1Ubuhanga bw’umukene bumuhesha ishema,
agahabwa icyicaro mu bakomeye.
2Ntuzashimire umuntu uburanga bwe,
cyangwa ngo ugire uwo wangira isura ye.
3Mu biguruka byose, uruyuki ruri mu bito cyane,
ariko ubuki bwarwo ni ubwa mbere mu kuryoha.
4Ntukishimagize kubera imyenda wambaye,
cyangwa ngo wikuze ku munsi w’amahirwe;
kuko ibikorwa by’Uhoraho ari agahebuzo,
kandi byihishe abantu.
5Benshi mu bakandamijwe bagabanye ingoma,
hari n’abambaye ikamba nta wabikekaga.
6Benshi mu bakomeye bagushije ishyano,
hari n’ab’ibirangirire bategejwe rubanda.
Ubwitonzi mu magambo7Ntukagire uwo wamagana utarashishoza,
jya ubanza utekereze, ubone gucyaha.
8Ntugasubize utarumva neza icyo bavuze,
kandi ntukagire uwo uca mu ijambo.
9Ntugahinyure ibintu bitakugenewe,
kandi ntukicarane n’abanyabyaha ngo mujye inama.
Kwiringira Imana yonyine10Mwana wanjye, ntugahagurukire imishinga ikurenze,
iyo ikubanye myinshi, ntubura aho ugayirwa;
n’iyo wakora impande zose nta bwo wayishyikaho,
wanaramuka uyihunze, ntiwazayihonoka.
11Hari abantu bakora bakikota, bakaruha,
ariko ntibibabuze kurushaho gukena.
12Hari n’abanyantege nke bakeneye ubunganira,
nta mbaraga bakigira, n’ubutindi bwarabugarije,
ariko amaso y’Uhoraho akabarebana impuhwe,
akabakura mu kimwaro cyabo,
13maze bakegura umutwe,
ku buryo abantu benshi babatangarira.
14Amahirwe n’ibyago, ubugingo n’urupfu,
ubukene n’ubukire, byose bikomoka kuri Uhoraho.
17Impano y’Uhoraho ihorana n’abantu bamwemera,
kandi ubugwaneza bwe ntibuhwema kubayobora.
18Hari n’abakizwa no kwikota n’ubugugu,
dore igihembo cyabo uko giteye:
19bazibwira ngo «Nabonye agahenge, reka ndye utwanjye»,
ariko bazaba bibeshya ku gihe basigaje,
urupfu ruzabagwa gitumo, maze byose babisigire abandi.
20Ibyo wiyemeje gukora ujye ubitunganya
ubikomereho mu buzima bwawe bwose,
kandi uzasazire ku murimo wawe.
21Ntugatangazwe n’ibikorwa by’umunyabyaha,
ujye wiringira Uhoraho ubishyizeho umutima,
kuko Uhoraho bitamugora
gukiza umukene mu kanya gato.
22Umugisha w’Uhoraho, ni cyo gihembo cy’umwiringira,
kandi umugisha we usagamba mu mwanya muto.
23Ntuzavuge ngo «Ese ubundi nkeneye iki,
ibindi bintu ntegereje ni ibihe?»
24Ntuzavuge ngo «Mfite ibimpagije,
ni ibihe byago se byashobora kungwirira?»
25Igihe cy’ihirwe, amakuba aribagirana,
igihe cy’amakuba, umunezero na wo ukibagirana;
26kuko ku munsi w’imperuka, bizorohera Uhoraho
kugenzereza buri wese akurikije imyifatire ye.
27Isaha imwe y’amakuba yibagiza umunezero,
kandi ibikorwa by’umuntu bigaragara arundutse.
28Ntuzashime amahirwe y’umuntu akiriho,
kuko iyo arundutse, ari ho amenyekana.
Kwirinda umugome29Ntukinjize iwawe umuntu ubonetse wese,
kuko imitego y’abagome ari myinshi.
30Umutima w’umwirasi uhora ubunga,
nk’inkware yafatiwe mu rudandi,
kandi ahora akureretse, ateze kukurimbura.
31Ibyiza abihinduramo ibibi, agakunda gutega imitego,
n’ibyari biboneye akabyanduza.
32Agashashi k’umuriro kabyara inkongi,
n’umuntu w’umunyabyaha atega imitego yica.
33Ujye wirinda umugome kuko aba agambiriye ikibi,
utinye ko yagusiga ubwandu butazakuvaho.
34Nucumbikira umunyamahanga azaguteza impagarara,
agomeshe abantu bo mu nzu yawe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.