Yeremiya 36 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

IV. IMIBABARO YA YEREMIYAUbutumwa bwa Yeremiya bwandikwa

1Mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda ari ku ngoma, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:

2«Fata umuzingo w’igitabo, wandikemo amagambo nakubwiye yose, yerekeye Yeruzalemu, Yuda n’andi mahanga yose kuva umunsi natangiye kukuvugisha, uhereye ku ngoma ya Yoziya, kugeza ubu.

3Ahari abo mu muryango wa Yuda, nibumva ibibi byose niyemeje kubagirira, bizabatera kugaruka, buri muntu areke imyifatire ye mibi; bityo nzashobore kubababarira ubugome bwabo n’ibyaha byabo.»

4Nuko Yeremiya yiyambaza Baruki mwene Neriya, akamubwira na we akandika mu gitabo amagambo yose Uhoraho yari yaramubwiye.

5Hanyuma, Yeremiya yinginga Baruki, ati «Mfite impamvu, sinemerewe kwinjira mu Ngoro y’Uhoraho.

6Genda wowe ubwawe, amagambo y’Uhoraho ari muri icyo gitabo nakwandikishije; uyasomere imbaga mu Ngoro ku munsi wo gusiba kurya, uyasomere kandi n’abantu bose bo mu gihugu cya Yuda baturutse mu migi yabo.

7Ahari wenda byabatera kwinginga Uhoraho, maze buri wese akareka imyifatire ye mibi, kuko uburakari n’umujinya Uhoraho afitiye uyu muryango, birengeje urugero.»

8Baruki mwene Neriya akorana umutima mwiza ibyo umuhanuzi Yeremiya yari yamusabye byose; asomera mu Ngoro cya gitabo cyarimo amagambo y’Uhoraho.

9Mu kwezi kwa cyenda k’umwaka wa gatanu Yoyakimu mwene Yoziya, umwami wa Yuda ari ku ngoma, bahamagaza abantu bose b’i Yeruzalemu n’abo mu migi ya Yuda bazaga i Yeruzalemu, kugira ngo basibe kurya imbere y’Uhoraho.

10Nuko Baruki asoma mu gitabo amagambo ya Yeremiya. Bari mu ngoro, mu cyumba cya Gemariyahu mwene Shafani umunyacyubahiro, mu nkike ya ruguru, ahagana mu mwinjiro w’Umuryango Mushya w’Ingoro y’Uhoraho. Rubanda rwose rwashoboraga kumva.

11Mikayehu mwene Gemariyahu wa Shafani, amaze kumva amagambo y’Uhoraho yanditse mu gitabo,

12yaramanutse ajya mu ngoro y’umwami, mu cyumba cy’ubwanditsi, asanga abanyacyubahiro bose ari ho bateraniye. Hari umwanditsi Elishama, Delayahu mwene Shemayahu, Elinatani mwene Akibori, Gemariyahu mwene Shafani, Sedekiya mwene Hananiya, n’abandi banyacyubahiro bose.

13Mikayehu yabamenyesheje amagambo yose yari yumvise igihe Baruki yayasomeraga rubanda.

14Nuko abo banyacyubahiro bose batuma kuri Baruki, bamwoherezaho Yehudi mwene Netaya, na Shelemiya mwene Kushi, kumubwira bati «Fata icyo gitabo wasomeye rubanda, maze uze.» Baruki, mwene Neriya, afata icyo gitabo, maze arabasanga.

15Baramubwira bati «Icara, maze uyadusomere twumve.» Nuko Baruki arayabasomera.

16Bamaze kumva amagambo yose, bashya ubwoba, bararebana. Hanyuma babwira Baruki bati «Aya magambo yose tugomba kuyabwira umwami.»

17Nuko bamwinginga bagira bati «Tubwire ukuntu wanditse aya magambo yose.»

18Baruki arabasubiza ati «Ni Yeremiya wayambwiraga yose, nanjye nkayandikisha wino muri iki gitabo.»

19Nuko abo bategetsi babwira Baruki, bati «Genda wihishe, wowe na Yeremiya, ntihagire umuntu umenya aho muri.»

20Nuko babika icyo gitabo mu cyumba cy’umunyamabanga Elishama, hanyuma basanga umwami iwe, bamutekerereza ibyari byabaye byose.

21Umwami yohereje Yehudi gushaka icyo gitabo, akizana agikuye mu cyumba cy’umunyamabanga Elishama, maze agisomera umwami n’abatware bose bari bahagaze bamukikije.

22Umwami yari yicaye mu nzu yabagamo mu gihe cy’itumba; ubwo hari mu kwezi kwa cyenda, imbere ye hakaba hacanye umuriro mu cyotezo.

23Uko Yehudi yamaraga gusoma ibice nka bitatu cyangwa bine, umwami yabikegeteshaga akuma k’abanditsi, akabijugunya mu muriro hejuru y’icyotezo, kugeza ubwo igitabo cyose gikongotse.

24Ubwo kandi, ari umwami, ari n’abagaragu be, bumvise ayo magambo yose, ntibagira ubwoba cyangwa ngo bashishimure imyambaro yabo.

25Nyamara ariko, Elinatani, Delayahu na Gemaliyahu binginze umwami ngo asigeho gutwika icyo gitabo, ariko abima amatwi.

26Nuko umwami ategeka igikomangoma Yerahameyeli, Serayahu mwene Aziriyeli na Shelemiyahu mwene Abudeyeli ngo bafate umwanditsi Baruki n’umuhanuzi Yeremiya. Uhoraho ariko yari yabahishe.

27Umwami amaze gutwika igitabo cyarimo amagambo Baruki yari yanditse ayabwiwe na Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo:

28«Fata ikindi gitabo, wandikemo amagambo yose yari yanditse muri cya gitabo cya mbere, Yoyakimu, umwami wa Yuda yatwitse.

29Naho Yoyakimu, umubwire uti ’Uhoraho avuze atya: Wowe watwitse cya gitabo unshinja ko nanditsemo ngo umwami w’i Babiloni azaza kuyogoza iki gihugu, atsembe abantu n’inyamaswa!

30Ni yo mpamvu Uhoraho avuze atya kuri Yoyakimu, umwami wa Yuda: Ntazagira umusimbura ku ntebe y’ubwami bwa Dawudi, n’umurambo we uzanama ku nkuba y’izuba ry’amanywa n’imbeho y’ijoro.

31We ubwe, abamukomokaho n’abagaragu be, nzabahanira ibyaha byabo; maze bo ubwabo, abaturage ba Yeruzalemu n’aba Yuda, nzabateze ibyago bikomeye byose nakomeje kubakangisha, ariko bakanga kunyumva.’»

32Nuko Yeremiya ashaka ikindi gitabo, agiha umwanditsi Baruki mwene Neriya, na we yandikamo ya magambo yose yari mu gitabo cyatwitswe na Yoyakimu, umwami wa Yuda, ayabwirwa na Yeremiya. Haje kandi kongerwaho andi amagambo menshi ateye nk’ayo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help