arabyemera kandi yiyemeza kutazahemuka ku masezerano ye, amurahira ko atazongera gushaka icyamugirira nabi igihe cyose azaba akiriho.
72Bakidesi amaze gusubiza imfungwa yari yarafatiye mbere mu gihugu cya Yudeya, asubira iwe kandi ntiyongera kugaruka ukundi mu gihugu cy’Abayahudi.
73Nuko inkota irahosha muri Israheli na Yonatani ajya gutura i Makimasi, atangira gucira rubanda imanza no gutsemba abagome muri Israheli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.