Ezekiyeli 8 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Umuhanuzi yerekwa ibicumuro bya Israheli

1Mu mwaka wa gatandatu, ku munsi wa gatanu w’ukwezi kwa gatandatu, nari nicaye iwanjye n’abakuru b’umuryango bicaye imbere yanjye; nuko ububasha bwa Nyagasani Uhoraho bunsesekaraho.

2Nuko ngo ndebe, mbona igisa n’umuntu. Kuva mu nsi y’urukenyerero yari akikijwe n’umuriro, hejuru y’urukenyerero akikijwe n’urumuri rurabagirana nka zahabu.

3Arambura igisa n’ikiganza maze amfata umusatsi, ubwo umwuka ungurukana mu kirere unjyana i Yeruzalemu mu mabonekerwa matagatifu, ungeza ku rugi rw’amarembo y’imbere yerekera mu majyaruguru, ariho hari intebe y’ikigirwamana cy’ishyari, gitera ishyari.

4Nuko mbona haganje ikuzo ry’Imana ya Israheli, ryasaga rwose n’iryo nigeze kubona mu kibaya.

5Uhoraho arambwira ati «Mwana w’umuntu, ubura amaso urebe mu majyaruguru.» Ubwo nubura amaso ndareba, maze mbona cya kigirwamana cy’ishyari, cyari kiri mu majyaruguru y’urugi rw’amarembo agana ku rutambiro.

6Arambwira ati «Mwana w’umuntu, urareba se ibyo bakora? Urareba ayo mahano yose akabije umuryango wa Israheli ukora, kugira ngo banyimure mu Ngoro yanjye? Ba woroheje, uzabona n’andi mahano akabije bakora.»

7Ubwo anjyana ku marembo y’igikari cy’Ingoro. Nuko ngo ndebe, mbona umwobo mu rukuta.

8Arambwira ati «Mwana w’umuntu, ngaho nawe cukura umwobo mu rukuta.» Mpera ko ndawucukura maze haboneka umwenge.

9Noneho arambwira ati «Injira maze urebe amahano ateye isoni bakorera hano.»

10Nuko ndinjira, ngo ndebe mbona ibishushanyo by’inyamaswa zikururuka ku butaka z’amoko yose, ibikoko byose biteye ishozi n’ibigirwamana by’ubwoko bwose, Abayisraheli bashushanyije ku mpande zose z’urukuta.

11Abakuru b’umuryango wa Israheli bagera kuri mirongo irindwi hamwe na Yazanyahu mwene Shafani hagati yabo, bari bahagaze imbere y’ibigirwamana — buri muntu afite icyotezo mu ntoki — maze umwotsi w’ububani ukazamuka nk’igicu.

12Arambwira ati «Mwana w’umuntu, wiboneye se ibyo abakuru b’umuryango wa Israheli bahakorera bikingirije umwijima, buri muntu mu cyumba cye giharabitse ibishushanyo? Baribwira bati ’Uhoraho ntatureba, yavuye mu gihugu.’»

13Nuko yungamo ati «Ba woroheje, uzabona n’andi mahano akabije bakora.»

14Noneho anjyana ku rugi rw’amarembo y’Ingoro y’Uhoraho yerekeraga mu majyaruguru, hakaba abagore baririraga ikigirwamana Tamuzi.

15Nuko arambwira ati «Wabibonye se, mwana w’umuntu? Ba woroheje uzabona n’andi mahano akabije kuruta aya ngaya.»

16Hanyuma anjyana imbere y’igikari cy’Ingoro y’Uhoraho. Nuko mbona abantu bagera kuri makumyabiri na batanu bari mu muryango w’Ingoro y’Uhoraho, hagati y’urwinjiriro n’urutambiro. Bari bateye umugongo Ingoro y’Uhoraho birebera mu burasirazuba, ari na ko bunamira izuba bareba aho rirasira.

17Arambwira ati «Wabibonye se, mwana w’umuntu? Ayo mahano ab’inzu ya Yuda bakorera aha ngaha se ntiyaba ahagije? Dore igihugu bacyujujemo urugomo, bariho barasembura uburakari bwanjye; irebere nawe ngo baregereza ishami ku zuru ryabo.

18Nanjye nzabahanana umujinya, sinzigera mbarebana impuhwe kandi sinzanabababarira. Bazantakambira baranguruye amajwi, nyamara ariko sinzabumva.»

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help