Yobu 31 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

Yobu ariregura

1Amaso yanjye, twari twarumvikanye,

ko atagomba kugira inkumi arangamira.

2None se uruhare Nyir’ijuru aha abantu ni uruhe?

Ni uwuhe mugabane Nyir’ububasha abagenera?

3Aho none si amakuba abahemu bagabana,

n’inkozi z’ibibi si akaga zigenewe?

4Ese ntabona imyifatire yanjye,

kandi akabara n’intambwe nteye zose?

5Niba narabaye umunyabinyoma,

nkaba naragenzwaga no kubeshya,

6Imana ninsuzume uko bikwiye,

maze imenyereho umurava wanjye!

7Niba narayobye inzira nyayo,

umutima wanjye ugatomerera aho amaso awujyanye,

none nkaba narahindanye ibiganza,

8ndabirahiye: nzabibe rubanda rwirire,

n’urubyaro rwanjye ruzarimbuke!

9Niba umutima wanjye warararukiye umugore w’undi,

ngahora ndekereje ku rugi rw’umuturanyi,

10ndabirahiye: umugore wanjye azace incuro ku wundi,

maze abandi bamwitungire!

11Koko rero, iryo ni ishyano naba narakoze,

ndetse ni icyaha gikwiye gucirwa urubanza,

12cyamviramo umuriro wantwika ukandimbura,

ugakongeza umusaruro w’ibyo nejeje byose.

13Niba narakandamije umugaragu wanjye,

nkarenganya umuja wanjye hari icyo dupfa,

14ubwo se nzabigenza nte Imana nihaguruka,

ikaza kwibariza; nzasubiza iki?

15Uwambyaye we se, si yo yamuremye,

twese se si yo yatubumbabumbiye mu nda itubyara?

16Ese hari ubwo nigeze nirengagiza icyifuzo cy’abakene,

ngo ndeke amaso y’umupfakazi ampondoberera imbere?

17Ese nisangizaga umugati jyenyine,

ntawuhayeho impfubyi?

18— kandi jyewe, kuva nkiri muto, Imana yarandeze kibyeyi,

ikandengera kuva nkivuka!—

19Ese hari ubwo nabonye umukene wambaye ubusa,

mbona utishoboye yabuze icyo yiyorosa,

20maze ndeka kubahoza mbaha icyo bikinga,

no kubasusurukisha uruhu rw’intama zanjye?

21Ese hari ubwo nasagariye impfubyi

ngo ni uko mbonye rubanda banshyigikiye?

22Niba rero narakoze bene ayo mahano,

ndabirahiye: ndakanantukamo ijosi,

ukuboko kwanjye gukonyokere mu nkokora!

23Koko rero, ubwo Imana yazampindisha umushyitsi,

sinshobore guhangarana n’ikuzo ryayo!

24Niba zahabu ari yo nagize amiringiro yanjye,

nkibwira ko zahabu iyunguruye ari wo mukiro wanjye,

25niba naranejejwe no kugira umutungo utubutse,

nkaba narungutse ibintu byinshi,

26niba narabonye urumuri rubengerana,

n’ukwezi kugendana ishema,

27maze umutima wanjye ukararuka,

ngakurizaho kubisenga,

28icyo na cyo cyaba ari icyaha nzahanirwa,

kuko naba narihakanye Imana yo mu ijuru.

29Ese nigeze nishimira ko umwanzi agize ibyago,

mbyinira ku rukoma kubera ibyago byamwugarije?

30Oya, umunwa wanjye ntiwigeze ucumura,

ngo ntakambe musabira gupfa.

31Ese abo mu ihema ryanjye ntibavugaga bati

’Hari uwo wabona utarariye inyama ze ngo azihage?’

32Nta muvantara wararaga hanze,

imiryango yanjye nayikinguriraga umugenzi.

33Hari ubwo se nagenje nka bamwe, mpisha ibyaha byanjye,

ibicumuro byanjye mbibika ku mutima?

34Hari ubwo se natinye amagambo ya rubanda,

n’umugayo w’imiryango,

maze ndaceceka, ntinya gusohoka iwanjye?

38Niba ubutaka bwanjye hari icyo bundega,

n’imirima yanjye ikaba ibabajwe

39n’uko nariye ibyo yeze ntishyuye,

kandi narishe abayikoragamo, ndabirahiye:

40aniba ari byo, ndakameza amahwa mu mwanya w’ingano,

40bmeze na kimari mu mwanya w’indi myaka!

35Iyaba nashoboraga kugira umuntu wanyumva!

Ijambo ryanjye ni iryo, ahasigaye Nyir’ububasha nansubize!

36Naho ibirego by’umuburanyi wanjye, nzabiheka ku rutugu,

ndetse mbyitamirize nk’ikamba.

37Nzamurikira Imana ibyo nakoze byose,

nyegere nshinjagirana ishema, uboshye igikomangoma.»

40cNgiyo indunduro y’amagambo ya Yobu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help