Baruki 3 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Nyagasani Mushoborabyose, Mana ya Israheli, umutima ushavuye na roho ifite intege nke, ni byo bigutakiye.

2Tega amatwi, Nyagasani, ugire impuhwe kuko twagucumuyeho.

3Wowe wicaye ku ntebe y’ubwami ubuziraherezo, naho twebwe tukarimbuka bidasubirwaho!

4Nyagasani Mushoborabyose, Mana ya Israheli, umva ugutakamba kw’abapfuye ba Israheli; turi abana b’abagucumuyeho bakanga kumva ijwi rya Nyagasani, Imana yabo, ku buryo ibi byago byatubayeho akaramata.

5Ntiwite ku bicumuro by’abasekuruza bacu, ahubwo wibuke muri aka kanya ububasha bwawe n’Izina ryawe.

6Ni koko, uri Nyagasani, Imana yacu, kandi turashaka kugusingiza, Nyagasani.

7Washyize mu mutima wacu igitinyiro cyawe kugira ngo twiyambaze izina ryawe; tuzagusingiza turi aho twajyanywe bunyago kuko twitandukanyije n’ubugome bw’abasekuruza bacu, bagucumuyeho.

8Ngaha turi hano muri ibi bihugu bya kure wadutatanyirijemo kugira ngo duhinduke urukozasoni, ibivume n’ibicibwa, bitewe n’ibicumuro byose by’abasekuruza bacu bitandukanyije na Nyagasani, Imana yacu.

II. UBUHANGA NI BWO BUZAKIZA ISRAHELI

9Israheli, umva amategeko atanga ubuzima,

tega amatwi kugira ngo umenye gushishoza.

10Bite se, Israheli, ni kuki uba mu gihugu cy’abanzi,

ukaba uriho usazira mu gihugu cy’amahanga?

11Dore warihumanyije wegera intumbi,

none urabarirwa mu bajya ikuzimu.

12Wabitewe n’uko waciye ukubiri n’Isoko y’Ubuhanga!

13Iyo uza gukurikiza inzira y’Imana,

uba uriho mu mahoro adashira.

14Ngaho siganuza ahari ubushishozi, imbaraga n’ubumenyi,

kugira ngo umenye ahari ukuramba n’ubugingo,

n’aho urumuri rw’amaso n’amahoro biherereye.

Nta muntu ku bwe wakwihishurira ubuhanga

15Ariko se, ni nde wabonye aho ubuhanga butuye,

akinjira mu bubiko bwabwo?

16Bari hehe abo batware b’amahanga,

bo bategeka n’inyamaswa z’inkazi zo ku isi?

17Bari hehe abakinishaga inyoni zo mu kirere,

bagahunika feza na zahabu, ari byo abantu biringira,

bakaba bararunze byinshi bitagira uko bingana?

18Bari hehe abatunganyaga feza babyitondeye,

nyamara ibikorwa byabo ntibyibukwe?

19Barazimiye, bamanukira ikuzimu, basimburwa n’abandi.

20Ababonye urumuri nyuma yabo bakwiriye ku isi,

ariko ntibigeze bamenya inzira y’ubumenyi,

21ngo biyumvishe inzira zabwo.

Abana babo ntibigeze babushakashaka, ahubwo barabwitaruye,

bahabye inzira y’ubumenyi.

22Muri Kanahani nta cyo babumenyeho,

i Temani ho ntibigeze banaburabukwa;

23bene Hagara bashakashaka ubumenyi ku isi,

abacuruzi b’i Madiyani n’ab’i Temani,

ba gacamigani n’abashakashatsi mu by’ubumenyi,

ntibigeze bamenya inzira y’ubuhanga,

habe no kwibuka inzira zabwo!

24Israheli we, mbega ukuntu aho Imana ituye

ari hagari, kandi ntihagire urubibi!

25Umunani wayo ni munini, birenze urugero,

ukaba na muremure, ntugire icyo bireshya!

26Aho ni ho havukiye abantu b’ibihanyaswa

babayeho kuva mu ntangiriro,

ba bantu barebare mu gihagararo kandi bamenyereye intambara!

27Ariko abo ngabo si bo Imana yitoreye,

si na bo yeretse inzira y’ubuhanga.

28Bararimbutse kuko nta buhanga baranganwaga,

bamarwa n’ubusazi bwabo.

29Ni nde wigeze kuzamuka mu ijuru ngo abufate,

maze ngo abumanure mu bicu?

30Ni nde wambutse inyanja ngo abushakashake,

akabuzana amaze kubutangaho zahabu iyunguruye?

31Nta muntu n’umwe umenya inzira bunyura,

nta n’uwasobanukirwa n’utuyira twabwo.

Imana yonyine ni yo iha Israheli ubuhanga

32Nyamara Nyir’ubumenyi bwose arabuzi,

yarabucengeye abikesheje ubwenge bwe,

we waremye isi ngo ibeho iteka ryose,

akayikwizaho inyamaswa n’amatungo y’amoko yose,

33we wohereza urumuri maze rukagenda,

yaruhamagara, rukamwumvira rudagadwa,

34inyenyeri zikamurikira mu myanya yazo zishimye;

35yazihamagara zikitaba, zigira ziti «Turi hano»,

zinejejwe no kumurikira Uwaziremye.

36Uwo ni we Mana yacu,

kandi nta n’undi wagereranywa na we!

37Yaciye inzira izo ari zo zose ziganisha ku bumenyi,

azereka Yakobo, umugaragu we, na Israheli, inkoramutima ye;

38nuko bwigaragaza butyo ku isi, butura mu bantu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help