Abalevi 21 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Amategeko yerekeye imibereho bwite y’abaherezabitambo

1Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha abaherezabitambo bene Aroni: Ntihazagire umuherezabitambo wegera intumbi y’umuntu wo mu muryango we, kuko byamuviramo kwandura.

2Cyakora uwo mupfu naba ari mwene wabo wa bugufi basangiye umubiri umwe, azamwegere. Ni ukuvuga nyina, se, umuhungu we, umukobwa we, cyangwa umuvandimwe we.

3Mushiki we na we, iyo apfuye akiri isugi, umuherezabitambo ashobora kumwegera akemera akiyanduza, kuko nta wundi mugabo wigeze kumutunga, kandi akaba akiri muri bene wabo ba bugufi.

4Umuherezabitambo ni we mutware mu muryango we, azirinde rero kwiyanduza kuko byamutesha icyubahiro.

5Abaherezabitambo ntibaziyogosheshe amasunzu, ntibaziyogoshe uruziga, cyangwa ngo bicishe indasago ku mubiri.

6Abaherezabitambo bazegurirwa Imana, ni bo bazatura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa. Bityo rero, bazahore ari intungane, maze boye gusuzuguza izina ry’Imana yabo.

7Kuko beguriwe Imana, abaherezabitambo bazirinde kurongora umugore w’indaya, uw’icyomanzi cyangwa uwasenzwe n’undi mugabo.

8Umuherezabitambo ni we utura Imana yawe igitambo cy’ibiribwa, ugomba kumenya rero ko ari intungane. Na we kandi azakubere intungane kuko jyewe Uhoraho ndi intungane, kandi ni jye ubatagatifuza.

9Umukobwa w’umuherezabitambo niyitesha agaciro akigira icyomanzi, bazamutwike kuko ari se aba akojeje isoni.

10Umuherezabitambo mukuru, ni we userukira abavandimwe be bose; ni we wasizwe amavuta kandi yemererwa kwambara imyambaro mitagatifu. Kubera izo mpamvu rero, ntazatendeze imisatsi ye cyangwa ngo atabure imyambaro ye.

11Ntazagire intumbi n’imwe yegera, n’iyo yaba iya se cyangwa iya nyina, kuko byamuviramo kwandura.

12Kuko yasizwe amavuta, ntazasohoke mu Ngoro y’Uhoraho kugira ngo atayisuzuguza. Ndi Uhoraho.

13Umuherezabitambo mukuru agomba kurongora umukobwa ukiri isugi.

14Azirinde gushaka umupfakazi cyangwa uwasenzwe n’undi mugabo cyangwa umugore wigize icyomanzi akitesha agaciro. Ahubwo azarongore umwari wo mu muryango we.

15Ibyo bizarinda umuryango we kuvukamo abuzukuru bahumanye. Ndi Uhoraho, kandi ni jye ubatagatifuza.»

Abadashobora kuba abaherezabitambo

16Uhoraho abwira Musa, ati

17«Dore ibyo uzamenyesha Aroni: Umuntu wo mu nkomoko yawe, naba afite ubumuga ku mubiri, azirinde gutura Uhoraho igitambo cy’ibiribwa. Ibyo kandi bizababere itegeko ridakuka kuva mu gisekuruza kugera mu kindi.

18Koko rero, umuntu w’impumyi, ucumbagira, ufite izuru ribwataraye cyangwa amaboko yaremaye,

19uwavunitse akaguru cyangwa akaboko,

20uhetse inyonjo, uwazonzwe, ufite ijisho ry’umuturi, urwaye ubuheri cyangwa amahumane, ufite inturugunyu zamenetse, mbese umuntu wese urangwaho inenge, ntashobora kwegera Uhoraho.

21Nuko rero umuntu wo mu nkomoko y’umuherezabitambo Aroni, naba yaramugaye, ntazature Uhoraho igitambo cy’ibiribwa. Kuko nyine aba ari ikimuga, ntazigore atura Imana ye igitambo cy’ibiribwa.

22Cyakora ibyo biribwa by’Imana ari yo maturo matagatifu, ashobora kubiryaho,

23ariko azirinde kwegera umubambiko cyangwa urutambiro. Abikoze kandi yaramugaye, yaba asuzuguje ingoro yanjye n’ibiyirimo, kuko ari jye Uhoraho ubatagatifuza.»

24Ibyo Musa yabimenyesheje Aroni n’abahungu be, hamwe n’Abayisraheli bose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help