1Wowe rero, mwana wanjye, wikomezemo ingabire ukesha Kristu Yezu.
2Kandi ibyo wanyumvanye mu ruhame rwa benshi, nawe ubihererekanye mu bantu b’indahemuka, kandi bazashobora na bo kubyigisha abandi.
3Emera ufatanye nanjye imibabaro, nk’uko bikwiriye umusirikare mwiza wa Kristu Yezu.
4Nta n’umwe mu bajya ku rugamba ukomeza kwizirika ku mirimo yari asanganywe, ngo abe agishimishije uwamuhuruje.
5Kandi n’urushanwa ku kibuga cy’imikino wese, ntahabwa ikamba atabanje kurushanwa akurikije amategeko.
6Umuhinzi wagotse ni we ukwiriye kubanza kuganura ku mbuto z’ibyo yahinze.
7Ngira ngo urumva icyo nshaka kuvuga; n’ubundi kandi, Nyagasani ubwe azaguha kubyumva byose.
Ibuka Yezu wazutse8Ujye wibuka Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, kandi uvuka mu bwoko bwa Dawudi, nk’uko Inkuru Nziza namamaza ibihamya.
9Ni na yo mporwa, ngatotezwa, nkabohwa, boshye umugome. Nyamara ariko ijambo ry’Imana ntiribohwa!
10Ni cyo gituma nihanganira byose mbigirira abo Imana yatoye, kugira ngo na bo babone umukiro uba muri Kristu Yezu, babone n’ikuzo rizahoraho iteka.
11Dore ijambo rikwiye kwizerwa:
Nidupfana na We,
tuzabaho hamwe na We;
12nituba intwari hamwe na We,
tuzima ingoma hamwe na We;
nitumwihakana,
na We azatwihakana;
13nituramuka tubaye abahemu,
We azaguma kuba indahemuka,
kuko adashobora kwivuguruza.
Kurwanya abigishabinyoma bariho ubu14Jya wibutsa abandi ibyo ngibyo, kandi urahirire imbere y’Imana ko ari ngombwa kwirinda kujya mu mpaka z’amahomvu, zidafite icyo zimaze, uretse gusa kuyobya abazumva.
15Ihatire guhagarara imbere y’Imana nk’umuntu w’inararibonye, nk’umukozi mwiza udakwiye kugira ipfunwe, nk’umugabuzi udahemuka w’ijambo ry’ukuri.
16Naho amagambo y’amahomvu n’ubwigomeke ku Mana ujye uyagendera kure, kuko bene kuyavuga bazakomeza kurorongotana mu nzira y’ubugomeramana,
17maze ijambo ryabo rigende rimunga byose nk’igisebe cy’umufunzo. Muri bo navuga nka Himene na Fileto,
18baciye ukubiri n’ukuri, bakiha kuvuga ko izuka ryarangije kubaho, bityo bagahubanganya ukwemera kwa benshi.
Ishingiro ryashyizweho n’Imana19Nyamara ishingiro rihamye Imana yashyizeho riracyakomeye kandi rizahoraho, rikarangwa n’aya magambo aryanditsweho ngo «Imana izi abayo.»
kandi ngo «Abambaza izina ry’Uhoraho bose nibitarure ikibi20N’ubundi, mu nzu ngari ntihabamo gusa inkongoro zakozwe muri zahabu na feza, ahubwo habamo n’izakozwe mu biti no mu ibumba; zimwe zikagenerwa iby’icyubahiro, naho izindi bakazikoresha imirimo isuzuguritse.
21Umuntu wese rero niyirinda gukora ibibi navuze, azaba nk’inkongoro yubahiritse, yatagatifujwe kandi y’ingirakamaro kuri Nyirayo, mbese ibereye imirimo myiza yose.
Umugaragu mwiza wa Nyagasani22Irinde rero imigenzo mibi y’abasore, ahubwo uharanire ubutungane, ukwemera, urukundo, n’amahoro, wunge ubumwe n’abiyambaza Nyagasani barangwa n’umutima ukeye.
23Naho ibibazo n’ubushakashatsi bitagira shinge na rugero, ubyitarure: uzi ko bibyara impaka z’ubusa.
24Umugaragu wa Nyagasani rero ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiye kuba umugwaneza kuri bose, akamenya kwigisha no kwiyumanganya ibyago.
25Iyo hagize abamugisha impaka, abahugurana imico myiza, kuko aba yizeye ko wenda Imana izabaha kwisubiraho, bakamenya ukuri,
26bakongera gushyira mu gaciro bamaze kwigobotora mu mitego ya Sekibi wari warabagize imfungwa ze, akabakoresha icyo ashaka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.