1Uwo munsi, abagore barindwi bazihambira ku mugabo umwe, bamubwira bati «Tuzatungwa n’ibikorwa byacu, tuniyambike, ariko nibura dushobore kwitirirwa izina ryawe; udukureho ikimwaro.»
Udusigisigi twa Yeruzalemu2Kuri uwo munsi, umumero w’Uhoraho uzaba icyubahiro n’ikuzo,
imyaka izera mu gihugu,
izatere ishema n’ubwema udusigisigi twa Israheli.
3Nuko abarokotse b’i Siyoni,
n’imponoke za Yeruzalemu bitwe intungane;
abo bose bazandikwe i Yeruzalemu,
kugira ngo babashe kubaho.
4Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bw’abakobwa b’i Siyoni,
akuhagira Yeruzalemu amaraso yahamenewe,
akoresheje urubanza n’umwuka utwika,
5ahantu hose ho ku musozi wa Siyoni no ku makoraniro yaho,
azahatwikiriza igicu ku manywa,
n’umwotsi utera ibishashi by’umuriro mu ijoro.
Ikuzo ry’Uhoraho rizabitwikire byose,
6nk’ihema cyangwa inzu y’ibyatsi,
itanga igicucu mu minsi y’icyocyere,
ikaba ubwihisho n’ubwugamo mu gihe cy’imvura n’umuyaga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.