1Muzenguruke amayira ya Yeruzalemu, murebe,
mubaririze, mushakashake ahantu hose:
hari umuntu n’umwe mwahasanga
ukora ibitunganye, agaharanira ukuri?
Nimumubona, uwo mugi nzawubabarira.
(Yeremiya:)
2Iyo barahira baravuga ngo
«Turahiye Uhoraho muzima!»,
kandi indahiro zabo ari ibinyoma.
3Niko se Uhoraho, ukuri si ko amaso yawe ashaka kureba?
Urabahana ariko ntibabikangwa,
urabatsemba ariko bakanga kukumva,
bigira ba rutare, banga kukugarukira.
4Naho jye naribwiraga nti
«Ni ba rubanda, nta bwenge bazi,
ntibazi inzira z’Uhoraho, n’amategeko y’Imana yabo.
5Nzasanga abakuru babo tuvugane,
kuko bo nibura, bazi inzira z’Uhoraho
n’amategeko y’Imana yabo.»
Nyamara nasanze bose ari kimwe:
bigobotoye ubuhake baca ingoyi zabwo.
6Ni cyo gituma bazaribwa n’intare zo mu ishyamba,
ibirura byo mu bigunda bikazabatsemba.
Ibisamagwe bizagota imigi yabo;
usohotsemo bihite bimutanyagura,
kuko imyigaragambyo yabo ikabije,
kandi n’ubuhakanyi bwabo ntibuhweme kwigaragaza.
(Uhoraho:)
7Ubwo se ibyo byose nabirengaho nkakubabarira?
Abahungu bawe barantaye,
ahubwo bakarahira mu izina ry’ibigirwamana.
Narabagaburiye barahaga,
nyamara bo bohoka mu busambanyi,
bakabyiganira ku nzu y’indaya.
8Bameze nk’amafarasi yarinze, agatana,
buri wese ariruka inyuma y’umugore w’undi.
9Ubwo se si ngomba kubahagurukira,
nkihimura igihugu giteye gityo?
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Umwanzi udashobora kuganzwa10Nimwurire inkike zacyo! Muzirimbure, ariko ntimuzitsembe.
Nimucyambure amashami yacyo, kuko atari ay’Uhoraho.
11Ni koko, ab’inzu ya Israheli kimwe n’iya Yuda,
barangambaniye n’ubugome bwinshi, uwo ni Uhoraho ubivuze.
12Bahakana Uhoraho, bavuga ngo «Ntabaho!
Nuko rero ibyago ntibizadutera,
ntituzigera twicwa n’inkota cyangwa inzara.
13Abahanuzi bameze nk’umuyaga uhuha,
kuko atari Imana ibavugiramo.
Ibyo byago batuvugaho bizabe ari bo bihama!»
14Ni cyo gitumye avuze atya, Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo:
«Kuko muvuze mutyo,
amagambo yanjye ari mu kanwa kawe, nzayahindura umuriro,
uyu muryango nywugire imiba y’inkwi:
uwo muriro uzabatwike, bakongoke!
15Bantu ba Israheli — uwo ni Uhoraho ubivuze —
ngiye kubateza igihugu cya kure;
igihugu kidashobora kuganzwa,
igihugu kimaze imyaka n’imyaka,
igihugu utazi ururimi rwacyo,
ntiwumve n’ibyo bavuga.
16Imyambi yabo ni icyorezo,
bose bakaba n’intwari ku rugamba.
17Bazatsemba ibyawe byose:
imisaruro yawe n’imigati yawe,
abahungu n’abakobwa bawe,
batsembe amatungo magufi n’amaremare,
imizabibu yawe n’imitini yawe.
Igihe bazaba baje n’inkota zabo, bazasenya imigi ikomeye,
wari wiringiye ko nta cyayigutereramo.
18Icyo gihe ariko na bwo, sinzabatsemba buheriheri, uwo ni Uhoraho ubivuze.
19Ariko nibabaza bati «Ni kuki Uhoraho, Imana yacu yaduteje ibi byago byose?» uzabasubize uti «Nk’uko mwamwanze, mugakorera imana z’abanyamahanga mu gihugu cyanyu, ni ko muzakorera abanyamahanga mu gihugu kitari icyanyu.»
Imana nticyubahwa, akarengane karaganje20Nimutangarize ibi bene Yakobo,
mubyumvikanishe muri Yuda, muti
21«Nimwumve ibi, muryango utagira ubwenge n’umutima:
bafite amaso ariko ntibabona,
bakagira amatwi ariko ntibumve.
22Ese ntimuzanyubaha? — Uwo ni Uhoraho ubivuze —
Ese nta bwo muzahinda umushyitsi imbere yanjye,
jye washyizeho umusenyi ngo ube urubibi rw’inyanja,
urugabano itazigera irenga?
Ibyutsa umuhengeri ariko ntigire icyo ishobora,
imivumba yayo irasuma ariko ntirurenge.
23Ariko uyu muryango ufite umutima unangiye
kandi wararutse: baranyanze, maze barigendera!
24Ntibibwiye mu mutima, bati
’Reka twubahe Uhoraho Imana yacu,
we uduha imvura iyo tuyikeneye,
ari iy’umuhindo cyangwa iy’itumba,
kandi akanatumenyera ibihe byagenewe isarura.’
25Ibicumuro byanyu ni byo byahinduye ibyo bihe,
ibyaha byanyu bibangamira ibyo byiza.
26Koko mu muryango wanjye harimo abagiranabi,
bari mu gico barubikiye nk’abahiga inyoni,
batega imitego, igafata . . . abantu!
27Amazu yabo yuzuye iminyago,
nk’uko agatebo k’umuhigi kuzura inyoni,
nguko uko bahindutse ibikomerezwa n’abakire,
28babyibushye kandi bakabengerana.
Barakabije mu bugizi bwa nabi,
ntibubahiriza ubutungane, ntibita ku mfubyi;
nyamara ariko bikabahira,
kandi nta n’ubwo barengera abakene.
29None se ubwo singomba kubahagurukira?
Singomba kwihimura icyo gihugu kimeze gityo?»
Uwo ni Uhoraho ubivuze.
Abahanuzi b’ibinyoma n’abaherezabitambo b’ingeso mbi30Amahano ateye ishozi arakorerwa muri iki gihugu:
31abahanuzi barahanura ibinyoma,
abaherezabitambo barishakira inyungu zabo;
kandi umuryango wanjye ukabyishimira!
Ariko se ubwo amaherezo azaba ayahe?
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.