Zaburi 138 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Gushimira Uhoraho ibyiza atugirira

1Iri mu zo bitirira Dawudi.

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose.

2Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu,

maze nkogeza izina ryawe,

kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe,

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

3Umunsi nagutakiye, waranyumvise,

maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

4Uhoraho, abami bo ku isi bose bazagusingiza,

kuko bumvise amasezerano wivugiye.

5Bazarata inzira z’Uhoraho,

bavuga bati «Koko ikuzo ry’Uhoraho ntirigira urugero!

6N’ubwo Uhoraho akomeye bwose,

ntabura kwita ku baciye bugufi,

naho abirasi akabamenyera kure!»

7N’aho naba mu makuba y’urudubi,

urangoboka ukambeshaho;

ukubitagura abanzi banjye,

maze indyo yawe igatuma mbatsinda.

8Uhoraho azankorera byose!

Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,

ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help