ESITERA 6 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Hamani ategekwa kubahiriza Maridoke

1Muri iryo joro, umwami abura ibitotsi. Nuko atumiza igitabo cy’Amateka y’ibwami, maze barakimusomera.

2Bagera ahavuga uko abakone babiri Bigitani na Tereshi barindaga amarembo y’ibwami, bashatse kwica umwami Hashuweru, maze Maridoke akabatahura.

3Umwami arabaza, ati «Ni ikihe cyubahiro n’iyihe mpeta Maridoke yahawe, agororerwa ibyo yakoze?» Abagaragu be baramusubiza bati «Nta cyo yahawe.»

4Umwami aravuga, ati «Uwo uri hanze ni nde?» Nuko Hamani akaba yari ahagaze ku karubanda, azanywe no kubwira umwami ngo Maridoke amanikwe ku giti yari yamuteguriye.

5Abagaragu basubiza umwami, bati «Ni Hamani uri ku karubanda.» Umwami ategeka ko yinjira.

6Hamani arinjira. Umwami aramubaza, ati «Bagenzereza bate uwo umwami ashaka guha ikuzo?» Nuko Hamani aribwira, ati «Ni nde wundi utari jye umwami ashaka guhesha ikuzo?»

7Hamani rero asubiza umwami, ati «Umuntu umwami ashaka guha ikuzo? . . .

8Ni ukuzana umwenda umwami yambaye, n’ifarasi yagendeyeho, bakayitamiriza ikamba rya cyami.

9Uwo mwambaro n’iyo farasi bakabishinga umwe mu batware bakomeye b’umwami, akambika wa muntu umwami ashaka guha ikuzo, akamwuriza na ya farasi; maze bakamuzengurutsa umugi, bavuga bati ’Dore uko bagenzereza umuntu umwami ashaka guha ikuzo!’»

10Nuko umwami abwira Hamani, ati «Vuba! Fata umwambaro n’ifarasi nk’uko ubivuze maze ubigenzereze utyo Umuyahudi Maridoke wicaye ku karubanda; ntugire icyo wirengagiza mu byo wavuze byose!»

11Hamani afata umwambaro n’ifarasi yambika Maridoke, amutambagiza umuhanda wose w’umugi ahetswe na ya farasi, agenda imbere ya Maridoke avuga, ati ’Dore uko bagenzereza umuntu umwami ashaka guha ikuzo!»

12Nuko Maridoke asubira ku karubanda, na we Hamani yiruka ataha, yacitse intege kandi yubitse umutwe.

13Hamani atekerereza umugore we Zereshi n’incuti ze zose uko byamugendekeye. Abajyanama be n’umugore we Zereshi baramubwira bati «Ubwo utereye agaciro imbere ya Maridoke, kandi akaba ari Umuyahudi, ntukimushoboye, ahubwo uzakomeza ute agaciro imbere ye».

14Bakivugana na we babona abakone b’ibwami barahageze maze bihutira kujyana Hamani mu isangira ryateguwe na Esitera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help