Yeremiya 41 - Kinyarwanda Catholic Bible with DC

1Mu kwezi kwa karindwi, Yishimayeli mwene Netaniya wa Elishama, wari ufitanye isano n’umwami akaba n’umwe mu banyacyubahiro bakomeye b’ibwami, aza i Misipa kwa Gedaliyahu, aherekejwe n’abagabo cumi, maze bafungurira hamwe.

2Icyo gihe ni bwo Yishimayeli mwene Netaniya, n’abo bagabo cumi bari bamuherekeje, bicishije inkota Gedaliyahu mwene Ahikamu; bica batyo uwo umwami w’i Babiloni yari yarahaye gutegeka igihugu.

3Yishimayeli yica n’Abayuda bose bari kumwe na Gedaliyahu i Misipa, atsemba n’ingabo z’Abakalideya bari aho.

4Ku munsi wa kabiri w’urupfu rwa Gedaliyahu, nta muntu n’umwe wari wakabimenya.

5Nuko, i Sikemu, i Silo n’i Samariya, haturuka abagabo mirongo inani bogoshe ubwanwa, batanyuye imyambaro yabo kandi birasaze umubiri, bari bazanye amaturo n’ububani bigenewe Ingoro y’Uhoraho.

6Yishimayeli mwene Netaniya asohoka i Misipa abasanganiye, uko ateye intambwe akarira. Abagezeho arababwira ati «Nimuze murebe Gedaliyahu mwene Ahikamu!»

7Ngo bagere mu mugi rwagati, Yishimayeli mwene Netaniya, afatanyije n’abantu bari kumwe na we, barabica maze intumbi zabo bazijugunya mu rwobo rwuzuyemo amazi.

8Ariko muri abo bantu havamo icumi babwira Yishimayeli, bati «Witwica, twahishe mu gisambu ibintu byinshi birimo ingano nini, n’iza bushoki, amavuta y’imizeti n’ubuki.» Nuko arabareka, ntiyabicana n’abavandimwe babo.

9Urwobo Yishimayeli yatayemo imirambo y’abantu yari yishe rwari runini, ni rwo umwami Asa yari yaracukuye igihe atewe na Bayesha umwami wa Israheli. Nuko Yishimayeli mwene Netaniya, arwuzuzamo abantu yishe.

10Yishimayeli rero agira imfungwa abantu bose bari basigaye i Misipa: abakobwa b’umwami, n’abantu bose bari bagituye i Misipa, mbese ba bandi Nebuzaradani, umutware w’abarinda umwami, yari yarashinze Gedaliyahu mwene Ahikamu. Yishimayeli mwene Netaniya abajyana bose ari imbohe, maze aragenda yerekeza mu Bahamoni.

11Yohanani mwene Kareya, n’abatware b’ingabo bari kumwe na we, bumvise ibibi byose Yishimayeli mwene Netaniya yakoze,

12bakoranya abantu babo bose, maze bajya kurwanya Yishimayeli mwene Netaniya, bamusanga hafi y’ikidendezi kinini cy’i Gibewoni.

13Abantu bose bari kumwe na Yishimayeli, babonye Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bamuherekeje, basagwa n’ibyishimo.

14Abo bantu bose Yishimayeli yari yaravanye i Misipa, barahindukira, bisangira Yohanani mwene Kareya.

15Naho Yishimayeli mwene Netaniya, ngo abone ko Yohanani mwene Kareya yamusatiriye, ahungana n’abantu munani bacikira mu gihugu cy’Abahamoni.

16Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bari bamuherekeje, bishingira abantu bari basigaye, bamwe Yishimayeli mwene Netaniya yari yazanye ari imbohe abavanye i Misipa, igihe yishe Gedaliyahu mwene Ahikamu. Abo bose rero, ari abagabo, abagore n’abana, ari n’abarinzi b’ibwami, babavana i Gibewoni, barabagarura.

17Bashyira nzira baragenda, bahagarara ku ngando y’i Kimuhamu, hafi ya Betelehemu, bitegura kujya mu Misiri.

18Ubwo nyine bahungaga Abakalideya kuko babatinyaga, kubera Yishimayeli mwene Netaniya wari warishe Gedaliyahu mwene Ahikamu, wa wundi umwami w’i Babiloni yari yarahaye gutegeka igihugu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help